Inkera y’umuco gakondo yiswe “Hobe Rwanda” y’uyu mwaka yabereye muri Serena mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki 13 Nzeri yitabiriwe n’Abanyarwanda babarirwa mu bihumbi bibiri, byatumye abahanzi nka Mani Martin, Mariya Yohana, Inganzo Ngari, Gakondo, Mighty Popo n’abandi batarama bashishikaye.
Inkera (igitaramo) “Hobe Rwanda” ni igitekerezo cy’Abanyarwanda batandukanye biganemo abahanzi bakora indirimbo mu njyana gakondo n’injyana nyafurika muri rusange, ikigo “Mobile Application Venture” ihagarariwe na Raoul Rugamba, Positive production, Minisiteri y’umuco na Siporo n’abandi kugira ngo bajye bakumbuze Abanyarwanda ibyiza byari mu muco gakondo wabo.
Ni igitaramo cyaranzwe n’indirimbo gakondo, umudiho, imivugo, ibyivugo no kwidagadura muri rusange nka bimwe mu byarangaga inkera za kera.
Abahanzi batandukanye barimo abakizamuka, Mariya Yohana, Mani Martin, Umusaza Rugano, Mani Martin n’itsinda rye Kesho Band, Mighty Popo na Ben Kipetit n’tsinda ryabo rigizwe ahanini n’abana b’abanyeshuri biga mu ishuri ry’Umuzika ku nyundo, Mani Martin, Gakondo Group ibarizwamo Masamba Intore, Jules Sentore, Teta Diana, Daniel Ngarukiye, Umunyarwenya Ntarindwa Diogena bakunda kwita amazina atandukanye nka “Atome, Gasumuni n’ayandi”, ababyinyi b’Inganzo Ngari n’abandi bitabiriye iyi nkera basusurutsa abantu.
Bamwe mu bari bitabiriye iyi nkera bavugaga ko bikwiye ko “Hobe Rwanda” y’umwaka utaha yazabera ahantu hagari kuko icyumba cya Serena Hotel cyabereyemo cyuzuye ndetse bamwe bagahagarara.
Iki gitaramo kandi cyagaragaje ko hakiri Abanyarwanda benshi bakunda umuco gakondo kuko hari ibitaramo by’inshi by’abahanzi baririmba injyana z’abanyamahanga bajya bakorera ibitaramo aho iki cyabereye ntibyitabirwe.
Ibi bintu ndabikunda cyaneee u Rwanda ni rwiza ni ukuri ! rwose mwaretse buri wese agatanga umusanzu we kugirango twubake u Rwanda rwiza kuburyo buhoraho !!
Ibi biragaragaza ko umuco wacu ugikunzwe cyane. Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera.
Umuco wacu ni ubukungu buhanitse, ikibabaje ni uko tutabizi cyangwa se tubyirengagiza nkana.
Muze dushyire hamwe duharanire kuwuteza imbere, bityo tuwurinde ibyawanduza byose.
Nkubito Williams says:
09/15/2014 at 12:17
Mwibagiwe kuvuga ko cyari igitaramo cy’abifite, abasirimu; nta rubanda rugufi wahanutse!
rukundo says:
09/15/2014 at 14:24
abakene we
Murasa says:
09/15/2014 at 20:20
Urwanda ni Rwiza we, Mana urigitangaza. ndagushima.komeza kuruha amahoro kandi narwo rurusheho kukumenya.
0 Comment
Ibi bintu ndabikunda cyaneee u Rwanda ni rwiza ni ukuri ! rwose mwaretse buri wese agatanga umusanzu we kugirango twubake u Rwanda rwiza kuburyo buhoraho !!
Very beautiful event
waoh!!! umuco wacu burya nimwiza cyane murabona ingene baberewe.!!
Amahoro amahoro! Umuco wacu ntugacike.
umuco wacu tuwusigasire maze tuzawurage abana bacu igihe bazaba bakuze kuko ari mwiza
umuco nkuyu wahopzeho natwe mucyaro utugereho
Ibi biragaragaza ko umuco wacu ugikunzwe cyane. Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera.
Umuco wacu ni ubukungu buhanitse, ikibabaje ni uko tutabizi cyangwa se tubyirengagiza nkana.
Muze dushyire hamwe duharanire kuwuteza imbere, bityo tuwurinde ibyawanduza byose.
Mwibagiwe kuvuga ko cyari igitaramo cy’abifite, abasirimu; nta rubanda rugufi wahanutse!
abakene we
Urwanda ni Rwiza we, Mana urigitangaza. ndagushima.komeza kuruha amahoro kandi narwo rurusheho kukumenya.
Ahaaa … Igitaramo cy’imfura gusa gusa. Kavukire fata utwawe wimuke dore abimukira baje.
Ngo intore zacinya bikagira injyana? Ntibavuga, bavuga…
beautiful event coverage as always. well done.
Urakoze kutwereka aya mafoto koko aratanga ishusho y’ibyabaye byose. Byaba byiza utandukanyije intore n;abandi babyinnyi bacinya umudiho bisanzwe. Inttore ni izambaye imigara zifite n’amacumu zambaye n’amayugi birumvikana, icyo gihe bavuga ko zihamiriza;uwo ni umuhamirizo. Bitandukanye cyane rero n’abandi babyinnyi b’abasore cgabagabo bambaye amayugi ariko batambaye imigara nta n’icumu bafite. Abo barabyina bisanzwe ntibahamiriza, mbese mu kinyarwanda cyiza ni ugucinya umudiho. Hahamiriza intore zambaye imigara kuko bifite icyo bisobanura, abandi bacinya umudiho cg se bakabyina umushayayo, amasuka,……… Ni iryo tandukaniro nagira ngo umenye!
Mwongere murebe commment zimwe na zimwe mwemerera kugaragara. Iyo uza gusesengura neza cg ukaba ubizi ntiwari gutangaza comment ya 4 kuko kuri jye mbona irimo irondakoko(ubu ngo dusigaye tubyita ingengabitekerezo ya genocide cg amacakubiri). Imfura ni iki, imfura ninde cg ni nde utari imfura?
” Kavukire fata utwawe wimuke dore abimukira baje” Iyi mvugo ihatse byishi bitewe n’uko umuntu abyumva kandi yakuruye byishi None se ni nde kavukire ubwira kwimuka, abimukira ni bande??? Musesengure imvugo mushishoze!!!!!!
Ni inama mbagira si ukunenga cg kunegura uwayikoresheje kuko ntazi impamvu yayikoresheje cg niba abizi!!!
Comments are closed.