Mu kwezi kwa kane uyu mwaka, umugabo Daniel Nkundimana yahamagaye abantu ababwira ko akora ku Rwego rw’Umuvunyi ko yabafasha ku kibazo bagejeje ku Rwego rw’Umuvunyi. Mu magambo yavugaga , yababwiraga ko baramutse bamuhaye amafaranga ibihumbi ijana (100,000frw) yabafasha ikibazo cyabo kigakemuka vuba aho kiri, ko we nk’umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi yagira ingufu akoresha bigakemuka. Itangazo ryasohowe […]Irambuye
Akon, icyamamare muri muzika ya R&B na hip hop ku Isi yageze i Kigali ahagana saa mbili n’igice mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Nzeri. Ari kumwe n’itsinda ry’abantu nka batanu, yasohotse mu kibuga cy’indege amwenyura. Akon yaciye mu Rwanda yerekeza i Goma muri Congo Kinshasa aho azaririmba ku cyumweru ku munsi mpuzamahanga w’amahoro […]Irambuye
Inama ya gatatu ya komisiyo z’impande z’u Rwanda na Congo Kinshasa yiga ku ivugururwa ry’imbibi z’u Rwanda na Congo yateraniye i Rubavu kuri uyu wa 18 Nzeri yatangaje ko kugirango hasubizweho ‘bornes’ zigaragaza neza imipaka y’ibi bihugu hakenewe ingengo y’imari ya miliyoni imwe y’amadorari ya Amerika. Mu gice cy’uburengerazuba bw’amajyaruguru y’u Rwanda hakomeje guteza ikibazo […]Irambuye
.Radiyo Rwanda Radiyo rukumbi ibyo yavugaga byabaga ari nk’ihame .Yumva adafite ijwi ryiza nubwo benshi barimukundiye .Perezida yirukanye umunyamakuru kuko yakerereje amakuru .Umushoferi yatinze gutwara abanyamakuru bamufunga imyaka itatu… Abakunze kumva Radio Rwanda mu myaka yashize bumvaga umugabo usoma ingingo z’amakuru yarangiza ati “Muri aya makuru muri kumwe naaaa Amabilis Sibomana”. Uyu yaranzwe no gukunda akazi mbere […]Irambuye
Gicumbi – Urubanza rwa Pte Theogene Munyambabazi warashe abantu batanu bagapfa rwongeye gusubukurwa kuri uyu wa 18 Nzeri, mu iburanisha ryabereye munzu mberabyombi y’Akarere ka Gicumbi, uyu musirikare yavuze ko asaba imbabazi imiryango yiciye abayo ndetse n’ingabo z’u Rwanda abarizwamo. Uru rubanza ruri ruburanishwa n’abasirikare. Umushinjacyaha yatangiye asobanura uko uregwa yakoze icyaha biturutse ku makimbirane […]Irambuye
Igihugu cy’Ububiligi cyahaye icumbi uwahoze ayoboye umutwe wa jandarumori (gendarmerie) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Maj Gen. Augustin Ndindiliyimana, wagizwe umwere n’urukiko mpanabyaha rwa Arusha (ICTR) ku byaha bya Jenoside yari akurikiranyweho. Ibiro ntaramakuru Hirondelle biravuga ko “Gen Ndindiliyimana yabonye impapuro z’inzira z’igihugu cy’Ububiligi akaba yiteguye kuzinga utwe akerekezayo.” Ayo makuru yatangarijwe […]Irambuye
Kigali – Ku mugoroba wo kuri uyu wa 17 Nzeri, Mu Kiganiro nyunguranabitekerezo cyahuje Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere,umugi wa Kigali, Minisiteri y’Umutekano n’abayobozi b’amatorero atandukanye muri Kigali hatangajwe ko uturere tw’Umujyi wa Kigali dufite Raporo y’insengero zigiye gufungirwa kubera inyubako zitujuje ibyangombwa kandi ziteza urusaku mu nsisiro zituwe n’abantu. Muri iyi nama yari iteranijwe n’urusaku rukabije […]Irambuye
17 Nzeri 2014 – Kuri uyu mugoroba mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe wa Senat bakiriye ubwegure bwa Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo wari umuyobozi w’inteko ishinga amategeko umutwe wa Senat. Ni mu gihe hari hateganyijwe inama idasanzwe yari yateranyije abasenateri. Dr Ntawukuriryayo ngo yeguye kuri iyi mirimo ku mpamvu ze bwite. Muri Senat hateraniye inama […]Irambuye
Impuguke mu mibanire y’abantu (sociology) Dr Nsengiyumva Jean Bosco Binenwa akaba n’umwarimu muri kaminuza yigenga ya Kigali. Kuri we ngo umuntu ni ikiremwa gihebuje ndetse ngo ni nk’Imana nto. Bityo asanga aho umuntu ashyinguye hakwiye kubahwa n’ubwo bwose atakiri mu mubiri. Kimwe mu biranga ko umuntu ahabwa agaciro n’ubwo yaba amaze gupfa ni uko aho […]Irambuye
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Odette Uwamariya yishimira ko yagize Uturere tune twagaragaye mu 10 twa mbere twesheje imihigo kurusha utundi mu gihugu, ariko kuba hari uturere tubiri twabaye utwa nyuma (Gatsibo na Rwamagana) ngo biragaragaza ko hakiri byinshi byo gukosora, ndetse ngo utwo turere twombi tugiye gushyirwaho imbaraga zihariye kugira ngo natwo tuzamuke. Perezida Paul Kagame ubwo […]Irambuye