Digiqole ad

U Rwanda ntirukeneye kwigereranya n’ibihugu bikennye- Mbabazi

Kigali, 26 Nzeri 2014 – Mu muhango wo kwesa imihigo mu nzego z’urubyiruko no gusinya imihigo y’umwaka utaha, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT), Rosemary Mbabazi yanenze uburyo uturere twabonye amanota yegereje 100% mu mihigo kandi hakiri ibibazo byinshi mu rubyiruko, asaba abahagarariye urubyiruko kongera imbaraga mu byo bakora kuko u Rwanda rushaka kugera aho ibihugu bikize byageze.

Rosemary Mbabazi ati Buri wese ateye ukwe kandi impano afite yazikoresha mu kuzamura abandi
Rosemary Mbabazi ati Buri wese ateye ukwe kandi impano afite yazikoresha mu kuzamura abandi

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa gatanu abahuzabikorwa b’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko babwirwa uko uturere twarushanyijwe mu kwesa imihigo y’umwaka ushize, ndetse banasinya imihigo y’umwaka utaha imbere y’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Shyerezo Norbert.

Ukurikije uko uturere twarushanyijwe mu kwesa imihigo, hagendewe ku buryo amanota yatanzwe, hagendewe ku bintu bitatu; imibereho myiza mu rubyiruko, imiyoborere myiza ndetse n’ubukungu, imihigo muri rusange yeshejwe ku kigereranyo cya 74,24%.

Ubukungu mu rubyiruko nibwo bwagize amanota make mu buryo bwagezweho kuri 65,78% y’ibiba byiyemejwe, imibereho myiza mu rubyiruko yeshejwe ku gipimo cya 86,54% naho ubukangurambaga mu rubyiruko no kwitabira gahunda za leta, imihigo yeshejwe ku gipimo cya 88,18%.

Muri uyu mwaka Akarere ka Nyagatare kongeye kuza ku isonga mu kwesa imihigo n’amanota 97,94%, Gasabo yaje ku mwanya wa kabiri n’amanota 95,59% naho Nyamasheke yaje ku mwanya wa gatatu n’amanota 95,57%.

Akarere ka Ngororero kaje ku mwanya wa nyuma n’amanota 43,1% gakurikira Ngoma nayo yagize amanota 45,7%.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’Urubyiruko mu karere ka Ngororero, Hishamunda Jean Damascene yatangarije Umuseke ko kuza ku mwanya wa nyuma byatewe n’ibikorwa byakozwe ariko hakabura inyandiko zibyerekana bikaza gutuma bahabwa amanota mabi mu bintu bimwe nabimwe bisuzumwa.

Indi mpamvu ngo ni iy’uko hari bamwe mu rubyiruko bagifite imyimvure yo hasi ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze batumva iby’iterambere ry’urubyiruko.

Nkuranga Alphonse asobanura uko amanota yatanzwe
Nkuranga Alphonse Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’Urubyiruko asobanura uko amanota yatanzwe

Akarere ka Nyamasheke kakoze neza, mbere kari ku mwanya wa 22, ubukurikira kaza ku mwanya wa 17, uyu munsi kaje ku mwanya wa 3. Umuhuzabikorwa wako, Tuyishime Jean de Dieu, yabwiye Umuseke ko urubyiruko rwo mu karere ke rwagiye ruhinduka uko imyaka igenda ishira.

Yavuze ko imikoranire myiza afitenye n’Akarere ariyo yatumye baza ku mwanya mwiza, ko Akarere kongereye amafaranga kageneraga ibikorwa by’urubyiruko.

Yagize ati “Mbrere nta mwanya twahabwaga, ubu muri Njyanama y’Akarere duhabwa ijambo, mbere bari baduhaye miliyoni ebyiri gusa ariko ubu zikubye kane.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT), Rosemary Mbabazi yavuze ko ukurikije uko amanota ateye wagira ngo u Rwanda rwageze aho rujya kandi atari uko bimeze.

Yavuze ko amanota yatanzwe kubera ibyagendeweho ariko ngo hari urubyiruko rukennye ku buryo abaruhagarariye bakwiye kongeramo imbaraga aho kudamarara.

Yagize ati “Twatangiye gahunda y’imihigo kugira ngo hagire umusaruro tugeraho, sinumva amanota 99% ko ashoboka. Dusimbuka udukiramende duto tukikomera amashyi, ugiye mu cyaro ukabona urubyiruko rudafite akazi, ubabwiye ngo bakome amashyi ntibabikora.”

Rosemary Mbabazi yasabye abahagariye urubyiruko gushyira imbaraga muri gahunda ya ‘Kora Wigire’ igamije kwigisha urubyiruko kwiteza imbere.

Yagize ati “Ntituragera ku bihugu bikize, kuza hano tukishimira guhiga— dutekereze ku mpinduka bigira. Tugomba kumanuka tukareba ingaruka ibyo duhiga bigira.”

Gahunda yo guhiga ku nzego z’urubyiruko imaze imyaka ine itangiye ariko kugenzura imihigo bimaze imyaka itatu. Akarere ka Nyagatare kabaye akambere, kigeze kuba akanyuma ariko kongeye gusubirana umwanya wa mbere.

Rsemary Mbabazi, Hon Uwiringiyima Philbert, Nkuranga Alphonse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NYC na Nseherezo Norbert, Umuhuzabikorwa wa NYC
Nseherezo Norbert Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’urubyiruko (NYC), Rosemary Mbabazi, Hon Uwiringiyima Philbert na Nkuranga Alphonse Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NYC
Shyerezo Norbert wambaye ikote, ahererekanya imihigo n'umuhuzabikorwa wa Gasabo David Musirikare
Shyerezo Norbert wambaye ikote, ahererekanya imihigo n’umuhuzabikorwa wa Gasabo David Musirikare
Kabasindi Tharcie uhagarariye Muhanga ndetse umwe muri bake mu bahuzabikorwa b'igitsina gore asinya imihigo
Kabasindi Tharcie uhagarariye urubyiruko i Muhanga, umwe muri bake mu bahuzabikorwa b’urubyiruko mu turere b’igitsina gore, asinya imihigo
Umuhuzabikorwa w'akarere ka nyuma uyu mwaka asinya imihigo mishya
Umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu karere ka nyuma uyu mwaka asinya imihigo mishya
Uwo useka ni Alexis, umuhuzabikorwa wa Nyagatare nyuma yo kumva ko yabaye uwambere
Useka ni Alexis, umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu karere ka Nyagatare nyuma yo kumva ko yabaye uwa mbere
Yamanitse igikombe anavuza agakubi (igikobwa kobwa) k'ibyishimo
Yamanitse igikombe anavuza agakubi (igikobwa kobwa) k’ibyishimo
Abambere bahembe certificat ndetse banahabwa mudasobwa
Aba mbere bahawe certificat, banahembwa mudasobwa
Umuhuzabikorwa wa Nyamasheke areba ko mudasobwa ahawe ari nzima
Umuhuzabikorwa wa Nyamasheke yakira mudasobwa na certificat
Umuhuzabikorwa wa Nyanza
Umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu karere ka Nyanza
Gahigi wo muri Bugesera
Gahigi wo muri Bugesera
Abo babiri bari muri Komite y'igihugu mu Nama y'Igihugu y'Urubyiruko
Abo babiri bari muri Komite y’igihugu mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko
Bateze amatwi imyanya bagize
Bateze amatwi imyanya bagize
Bamwe mu bahuzabikorwa b'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko mu turere
Bamwe mu bahuzabikorwa b’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu turere

 

Amafoto/A E Hatangimana/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Hakenewe urutonde rwose rw’Uturere 30 tugize igihugu.
    Nkuko PS yabineguye ntibyumvikana ukuntu abantu bicara mu cyumba cy’inama bakicinya urwara ngo babonye amanota menshi mu mihigo kandi ibibazo ari byose mu rubyiruko.
    Uyu mu mama rwose akunda ukuri kandi akavugisha ukuri ntibizagire uwo bibangamira ngo abizire.Ibihe byiza.

  • Yego ma!

  • niko mbabazi we ngo u Rwanda ntirukwiye kwigereranywa nibihugu bikennye ? niko gukena se nicyaha ? cg ningeso ? mbe ubwo ubwenge bwawe buruzuye ? ntasoni zo kuvuga gutyo ? ibyo uvuze ntabwenge burimo .

    • Bihorere ni ba Ntibimenya. Babona bagendera muri V8 bakagira ngo igihugu kiri muri V8. Ababyeyi bari guta abana babuze icyo babagaburira, abanyeshuri barirukanwa bazira ingirwa flash disk, abaturage barafungirwa kubura mitiweli … ariko ngo ntidukenye. Ni akumiro.

    • ese wowe ubwenge bwawe buruzuye? iwanyu bakwigishije kutubaha abakuruta? niba uri namukuru ukuriye iki utazi gushungura mumagambo? ihane naho ubundi urimo kurunduka uzisanga kumuhanda utuka abahisi nabagenzi

  • Nibirebire koko. wamukobwa we ubona utarikinu cyabuzepfo naruguru gutinyuka ukavuga ayo magambo ra ?wangombaga kujya hanze ukareba abakugira ibitekerezo byubaka

  • Ibyo byitwa marketing politique.Ariko siwowe nabandi nibyo bakora kugirango bashimishe banyirabyo.Nkuo karemera yabivuze, gukena sicyaha icyaha nukwifata uko utari ugata umuco wawe ukagendera mukigare kivuye iyo ntazi ukibagirwa uwo uriwe.Basogokuru se bari bakennye? Kubaho ntako bisa iyo ubayeho utisumbukuruje ngo ushake kugubwa neza aruko ureshye na kanaka.

  • muramututse ariko ntanakimwe mwese mwereka aho yakosheje , ikintu kinseke ni kimwe nuko mwese akantu minister avuze nuko twese tugashyira mubikorwa nikimenyi natwukora ngo asubire inyuma ikindi kandi, buriwese aba agereranya ibyo akora nabamusumbya , uzarebe nkiyo umuntu akubwiye ngo wambaye nabi ukuntu ubabara ejo ukazajya gushaka uko wabona umwenda wisubmuye kuri wawandi cg umuntu akareba umuntu w’umukene ukumva ari kuva ngo uriya tuanganya ibintu kandi bose baziko uwo muntu ari hasi mumutungo reka da ahubwo usanga uri kurebera kuri runaka ukurusha ukaba ariwe wigereranyaho kandi ibyo nibyo dushyira mubikorwa, ni igihugu cyacu rero ntitwakabaye tukigereranya nibihugu bikenneye kuko, amateka icyambere aratandukanye kandi mubihugu bicyene nitwe twagize amateka mabi kurusha abandi, urebye aho tugeze naho twari turi ntiwatugereranya nabo rwose, ibyo minister yavuze rero ndamwumva cyane rwose

  • Ntabwo ari byiza gutukana, Abanyarwanda bamwe barabikunda kandi si byiza, kandi benshi muri twe ntitwubahana, turangwa n’ishyari. Hahirwa umuntu usenga by’ukuri mu bihe nk’ibi.

  • Mbega aba mecontant , sha muzarwara igifu neza, niba mushaka ko u Rwanda rufatira urugero ku bihugu bikennye, igifu rwose kizabarya

    ninde muri mwe wifuza kumera nkuwo aruta? mwese ntimuhora mwifuza kugera kubabaruta? ese mwumva ko igihugu aricyo cyakwishimira kwigereranya n’ibihugu bikennye? ngo tubyigireho iki se? you need to think Big

  • urubyiruko rw’u Rwanda rukomeje kwerekana ko ari wro mbaraga z;ighugu kandi biragaragara ko ibikorwa byabo aribyo bifatiye runini uturere babarizwamo bityo tukaba tubasaba gukomerezaho

  • Mbanze nshimire Mbabazi ufite ishyaka ryokuzamura urubyiruko abikuye kumutima ntakurenzaho! Mubo mushinzwe harimo nokugorora abatukana, burya sibo ubwenge bukeneye icyuhagiro ngo bajijuke, barabura impano yo gutekereza ntugiringo n’ ubugome bundi! Karemera nabagenzi bawe, Umuntu wese udafite ishyaka ryo gusatira abamusize akaryumaho ngobagiye nzabaho uko mbayeho n’ uko abaho nyine namwe murabyumva! Ngo ubukene singeso? Ningeso mbi mbi zijojoba Kubatekereza batyo.

  • Ndashimira inama nkuru y’urubyiruko, muri ino minsi irimo kugaragaza impinduka cyane cyane muri mobilisation y’urubyiruko. ikibazo ni uko basabwa gukora byinshi kandi kandi mu gihe gito ariko bayobowe n’intore, ndabizi bazabishobora.
    Ibi PS yavuze ni ukuri, umuntu yigereranya n’uwageze aho ashaka kuzagera. thus, ntiwakwigereranya n’uwo mungana cyangwa wasize, mu gihe ushaka gutera imbere. abatabyumva nimugerageze mubyumve, amagambo y’ubwenge yumvwa n’abanyabwenge nyine.
    Courage MYICT,
    Courage NYC
    Muzatugeze kuri byinshi

Comments are closed.

en_USEnglish