Kenyatta yahagurutse i Nairobi yerekeza i Hague kwitaba urukiko
Kuri uyu wa kabiri saa mbili n’igice za mugitondo nibwo Perezida Kenyatta yahagurutse n’indege yerekeza mu Buholandi kwitaba urukiko mpuzamahanga mpanabyaha. Niwe Perezida wa mbere ku isi witabeye uru rukiko akiri mu mirimo y’umukuru w’igihugu.
Kenyatta yagiye nk’umuntu usanzwe n’indege itwara abagenzi bisanzwe yerekeza i Amsterdam, ku kibuga cy’indege abantu benshi baje kumwereka ko bamushyigikiye. Yaherekejwe n’umugore we, umukobwa we, abadepite batandatu n’abaminisitiri batatu nk’uko bitangazwa na AFP.
Kuwa gatatu nibwo azitaba bwa mbere aho azabanza gusomerwa umwirondoro we nk’abantu bose baregwa mu nkiko.
Kenyatta w’imyaka 52 urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruramurega ibyaha bitanu bishingiye ku bwicanyi n’imvururu zakurikiye amatora ya 2007 muri Kenya aho abantu bagera ku 1200 bishwe abarenga 600 000 bakava mu byabo.
Uhuru,umuhungu wa Jomo Kenyatta ufatwa nk’umubyeyi w’igihugu muri Kenya, yatorewe kuyobora Kenya muri Werurwe 2013.
Kenyatta n’umwungirije William Ruto bashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bushingiye ku moko bwakurikiye amatora, bombi bahakana ibyo baregwa.
UM– USEKE.RW
21 Comments
So sad, but why this ICC is looking for africans only?
it a an institution created by western powers to save their interest. he must go to show the wazungu how africans we democratic and we believe in justice not fear
Would be fair if they treat the their client equally . are they white phobia and black mania,Generally they want to role the world
Dear Sergei
Do you think those Africans are innocent?
Thanks
Uwiteka niwe uzi ukuri kwibyabaye n’biriho ndetse n’ibizaba! azabe ari we utegeka Amen.
Uyu ni intwari pe , kubona yitaba kandi ari president ufite ubudahangarwa.
Yubahirije ubutabera
Murabona kandi bamuhanaguyeho icyaha akaba umwere.
Gusa kuki nta mu president w a frica wamufashe mu mugongo ngo amuherekeze?
Ruti@davis
Do you think white men are so innocent?
They persecuted,prosecuted but failed to execute the father Mzee Jomo Kenyatta. The son being no greater than the father, he will be equally treated.
why Kenyatta not Kagame
HE Paul Kagame is Clean and politically Clear and Uhuru is going to win, we stand with him
Azagirwa umwere cyangwa agabanyilizwe ibihano
Africa we urucyiko rwashyiweho abanyafurica gusa hari umuzungu Bari bahamagara bush ko bataramuhamagara africa yenfo hanfyuye abirabura bangahe abasize abantu muri eto barihe agasuzuguro kabazungu kweri abanyafurica tuzaba abande kweri
Africa we urucyiko rwashyiweho abanyafurica gusa hari umuzungu Bari bahamagara bush ko bataramuhamagara africa yenfo hanfyuye abirabura bangahe abasize abantu muri eto barihe agasuzuguro kabazungu kweri abanyafurica tuzaba abande kweri Bariya basirikare ba France basize abantu muri eto ko btabahamagara
Abantu bavugako Africa ariyo igira abaperezida bajyanwa ICC muribeshya cyangwa mubigira nkana, Milosevic,Mladic,n’abandi abo se ni abirabura? Niba Afurika yuzuyemo abayobozi bahonyora abaturage babo nkuhonyora urushishi ibyo ntibigomba kubazwa ICC, nibige uburyo bwo kuyobora bubahiriza ikiremwa muntu, ICC ibakurikiranye se yaba ibigamye?
@ruti@davis:
The point here is not whether or not African leaders are innocent. The point is why only are African leaders being targeted by ICC ? Look at what happened and what has been happening between Israel and Palestine. Syria. Irak. Ukraine and Russia. Look at what the USA have been doing in Afghanistan, Irak, Pakistan,etc. Look at their targeted killings by their drones. In Irak, Afghanistan, Pakistan, Somalia, Yemen. The list is endless. They kill whomever they want when they want including civilians. Now here is my question to you: Are you telling me that he ICC is not aware of this ? If the ICC is to be relevant, let them investigate everybody. Africans and non-Africans alike.
@Kabanga: Milosevic, Mladic n’abandi bo muri Ex-Yougoslavie ntibaburanishijwe na ICC. Baburanishijwe n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho Yougoslavia, wagereranya na TPIR/ICTR. Get your facts right mbere yo gukora comment brother. Nta muntu n’umwe utari umunyafurika uraburanishwa na ICC, yewe nta na mandat n’imwe irahabwa umuntu utari umunyafurika. Simburanira abanyafurika bakora amakosa. Icyo mvuga ni iki: Abakoze ibyaha bose baba abanyafurika cyangwa ab’ahandi nibakurikiranwe. Ubu se Bush nta cyaha yakurikiranwaho mubyabaye muri Irak na Afghanistan ? Indege na drones zabo zihora zirasa abantu ahantu hatandukanye ku isi bikagwamo n’abaciviles ? Ariko kwaba ari ukurota uvuga ko uwahoze ari Perezida wa US yajyanwa i Lahaye. Izindi ngero ni nyinshi: intambara hagati ya Israel na Palestine, iya Ukraine,etc,etc. Kuki rero bo badakurikiranwa kimwe n’uko abanyafurika bakekwaho ibyaha bakurikiranwa ?
uru rukiko rurabogamye cyane abazungu nibo badakora ibyaha ? Kenyatta azarutsinda agaragaje ko ari intare itagira ubwoba.
Roza kabuye nawe yarijyanye, bamugira umwere, nyuma yo kwigaragambya tuti roza wacu, none nabanyakenya ngo kenyatta wacu,
African yarakubititse kweri, persodent wi igihugu akagaraguzwa agati,
ariko abanyafrica bya kaduhaye isomo ryo kwishirahamwe tugafatanya
tukishakamo ubushobozi nibisubizo , otherwise the will continue humiliating us, niyo bamuhanaguraho icyaha baba bageze kuntego yabo yagasuzuguro karengeze urugero ko gukandagira umunya Africa
lets unit and stand against these selective artificial justices
Ntabwo urukiko rubogamye kuko abo rutumiza baba bafite ibyaha kandi nta butabera bubaho 100%.None se abo ba nya KENYA bishwe na nde ko kenyata ariwe ufite leta yabafashe bagahanwa ,ntabo azi ubwo niwe rero.
@ Ruto: Wagira ngo ntusoma comments z’abandi! Ikibazo ni ukumenya impamvu ari abanyafurika bakurikiranwa gusa. None se Ruto, nk’uko benshi batanze urwo rugero, buriya Bush nta kintu yakurikiranwaho ukurikije ibyo yakoze ? Ngaho ICC izamukurikirane niba koko icyo ishyira imbere ari ubutabera kandi abantu bakaba bose bangana imbere yayo!
Ikindi nashakaga kubwira abasomyi ni uko mu by’ukuri Kenyatta atagiye kuburana, ahubwo ni procedure ya ngombwa mu manza nka ziriya agiyemo. Ntari buburane rero, nta n’urubanza ruri bube ngo atsinde cyangwa atsindwe nk’uko mbona benshi babitekereza.
Murakoze.
Comments are closed.