Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Kamonyi yagejejwe imbere y’ubushinjacyaha
Kuri uyu wa 7 Ukwakira Emmanuel Bahizi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kamonyi hamwe n’abandi bagabo batatu mu muhezo bagejejwe imbere y’umushinjacyaha mu karere ka Muhanga. Ibyaha bakurikiranyweho ntabwo biramenyekana kugeza ubu.
Emmanuel Bahizi yatawe muri yombi tariki 30 Ukwakira n’inzego z’umutekano, nyuma gato abandi bagabo batatu barimo umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rwa Rutobwe, umwe mu bo mu muryango wa Bahizi ndetse na rwiyemezamirimo umwe nabo batawe muri yombi.
Aba bagabo uko ari bane ibyaha bakurikiranyweho biravugwa ko bifitanye isano nubwo bitaratangazwa.
Biteganyijwe ko nyuma yo kugezwa imbere y’ubushinjacyaha bakabwirwa ibyo baregwa bakorerwa dosiye bakazagera imbere y’ubutabera kuwa kabiri w’icyumweru gitaha nk’uko amakuru agera k’Umuseke abyemeza.
UM– USEKE.RW
11 Comments
ubwose ibyaha bidatangazwa ni ibihe?
urabaza! ibyaha by’ibanga se wowe urumva bimeze bite???
Baracyatenika da! Miter urusyo rushyushye bagiye kwikoreawa.
Imanza z’inshinjabyaha ntabwo zemerewe kubera mu muhezo ubona naho baba baragambaniye igihugu zibera muruhame.Uretse imanza zi imboneza mubano nizo zishobora kubera mu muhezo nabwo byasabwe nababuranyi.Abo banyamategeko basubire kwiga .
ubwo se wowe ntubyumva!
ubwose niba ari ukuri kuki batabitangaza nyine baracyahimba ibyaha bashaka kumugerekaho sha sibomana niba muri dossier ye ku mana gereza itarimo ubwo nyine n’ibyo ntago abana b’abantu bayishyiramo ngo bikunde
Mana umufashe nkunda ukuntu yadukaniraga tukajya ku mu rongo cyane mu misoro
Ariko muzi gutangaza ibinyoma koko! Urubanza rwabereye mu muhezo bataranaburana? mwagiye muvuga ibyo mwahagazeho.
ubundi gereza ni ishuri riruta ayandi yose akumiro karyo nuko n’udafite minerval aryigamo kandi umuntu yibona yarigejemo inscription si ngombwa uhubwo uhangwa no kugera yo roll number ngo ba!
Imana iramuzi! Umurava agira, urukundo n,ubwitange bye, ni ingirakamaro muri societe, Imana ntizareka yigabizwa n,ababisha.
ntawamenya hari benshi bagenda batungurana tubitege amaso .
Mana uzafashe gitif wacu agaruke mu kazi rwose sinon muri audit murabeho n’ukwibetra abanyuma gusa yatwiheraga imirongo ngenderwaho
Comments are closed.