Kuri uyu wa 10/10/2014 Kizito Mihigo, umuhanzi wamamaye mu Rwanda, hamwe n’abareganwa nawe Cassien Ntamuhanga, Jean Paul Dukuzumuremyi na Agnes Niyibizi bari imbere y’urukiko rukuru ku Kimihurura aho baje kuburana ku byaha baregwa birimo Ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika. Ntamuhanga na Dukuzumuremyi bavuze ko batiteguye kuburana uyu munsi bituma urukiko rwongera gusubika […]Irambuye
Sandrart mu gitabo cye: Cours de droit coutumier yavuze ko mu Rwanda nta bucakara bwahabaye kuko mu ntambara abanyarwanda barwanye n’amahanga, bicaga abagabo ariko abagore bakabatwaraho iminyago, bakabaha abagabo b’abatware cyangwa b’intwari bakabagira abagore babo nk’abandi bose. Kubera uko intambara za kera zari ziteye, ingabo zo mu bwami bumwe na bumwe zafataga bunyago abanzi babo […]Irambuye
Ikigo cy’ubumenyi ngiro cya IPRC- Kigali kuri uyu wa 9 Ukwakira 2014 cyakoze inama nyunguranabitekerezo igamije kurebera hamwe uburyo hakorwa imihanda idahenze hakoreshejwe ibikoresho byasigaye ahantu bubaka umuhanda. Eng Diogene Murindahabi umuyobozi wa IPRC Kigali avuga ko bagiye kugerageza ibi nko kuzuza inshingano z’ishuri rikuru zo gushaka ibisubizo ku bibazo biba bihari no gukorana n’abikorera. […]Irambuye
09 Ukwakira 2014 – Mu ijoro ryakeye, ahitwa kuri Mahoko mu murenge wa Kanama Akagali ka Mahoko mu karere ka Rubavu umusore w’ikigero cy’imyaka 30 yishe nyina umubyara ndetse yica n’umwana yari abereye mwishywa bose abatemaguye nk’uko byemezwa n’umuyobozi wa station ya Polisi ya Kanzenze uyu musore afungiyemo. Kugeza ubu ntibiramenyekana icyo uyu musore yajijije nyina […]Irambuye
Kanombe – Kuri uyu wa 09 Ukwakira 2014,Urukiko rukuru rwa gisirikare rwatanze umwanzuro ku bujurire bwa Col Tom Byabagamba, Frank Rusagara na Francois Kabayiza ku cyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa gisirikare cyo kubafunga iminsi 30 mbere y’iburanisha ry’urubanza mu mizi. Uru rukiko rukuru rwanzuye ko umwanzuro w’urukiko rw’ibanze ugumyeho kuko abaregwa bashinjwa ibyaha urukiko ruvuga ko […]Irambuye
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye Ban Ki-moon yatangaje mu ijoror ryo kuri uyu wa gatatu abantu batatu bashinzwe gukurikirana (managers) ikibazo cya Ebola ku bw’Umuryango w’Abibumbye mu bihugu bya Guinea, Liberia na Sierra Leone aho iyi ndwara yiganje. Marcel Rudasingwa ni umwe mu bahawe uyu murimo. Itangazo ryatanzwe n’umuvugizi wa UN ryavuze ko Marcel Rudasingwa ukomoka […]Irambuye
Mu nama nyunguranabitekerezo y’Intara y’iburasirazuba yateranye kuri uyu wa 08 Ukwakira i Rwamagana, igahuriza hamwe abayobozi barenga 1500 b’iyi ntara kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza kuri Guverineri, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yagaragaje akababaro yatewe no gusanga hari abayobozi bamwe babujijwe kubaza ibibazo muri iyi nama kugeza ubwo ubwabo bamwoherereza ubutumwa bugufi (SMS) inama irimo. […]Irambuye
Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Ukwakira 2014 cyafatiye ingamba zikakaye ibikorwa by’ubucuruzi bya Ahoyezantije Louis birimo iguriro ‘Mari Merci Modern Market’ (Kabeza) ndetse n’akabari ke kitwa Stella Matutina nako kari Kabeza, mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro. Abakozi ba RRA ndetse na Polisi y’Igihugu […]Irambuye
Nyuma y’aho akanama k’abadepite gashinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’imari ya leta kabajije ikigo REB, kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Ukwakira 2014 hari hatahiwe icyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda y’i Butare nayo yagaragawemo imicungire mibi, Dr. Ndushabandi Desiré umuyobozi wa Kamunuza wungirije ushinzwe imari n’ubutegetsi yasobanuye amakosa yakozwe n’uburyo ageragezwa gukosora bigeraho arira ariho […]Irambuye
Imirimo yo kubaka urugomero rwa Nyabarongo yagombaga kuba yarangiye mu mpera z’ukwezi kwa Mata uyu mwaka, ariko iza kwimurirwa mu mpera z’ukwezi kwa Kanama gusa kugeza ubu mu Ukwakira urugomero ntiruratanga amashanyarazi. Mu rugendo itsinda ry’abasenateri ryakoreye kuri uru rugomero ryatangaje ko habura gusa abatekinisiye batatu ngo urugomero rutange amashanyarazi. Iri tsinda ry’abasenateri bagize komisiyo […]Irambuye