Mu rubanza Urukiko rukuru ruburanishamo Ubushinjacyaha na Charles Bandora ku byaha uyu akekwaho bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyibasiye inyokomuntu akurikiranyweho, kuri uyu wa 13 Ukwakira undi mutangabuhamya w’Ubushinjacyaha yashinjuye uregwa anasaba urukiko gutesha agaciro inyandiko mvugo zose yakoreshejwe n’ubugenzacyaha n’Ubushinjacya ngo kuko yazikoreshejwe ku gahato akanizezwa ibihembo byo kuzafungurwa. Nyuma yo kumva ubuhamya bw’undi mutangabuhamya […]Irambuye
Polisi ku Muhima kuri uyu wa 13 Ukwakira yerekanye abagabo babiri Nsabe Arsene na Mihigo Constatin bafunzwe bazira urusaku rw’imiziki yo mu tubari bakoreramo ibangamira abaturage n’urusaku rw’aho bakorera. Ni nyuma y’iminsi Polisi yihanangiriza abafite ibikorwa bitera ‘urusaku’, abanyamadini bamwe na bamwe bakaba bamaze iminsi bafatwa bashinjwa iki cyaha. Mihigo Constatin ni umubitsi mu kabari […]Irambuye
Ikifuzo cye mu buzima cyari ukuzashaka umugore ufite ingingo zose kuko we, yavukanye ubumuga bwo kutagira amaguru yombi. Froduard Gahekukokari yaterese umukobwa Seraphine Uwimana, aza kumwemera none biyemeje kurushinga imbere y’Imana tariki 25 Ukwakira 2014. Uyu mugabo ubusanzwe akaba yari atunzwe no gusabiriza abagenzi muri gare ya Gisenyi. Abaturage batari bacye mu mujyi wa Rubavu […]Irambuye
Dr Jean Damascene Ntawukuliryayo weguye mu kwezi gushize ku buyobozi bw’Umutwe wa Sena w’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, biteganyijwe ko kuri uyu wa 14 Nzeri hazakorwa amatora yo kumusimbura ku buyobozi bw’uru rwego rwashyizweho n’itegekonshinga ryatowe mu 2003. Itegeko riteganya ko mu gihe cy’iminsi 30 havuyeho umuyobozi w’uru rwego hagomba kuba habonetse undi. Inama yo gutora […]Irambuye
Abayobozi b’amadini n’amatorero barindwi naba DG babiri nabo batawe muri yombi mu mpera z’iki cyumweru bazira urusaku. Polisi y’Igihugu ivuga ko nubwo itagamije guhana ariko bagiye guhita bakorerwa Dosiye zigashyikirizwa ubushinjacyaha. Abafashwe ni Pasitori Munyamahoro Charles w’Itorero Methodiste Libre Kicukiro, Pasitori Matinda Gustave, Pasitori Badehe Kuguma Leon na Pasitori Cikuru Vincent Muburanyi bo muri CERPAR […]Irambuye
Nyuma y’umwaka iteme rya Nkubi ryo mu karere ka Ruhango ryangiritse, kuwa gatandatu ryongeye kwangirika maze risigira agace ka Gitwe ubwigunge, kugeza ubu uretse moto nta modoka ishobora kuritambukaho kuko ubuyobozi bwahisemo kurifunga. Ubuyobozi bwatangaje ko kuwa mbere riba ryatunganyijwe. Iri teme ribarizwa mu murenge wa Bweramana aho riri mu muhanda uturuka Ruhango werekeza Gitwe, Buhanda, Karongi, […]Irambuye
Ibiyobyabwenge byiganjemo inzoga zisindisha cyane, kanyanga na chief warragi zitemewe mu Rwanda, urumogi ndetse n’ibiti bya kabaruka abandi bitea imishikiri bifite agaciro ka miliyoni zirenga 242 byatwikiwe mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa gatanu tariki 10 Ukwakira. Ibi byatwitswe birimo toni 20 z’ibiti bya kabaruka byafashwe bashaka kubijyana mu mahanga […]Irambuye
Kigali, 10 Ukwakira 2014 – Isano y’icuruzwa ry’abantu cyane cyane abana b’abakobwa n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko ni ibyaha bifite umuvuduko udasanzwe ku isi no mu Rwanda. Mu nteko ishinga amategeko kuri uyu wa gatanu byateranyije inama nyunguranabitekerezo ku kubirwanya mu muryango nyarwanda, inama yari iyobowe na Mme Jeannette Kagame watangiye […]Irambuye
Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma kuri uyu wa kane tariki 9 Ukwakira 2014 rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza rwa Ntibarihuga Daniel wo mu mudugudu wa Nyagasozi, akagari ka Ruhanga umurenge wa Kigina mu karere ka Kirehe, mu ntara y’Uburasirazuba ukurikiranweho n’ubutabera icyaha cyo kwica umugore we Mukantwari Violette amukubise agafuni mu mutwe. Ntibarihuga Daniel nyuma yo […]Irambuye
Ibi ni bimwe mu bibazo abadepite bibajije ubwo abayobozi b’icyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bitabaga PAC ngo basobanure amakosa yagaragajwe muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya 2012-13, hari tariki ya 8 Ukwakira 2014, muri byo hari ibireba Kaminuza n’ireme ry’uburezi, ibindi byambutse imbibi bifata no mu bindi bigo byagaragaweho gutanga ibya rubanda nk’aho ari amafaranga […]Irambuye