Abayobozi bo mu karere ka Gatsibo bavuga ko gahunda ya girinka imaze guteza imbere mu buryo bugaragara abaturage bo muri ako karere ariko abaturage bo bakavuga ko igaragaramo ruswa ikabije bityo bigatuma inka zihabwa abakire, dore ko ngo kugira ngo umuturage ahabwe inka bisaba kuba nibura yatanze amafaranga 10 000 ndetse ngo hari abazihabwa bakazigurisha […]Irambuye
Jean Bosco Mugiraneza umuyobozi w’ikigo gishinzwe gutanga amashanyarazi mu gihugu REG yabwiye umunyamakuru w’Umuseke i Muhanga, ahubatse urugomero rwa Nyabarongo, ko guhera mu ntangiriro z’uku kwezi n’umwaka wa 2015 ruri gutanga megawatt 28 z’amashanyarazi rwagenewe gutanga. Iki ni kimwe mu bikorwa remezo binini byuzuye mu mwaka. Ni kimwe mu bisubizo ku kibazo cy’amashanyarazi macye mu […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 12 Mutarama 2015, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho yavuze ko ubwiyongere bw’indwara ya Malaria muri iyi minsi bufitanye isano n’inzitaramibu miliyoni 3 zinjiye mu Rwanda zigahabwa abaturage ariko zidafite umuti uhagije, gusa ngo izisaga ibihumbi 800 zarasimbujwe hasigaye gusimbuzwa izindi miliyoni 2,1. Iki kiganiro ahanini cyari kigamije […]Irambuye
Nyanza, Mu kiganiro n’abanyamakuru mu mpera z’icyumweru gushize Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyantwali Alphonse yatangaje ko bagiye kuzajya basaba rwiyemezamirimo ko yerekana uko azishyura abaturage baba bamufashije mu mirimo y’isoko yahawe kuko bimaze kugaragara ko hari benshi bambura abaturage. Hashize igihe mu turere umuani tugize intara y’Amajyepfo havugwa ibibazo bya ba rwiyemezamirimo bambura abaturage ndetse bikageza […]Irambuye
Kacyiru, 12 Mutarama 2015 – Minisiteri y’uburezi yatangaje ko muri rusange abitabiriye ibizamini bya Leta mu mashuri abanza ari 95.05% by’abari biyandikishije kubikora, mu mwaka ushize hakoze 94,04% by’abari biyandikishije. Naho mu mashuri yisumbuye ikiciro cya mbere uyu mwaka hitabiriye 97,77% by’abiyandikishije mu gihe mu mwaka ushize hari hitabiriye 97,32%. Minisiteri y’ubuzima ikaba ivuga ko […]Irambuye
Mu masengesho yo gusengera igihugu cy’u Rwanda yabereye i Kigali kuri uyu iki cyumweru, Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gukora cyane, asaba abayobozi b’igihugu gukorera hamwe mu nyungu z’abaturage, agaya abakora bigwizaho umutungo ndetse n’abarenzwe bibagiwe ibihe bibi banyuzemo. Aya masengesho yitwa ‘Breakfast Prayer’, akaba ategurwa n’ihuriro ry’amatorera “Rwanda Leaders Fellowship” yari ayobowe na Pastori Antoine […]Irambuye
Saa 14:15’ z’amanywa mu Karere ka Rubavu mu Mujyi wa Rubavu nibwo abakobwa icumi batangiye igikorwa cyo gupimwa ibiro n’indeshyo n’ibindi bisabwa ngo harebwe abemerewe guhagararira Intara y’Iburengerazuba mu kiciro cya nyuma ya Miss Rwanda 2015. Abakobwa bafite ibiro hagati ya 45Kg na 60kg n’uburebure kuva kuri 1M 70 kuzamura bari mu bafite iby’ibanze mu kwitabira irushanwa. […]Irambuye
Kigali- Kuri uyu wa 10 Mutarama 2015 mu kiganiro n’Abanyamakuru i Kibagabaga ku ishami rya MONUSCO mu Rwanda, Martin Kobler uyoboye ubutumwa bwa MONUSCO yavuze ko imyiteguro yo kugaba ibitero ku barwanyi b’umutwe wa FDLR yarangiye igisigaye ari uguhabwa uburenganzira, avuga ko hari ikibazo cya Politiki hagati ya y’imiryango ya SADC na ICGLR igatanga uburenganzira ibitero bigahita […]Irambuye
Ikiraro gishya kandi kigezweho cya 80m z’uburebure ndetse n’inyubako z’umupa umwe hagati ya Tanzania n’u Rwanda byubatswe ku nkunga y’Ubuyapani bikuzura mu mpera z’umwaka ushize, nibyo byafunguwe ku mugaragaro na Prof Akihiko Tanaka umuyobozi w’ikigo cy’ubufatanye mpuzamahanga cy’Ubuyapani JICA mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu. Abayobozi ku mpande za Kagera District muri Tanzania n’Akarere […]Irambuye
09 Mutarama 2015 – Bernard Kayumba wari umuyobozi w’Akarere ka Karongi yatawe muri yombi na Polisi i Karongi mu iperereza rikomeje gukorwa ku bibazo bivugwa ko biri inyuma yo kwegura kwe. Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu muyobozi yatangiye kumenyekana ahagana saa cyenda z’amanywa kuri uyu wa gatanu. Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yirinze guhakana cyangwa ngo […]Irambuye