Digiqole ad

Umuyobozi wa JICA ku Isi yafunguye ikiraro gishya cya Rusumo

Ikiraro gishya kandi kigezweho cya 80m z’uburebure ndetse n’inyubako z’umupa umwe hagati ya Tanzania n’u Rwanda byubatswe ku nkunga y’Ubuyapani bikuzura mu mpera z’umwaka ushize, nibyo byafunguwe ku mugaragaro na Prof Akihiko Tanaka umuyobozi w’ikigo cy’ubufatanye mpuzamahanga cy’Ubuyapani JICA mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu.

Prof Akihiko Tanaka afungura ikiraro cya Rusumo hamwe n'abandi bashyitsi
Prof Akihiko Tanaka afungura ikiraro cya Rusumo hamwe n’abandi bashyitsi

Abayobozi ku mpande za Kagera District muri Tanzania n’Akarere ka Kirehe mu Rwanda bari baje kwakira aba bashyitsi muri uyu muhango.

Ahagana saa yine n’igice hagati na hagati kuu kiraro nibwo Pro Tanaka yakase akagozi nk’ikimenyetso cyo gufungura ku mugaragaro ibi bikorwa remezo byuzuye bitwaye miliyoni 28 z’Amadorari ya America.

Nyuma Prof Tanaka yatambagijwe ibyubatswe ku ruhande rwa Tanzania no mu Rwanda ahari amazu yubatswe y’abakozi ba One Stop Border Post izajya ituma ibicuruzwa bivuye muri Tanzania bisuzumirwa ku ruhande rumwe byagera ku ruhande rw’u Rwanda bigahita bikomeza bidahagaze, no ku rundi ruhande bikaba uko.

Gerard Muzungu umuyobozi w’Akarere ka Kirehe aha ikaze aba bashyitsi yavuze ko ari aya ari amahirwe abatuye Kirehe babonye kuko abatuye hafi aha bahawe akazi mu kubaka kandi aya akaba ari amahirwe ku iterambere n’ubucuti hagati y’u Rwanda na Tanzania.

Prof Tanaka Akihiko umuyobozi wa JICA afashe ijambo yavuze ko Ubuyapani bufite muri gahunda ubufatanye n’ibihugu bya Africa mu guteza imbere ibikorwa remezo hagamijwe imibereho myiza y’abaturage.

Ati “ Uyu mushinga wa Rusumo One Stop Border Post ni urugero rwiza rw’iyi ntego yacu muri Africa.”

Prof Tanaka avuga ko igikorwa nk’iki kizafasha Umuryango w’Africa y’Iburasirazuba kugera ku ntego zayo. Ndetse iki gikorwa remezo kikazongera umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Tanzania.

James Musoni Minisitiri w’Ibikorwa remezo mu Rwanda yashimiye Leta y’Ubuyapani ku bikorwa bateramo inkunga mu Rwanda, avuga ko iki gikorwa kizorohereza ubucuruzi, ingendo z’abantu n’imibanire myiza na Tanzania.

Avuga kandi ko bikazagabanya igiciro cy’ingendo n’igihe abantu bamaraga ku mipaka ibiri kuko ubu ibintu n’abantu bizajya bigenzurirwa ku mupaka umwe.

Prof Tanaka n'abandi bashyitsi babanje gusobanurirwa uburyo iki kiraro cyubatse
Prof Tanaka n’abandi bashyitsi babanje gusobanurirwa uburyo iki kiraro cyubatse
Nyuma bajyanwa muri One Stop Border Post babwirwa uko izajya ikora
Nyuma bajyanwa muri One Stop Border Post babwirwa uko izajya ikora
Babwiwe ko ubu buryo buzihutisha cyane ubuhahirane n'ingendo hagati ya Tanzania n'u Rwanda
Babwiwe ko ubu buryo buzihutisha cyane ubuhahirane n’ingendo hagati ya Tanzania n’u Rwanda
Prof Tanaka n'abayobozi barimo JMV Makombe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba (wa mbere iburyo)
Prof Tanaka n’abayobozi barimo JMV Makombe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba (wa mbere iburyo)
Minisititi James Musoni yavuze ko iki gikorwa kizafasha mu kuzamura imibanire myiza y'u Rwanda na Tanzania
Minisititi James Musoni yavuze ko iki gikorwa kizafasha mu kuzamura imibanire myiza y’u Rwanda na Tanzania
Prof Tanaka yatangaje ko Ubuyapani bwiteguye gukomeza gufasha iterambere ry'akarere
Prof Tanaka yatangaje ko Ubuyapani bwiteguye gukomeza gufasha iterambere ry’akarere
Ubuhahirane buzoroha kandi bwihute kubera ikiraro gishya na serivisi za One Stop Border Post ubu zatangiye gukora
Ubuhahirane buzoroha kandi bwihute kubera ikiraro gishya na serivisi za One Stop Border Post ubu zatangiye gukora

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Kirehe

4 Comments

  • Ibikorwa bya border ya Rusumo ntamuntu utabishima pee, ariko hakenewe CAMERA zireba impande zombi.
    Nubwo umukoresha agomba kwizera ACCOUNTANT, ariko ntibibuza ko agomba kuriha na Auditor ngo amusuzumire ko imibare imeze neza.
    Kurizo borders zombi rero ntihabura abo twita <>> bashobora kubaca muryahumye.

  • tuzakomeza gutsura umubano n’abayapani maze dukomeza kungukira mu nkunga badutera twubaka ibikorwaremezo nkibi birimo ikiraro cya rusumo

  • Umubano mwiza na amahanga uzatugeza kuri byinshi kabisa congratulatnz kubayapani kudufasha na Dr. Muligande Charles kubwubuvugiizi bwiza nka ambassador wacu mubuyapani.

  • Iki kiraro ni infrastructure ikomeye cyane ku buhahirane n’ubucuruzi muri rusange kandi ndatekereza ko bigiye kwiyongera hagati y’ u Rwanda na Tanzaniya kubera kiriya kiraro

Comments are closed.

en_USEnglish