Inzitiramubu miliyoni 3 zidafite umuti uhagije ni kimwe mu byateye Malaria kwiyongera
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 12 Mutarama 2015, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho yavuze ko ubwiyongere bw’indwara ya Malaria muri iyi minsi bufitanye isano n’inzitaramibu miliyoni 3 zinjiye mu Rwanda zigahabwa abaturage ariko zidafite umuti uhagije, gusa ngo izisaga ibihumbi 800 zarasimbujwe hasigaye gusimbuzwa izindi miliyoni 2,1.
Iki kiganiro ahanini cyari kigamije gusobanura ibijyanye n’indwara ya Malaria imaze iminsi bivugwa ko yibasiye ibice byinshi by’igihugu, no kuvuga ku mpinduka zimaze iminsi zikorwa na Miniseteri y’Ubuzima mu bakozi b’ibitaro mu gihugu.
Minisitiri w’Ubuzima wari kumwe n’abayobozi b’amashami atandukanye muri Minisiteri, yasobanuye ko ubwiyongere bwa Malaria atari ikibazo kiri ku Rwanda gusa ahubwo kiri no mu bihugu byinshi.
Yavuze ko ahannini cyatewe n’uko inzitiramubu miliyoni eshatu (3 million) zinjiye mu Rwanda zitujuje ubuziranenge 100% kandi zikaba zaratanzwe ku baturage.
Hari abaturage bamwe bagiye bagaragariza Umuseke mu gihe gishize ko imibu iyo ibaciye urwaho ikinjira mu nzitiramubu ibarya ndetse ko nta bukana inzitiramubu bahawe zifite ku mibu kuko utu dusimba dukwirakwiza imibu dushobora no guhagarara ku nzitiramubu ziriho ubu.
Minisitiri Binagwaho uyu munsi yabishimangiye avuga ko izi nzitiramubu zidafite umuti uhagije wo kwica imibu, bityo imibu ikaba yariyongereye.
Ati “Inzitiramubu ziriho ntizifite ubushobozi bwo kwica imibu nk’uko ku za mbere byari bimeze.”
Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho kandi yavuze ko nk’u Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima iri gukorana na Minisiteri y’Ubutabera mu gutegura ikirego cyo mu rwego mpuzamahanga ku ruganda NET PROTECT rwakoze izo nzitiramubu.
Inzitiramubu imwe muri ziriya miliyoni eshatu zinjiye mu Rwanda ifite agaciro k’amadolari ya America atanu ($5) ni ukuvuga ko hatabazwe andi mafaranga yakoreshejwe mu kuzikwirakwiza, zifite agaciro k’amadolari ya America miliyoni 15 ($15 Million).
Abanyamakuru bashatse kumenya impamvu izo nzitiramubu zinjiye mu Rwanda zitujuje ubuziranenge, Minisitiri w’Ubuzima avuga ko ari amakosa y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (WHO/OMS) ngo kuko niwo wabanje gusuzuma izo nzitiramubu mbere yo kwemerera sosiyete Barton Rwanda kuzizana mu Rwanda.
Nyamara ariko ngo nubwo izi nzitiramubu zitujuje ubuziranenge 100%, buri muturage wese asabwa kuziryamamo ngo kuko nubwo zidafite ubushobozi bwo kwica umubu uzihagazeho ariko zibasha kuwukumira kugera ku mubiri w’umuntu uyiryamyemo.
Yavuze ko nubwo Malaria yiyongereye kubayirwaye ariko ngo umubare w’abo yica waragabanutse, akaba yasabye abagore batwite n’abafite abana bari munsi y’imyaka itanu kujya bihutira kubajyana kwa muganga igihe bagize umuriro mwinshi nka kimwe mu biranga iyi ndwara.
Uretse inzitiramubu zitujuje ubuziranenge, ubwiyongere bwa Malaria kandi ngo buturuka ku mihindagurikire y’ibihe no kuba abaturage bariraye bakaba badakorera isuku aho bari nko gutema ibihuru bicumbikira imibu ndetse no gusukura ibidendezi by’amazi bishobora gufasha imibu kororoka.
Ikindi kibazo cyagarutsweho cyane ni ikijyanye na serivisi z’amwe mu mavuriro yakira amakarita y’ubwisungane mu kwivuza ariko ahanini abarwayi bakandikirwa imiti bagategekwa kujya kuyigura hanze y’ivuriro.
Minisitiri Binagwaho yavuze ko u Rwanda rufite imiti ihagije, bityo ngo ibitaro bisaba abarwayi kujya kugura imiti hanze ibyo bidakwiye.
Ati “Dufite imiti ihagije mu bubiko, umurwayi uzandikirwa kugura imiti hanze azajye aregera Minisiteri y’Ubuzima, iryo vurio rizajya risubiza ayo mafaranga yose.”
Ibi kandi bijyanye n’ikosa abenshi mu baganga bakora ryo kwandikira umurwayi imiti bakibanda ku hantu wakorewe (marque) aho gushyiraho ubwoko bw’umuti. Minsitiri Binagwaho asaba abaganga kujya bandika izina ry’umuti ngo kuko aribyo by’ingenzi.
Yavuze ibyo bizafasha ko umurwayi azajya ahabwa umuti wose yandikiwe, bitandukanye n’uko byashobokaga ko ajya kwa muganga akahasanga ubwoko bw’umuti akeneye ariko bakawumwima bavuga ko ataribwo bwoko yandikiwe kandi uwo muti uhari.
Minisiteri y’Ubuzima yahakanye ko amavugururwa yakozwe mu nzego z’ubuzima ntaho ahuriye no kuba umuryango Global Fund warahagaritse inkunga kuri Minisiteri ahubwo ngo ni gahunda ya Leta yo kwigira ku buryo mu myaka ibiri Leta izaba ariyo yifasha mu by’ubuzima.
Yavuze ko ahanini impinduka zabaye ari izo kwirukana bamwe mu bakozi bari bafite imishinga bakorera ariko akazi kabo kakaba kararangiye, ndetse ngo abenshi muri abo bakozi ntibazatakaza akazi kuko bazajya gukorera mu bugo by’ubuzima byashyizweho hirya no hino mu gihugu, ahubwo gusa ngo hazahinduka uburyo bahembwaga, aho guhembwa n’umushinga bahembwe na Leta.
Minisitiri Binagwaho yibukije ko igihe umuntu wese ahawe serivise mbi mu bijyanye n’ubuzima agomba guhamagara kuri telefoni y’ubuntu 114, cyangwa akaba yakoresha urubuga nkoranyambaga twitter akandikira Minsitiri.
Amafoto/HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ntacyo mvuze ntiteranya!
gute avuga ngokwirukana abakozi ni ukwihaza ku bukungu bya minisante akongera ngo nazimurirwa ahandi akongera ati barirukanwa kuko badafite ubushobozi kandi ati ni amasezerano uabo yarangiye
Comments are closed.