MissRwanda2015: Abazahagararira Iburengerazuba batoranyijwe i Rubavu
Saa 14:15’ z’amanywa mu Karere ka Rubavu mu Mujyi wa Rubavu nibwo abakobwa icumi batangiye igikorwa cyo gupimwa ibiro n’indeshyo n’ibindi bisabwa ngo harebwe abemerewe guhagararira Intara y’Iburengerazuba mu kiciro cya nyuma ya Miss Rwanda 2015.
Abakobwa bafite ibiro hagati ya 45Kg na 60kg n’uburebure kuva kuri 1M 70 kuzamura bari mu bafite iby’ibanze mu kwitabira irushanwa.
Mu bakobwa 16 bari biyandikishije icumi (10) nibo baje guhatanira umwanya w’abakobwa batanu (5) bazahagararira Intara y’Iburengerazuba.
Buri mukobwa wese uzaza guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda asabwa kuba afite irangamuntu yerekana ko yujuje imyaka 18 no hejuru yayo, ndetse n’icyemezo kerekana ko yarangije amashuri atandatu yisumbuye, bisabwa kandi ko agomba kuba atarabyaye. Nubwo nta gipimo cyabyo gihari.
Abakobwa batanu bashoboye gutambuka bakazahagararira Intara y’Iburengerazuba ni, Igihozo Sabrina, Gasana Darlene,Umutoni Wase Flora,Umutoni Colombe na Mpogazi Vanessa, Vanessa akaba ari ubwa kabiri agarutse guhata kuko n’umwaka ushize yari mu bageze kuri Final.
Biteganyijwe ko iki gikorwa cyo gushaka abakobwa 25 mu Ntara zose z’igihugu kizakomereza mu Ntara y’Amajyepfo mu Mujyi wa Huye ku itariki ya 17 Mutarama 2015 muri Credo Hotel.
Uko igikorwa kirimo kugenda mu mafoto.
Photos/Muzogeye Plaisir/UM– USEKE
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
13 Comments
Ndabonamo umwe gusa
uliya muzayirwazi wokwa young grace we yajyagahe koko
Just wondering how a minister attends these events especially in their preliminary stages. Minister plz teza imbere imikino itandukanye, kanguririra abana bato imikino tennis, basketball, football, badminton etc…You seriously dont need to the selection stage of Miss Rwanda event hari byinshi bikeneye your time.
mwakoze kuba mutahisemo murumuna wa yaung grace.mujye muhitamo abakobwa bujuje ubunyarwanda kazi mureke abigira uko Imana itabaremye.murumuna wa yaung grace yaritukuje cyane aba nkumu congoman.
Uriya bavuga ko yaje akerewe buriya niko areba????!Heureusement ko atatambutse…!
Please BASOMYI nti mundambirwe ibyo ngiye kuvuga mbitewe n’amakosa mabi ambabaza iyo ndora ABATAGIRA UBUNYAMWUGA mubyo bakora.
– USHINZWE GUPIMA: uri umurwayi cg nu buswa cg nu kutagira ubunyamwuga ???
Please higa ibikoresho byagenywe gupima abantu uvane izo metero zawe mu bantu ubwo abaterankunga international wabashyira izo photo bakakumarira iki ??
Ubukene bwakwica banyampinga namwe ngwiki !!!!
-BANYAMAKURU : uko basaba umwishi cg ujura ibkuru sinkuko bayisa HE cg umukobwa nyampinga please mugire ubunyamwuga mubyo mukora mutegure uko muhagarara ubundi umukobwa usohotse abe abitegeye mu mubaze inkuru mwifuza mutamubyiga nibyo byuya byanyu nzi ubwo mwanamunukira akagenda atarangije ibyo mu mubaza, mwakwandika inkuru zituzuye ngo mwabyze abasomyi kandi arimwe mwiyima inkuru abanyamakuru mwakena namwe ngwiki !!!!
-bayobozi nkawe Ministre nu mujyanama wawe, ubwo muri muyahe aho muhagaze ??
Ibyo bigira chef bireba mwita umwanya mwifotoza aho akazi kangwingiye muri office zanyu hari imikino itariyagera mu Rwanda muyuteho muyizane twiteze imbere hari iyabuze abayobozi mubashake hari ikorwa nabi muyikosore nka FERWAFA hari itagira abashoramo imari mubahige hari ibibuga byinshi dukeneye mushake abatera nkunga babyubake hari imikino itazamura abayikora mubyigeho mubikosore ibazamure ibintu mbese nkibyo bibareba.
Ubundi ayo mapozi ni nkumi muzaze kuyarya muri za party muzabiganire en prive ariko nonaha mudukorere ibikenewe nka banyarwanda.
Kuko mbisubiremo aho muri nta kibareba gihari, jye ndi nushinzwe security cg kubiyobora ntiwahamara 1 sec nagusohora wabishaka tukagana inkiko zigakora akazi kazo.
Ex: miss France ,USA ,UK ,China, Singapoor,…. Na handi hose hateye imbere mwigeze muhabo minister cg umujyanama we ???
Ariko nujya ZAIRE, Burundi, Chad,… Nahandi nkaho barizana kubera ubuswa no guta umwanya…
Iwacu mu rwagasabo rero turabyanze mujye gukora ibiduteza imbere muve mwayo mutange ingero nziza nimwe duhanze amaso nka bayobozi munaniwe mwegure…., ASYIIIIIIII
Ahubwo nawe ndakugaye cyane !! .ushobora kuba wigira umunyabwenge wa cyane wiha gukoshora abandi ;ubantenga ; ugaya ; Gusa icyo nakubwira cyo reka kwigira uwa cyane ; kwigira uwo utari we ,Sibyo muvandimwe ?
IBIKOBWA BIBI gusaaaaa.., ni gute se twa twana twiza dusobanutse twaza mu bintu nkibi bidafite iyo biva niyo bigana !!!!
Ni bashyire mo gahunda yigesha agaciro bojyere ni bintu hembo bizima bifatika barebe abakobwa beza ngo barabizamo.
Baguhrmba igipolopolo cy’imodoka ukazapfa wogereje yo uwawe wundi ???
Mwitegere ibi bikobwa bibihemo ntanusa nu munyarwandakazi sibzi iyo babakuye ni bamwe zavuye ho gusa naje kwifatira amapozi !!!!
Please muheshe agaciro iki gikorwa mwe bireba mureke kwifotozanya nabo banyafurija dore sinzi iba ari nabanyarwandakazi.
UNDI MWAKA UZAJYANE MUSHIKI WAWE
ariko mukurikiziki ubundi kombonye harimo uwontakwiteza mbaye mfite cash zanjye mumufuka harimo nabashinyitse amenyo hhhhhhhhhh
Hello my name is Erasme Jose i’m a singer in a Karaoke Night in Tiamo i won’t to encourage Sabrina i know her we’ve been together in Premier model Competition in PMA please give her Chance to win and i select her to be Miss Rwanda 2015.
Ndabona Miss Rwanda 2015 atangiye neza cyane kandi aba bari bahisemo ndabona bazahagararira intara y’iburasirazuba neza cyane
Murarushwa nubusa Nyampinga w’u Rwanda 2015 azaturuka muntara y’amagepfo kabisa. Niho haba abana ba keye sana naho mureke abo kabisa.
Comments are closed.