*FDLR mu barwanyi yohereje gushyira intwaro hasi umwaka ushize harimo abatabona n’abamugaye *Faustin Twagiramungu yemereye izi ‘mpuguke’ ko yagiye muri Tanzania kubonana n’abayobora FDLR *”Marie Furaha” umugore wa Col Hamada (umuyoboz muri FDLR) aba i Kampala yohererejwe amafaranga avuye Dar *Abanyarwanda bamwe baba Quebec, Paris, Mayotte, Maputo, bohereje amafaranga i Dar es Salaam ‘agenewe’ FDLR […]Irambuye
Komisiyo y’iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena y’u Rwanda irahumuriza abaturage bimurwa kuko umushinga w’itegeko werekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange iyi komisiyo yasuzumye kuri uyu wa 19 Mutarama 2015 uzakemura ibibazo byinshi birimo gutinda kwishyurwa, guhabwa amafaranga atajyanye n’agaciro k’ubutaka n’ibiburiho ndetse bakazajya banahabwa amafaranga angana na gatanu kw’ijana(5%) y’ayo babariwe, aya agatangwa nk’ay’akababaro […]Irambuye
Iburengerazuba – Guhera saa munani z’amanywa kuri uyu wa mbere Urukiko rwisumbuye rwa Karongi rwatangiye isomwa ry’urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo rya Bernard Kayumba n’abakozi batatu bareganwa nawe ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta. Urukiko rwanzuye ko uyu wari umuyobozi w’aka karere aba arekuwe by’agateganyo kuko ibyaha ashinjwa hari ibyerekana ko bitamuhama. Abaregwa bose ntabwo […]Irambuye
Mu giterane cyahuje amatorero yose akoera mu mujyi wa Muhanga, n’abakozi b’umuryango wa Bibliya mu Rwanda umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’itumanaho no kwamamaza muri uyu muryango Pasteri Gasare Michel yavuze ko hatabaye ubwitange bw’abakristu mu gutanga imisanzu Bibliya zishobora kubura mu myaka mike iri mbere. Ibi Pasiteri Gasare yabivuze ahereye ku mbogamizi umuryango wa Bibliya uhura […]Irambuye
Abaturage bo mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Gatsibo barasaba ubuyobozi ko bwakora ibishoboka bakabona amazi meza. Bashinja abayobozi bo mu nzego z’ibanze na ba rwiyemezamirimo ko ari bo bagira uruhare mu kubura kw’amazi meza, bikaba bituma bavoma amazi mabi mu bishanga. Mu mirenge ya Muhura, Remera, Kiziguro, Rugarama na Rwimbogo aho Umuseke wabashije […]Irambuye
Rosine Mutimukeye umwana w’imyaka itanu ufite uburwayi bwo kubyimba inda, abaganga baracyamukurikirana ku bitaro bya CHUK. Umuryango we uvuga ko ukeneye ubufasha bwo kugira ngo babashe gukomeza kumuvuza kuko uko bari bishoboye kwashiriye mu kumuvuza mu gihe gishize. Jean Bosco Uwihoreye se w’uyu mwana, ari nawe uba uri muri gahunda zo kumuvuza nyina nawe akaba […]Irambuye
18 Mutarama 2015 nibwo igikorwa cyo gushakisha umukobwa uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015 gisorejwe mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kayonza. Hatoranyijwe abakobwa batanu bazahagararira iyi Ntara, ari nayo yavuyemo Miss Rwanda 2014. Ni nyuma y’aho icyo gikorwa gitangiriye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze hagatoranywa abakobwa batanu bagomba guserukira iyo Ntara. […]Irambuye
Nyuma yo gusenya ubwiherero burenga 90 ubuyobozi bw’Akagali ka Rwebeya mu murenge wa Cyuve bwavugaga ko butujuje ibyangombwa ngo bukoreshwe, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali Nirere Lucie aremeza ko amabwiriza bayahawe n’Umurenge wa Cyuve ariko Gitifu wa Cyuve Gafishi Sebahagarara agahakana ko nta mabwiriza yo gusenya iriya misarane yatanzwe n’Umurenge. Uku kwitana bamwana kuje nyuma y’uko abaturage […]Irambuye
Ku nshuro ya kane mu Rwanda hatangiye igikorwa cyo gutoranya Nyampinga w’u Rwanda 2015, abakobwa basaga 15 nibo biyandikishije mu Ntara y’Amajyepho mu Karere ka Huye bahatanora gutoranywamo batanu bazahagararira iyo Ntara. Sa saba n’iminota mirongo ine z’amanywa kuri uyu wa gatandatu taliki ya 17 Mutarama 2015 nibwo igikorwa cyo gutoranya abakobwa batanu bagomba guhagararira […]Irambuye
Kuva tariki 26 kugera kuri 29 Mutarama 2015 umufaransakazi Christine Lagarde uyobora ikigega cy’imari ku isi FMI azaba ari mu Rwanda aho azabonana n’abayobozi ba politiki bagamije gukomeza umubano n’imikoranire y’iki kigega n’u Rwanda ndetse na Senegal azasura avuye mu Rwanda. Uyu mugore avuga ko u Rwanda ari inkuru nziza y’iterambere ry’ubukungu muri Africa. Mu […]Irambuye