Digiqole ad

Gatsibo: Girinka ngo yaranzwe na ruswa no kunyereza inka zivuka

Abayobozi bo mu karere ka Gatsibo bavuga ko gahunda ya girinka imaze guteza imbere mu buryo bugaragara abaturage bo muri ako karere ariko abaturage bo bakavuga ko igaragaramo ruswa ikabije bityo bigatuma inka zihabwa abakire, dore ko ngo kugira ngo umuturage ahabwe inka bisaba kuba nibura yatanze amafaranga 10 000 ndetse ngo hari abazihabwa bakazigurisha ntibaziturire bagenzi n’inka zitangwa ngo zikibwa.

Iyo havutse ibimasa ngo abayobozi baririra
Iyo havutse ibimasa ngo abayobozi baririra

Bamwe mu baturage b’akarere bavuga ko usanga buri gace gafite umwihariko wako mu gutanga inka.

Nsabimana Evariste utuye mu murenge wa Muhura, mu kagari ka Gakorokombe avuga ko kugira ngo uhabwe inka bisaba kuba ufite amafaranga atari munsi y’ibihumbi bitanu (Frw 5 000).

Umuturage witwa Muhoza Mariko, utuye mu kagari ka Bushobora avuga ko ngo kugira ngo uhabwe inka aho atuye ugomba gutanga amafaranga ibihumbi icumi, (Frw 10 000) ukayaha umuyobozi w’umudugudu cyangwa abahagarariye ubudehe kuko bose ngo barakorana.

Harerimana Jeremie, umwe mu bayobozi ku rwego rw’umudugudu, avuga ko nta kibazo cya ruswa kiragaragara muri gahunda ya girinka mu kagari ayobora, gusa ngo na we ajya abyumva ahandi.

Yagize ati “Nanjye njya mbyumva ngo hari aho batanga amafaranga kugira ngo babahe inka muri gahunda ya girinka, cyane ngo yakwa na komite z’ubudehe.”

Abaturage bavuga ko kugira ngo ubone inka bisaba inzira ndende, dore ko ngo iyo uri umukene ugusumbije ubushobozi ngo ari we uyihabwa.

Ku bwa Nsabimana Evariste ngo umukene kugira ngo abone inka biba ari amahirwe akomeye.

Yagize ati “Njyewe natomboye inka ngiye kuyifata bansaba inzoga y’umushumba ndayibura bahita bansimbuza undi.”

Akomeza avuga ko abayobozi bamwe na bamwe bo mu nzego z’ibanze hari aho usanga barabigize iturufu ngo hari ubwo bagusanga mu kabari bakagusaba ko ubagurira inzoga kugira ngo bazagufashe kubona inka.

Hategekimana utuye mu murenge wa Remera, mu mudugudu wa Nyamugari yabwiye Umuseke ko bamusabye amafaranga ibihumbi bitanu (Frw5000) kugira ngo bazamufashe gutombora maze arayabura bityo n’inka aba arayibuze.

Yagize ati “Umukuru w’umudugudu yarambajije ati ‘urashaka inka?’ ndamusubiza nti ‘ndayishaka’ ansaba ibihumbi bitanu ngo azansabire inomero nibajya gutombora ngo nyibike maze ninjya gutombora nitoreshe agapapuro ariko mfite nimero inyemerera kubona inka, amafaranga ndayabura.”

Rutayisire Emmanuel umuturage utuye mumurenge wa kiziguro mu kagari ka Ndatemwa avuga ko gahunda ya girinka yaranzwe na ruswa, dore ko kugira ngo ubone inka byasabaga kugira ngo ugire icyo ubanza gutanga.

Avuga ko hari abagiye bahabwa inka basanzwe bafite izindi ndetse ngo kugira ngo ubirebe neza cyane cyane wabibonera mu bantu babuze ubushobozi bwo kwiyubakira nyuma yo gusenya nyakatsi, avuga ko abenshi bagiye bafashwa na Leta kubaka kuko batari bishoboye, ariko abenshi kugeza ubu ngo ntabwo bigeze bahabwa inka muri gahunda ya girinka kandi hafi ya bose bari mukiciro cya mbere cy’ubudehe.

 

Bamwe mu bayobozi banyereza inka za girinka

 

Abaturage bavuga ko hari abayobozi bamwe na bamwe bagira uruhare mu kunyereza inka cyane cyane nk’ibimasa biba byaravutse, ngo kuko iyi gahunda ntabwo yemera ko umuturage yorozwa ikimasa.

Ubusanzwe ngo iyo havutse ikimasa baba bagomba kukigurisha bakaguriramo umuturage inyana ariko ngo hari igihe ubuyobozi bukigurisha maze ngo abaturage bagategereza ko hazagurwa inyana bagaheba.

Abaturage kandi ngo bahangayikishijwe n’inka zo muri girinka zihora ari inyana cyangwa ibimasa bakaba babona nta musaruro zizatanga bitewe n’uko hari aborora izo nka zamara gukura bakazigurisha, bakagura izindi ntoya bityo bityo ugasanga buri gihe umuntu ahora yoroye inka ntoya, bakavuga ko byabaye ubucuruzi.

Bavuga ko ngo hari n’aho usanga barigisa izo inka bakavuga ko bazibwe, ariko kuri iki kibazo, abaturage usanga batunga agatoki inzego z’ibanze bavuga ko iyo umuntu agurishije inka muri buno buryo aba agomba kugira icyo aha ubuyobozi bw’ibanze kugira ngo butamukurikirana.

 

Ubuyobozi buhakana ibivuga n’abaturage

 

Rwabufirigi Wilson, umuyobozi w’akagari wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’ubukungu muri Bugarama, mu murenge wa Rugarama avuga ko ibijyanye no kwaka ruswa kugira ngo abayobozi bafashe abaturage kubona inka muri atari ubwa mbere abyumvise muri, ariko ngo mu kagari ayoboye nta ruswa iharangwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera, Ndayisenga Jean Claude avuga ko iyi gahunda igitangira aribwo byagendaga bigaragara kuko abantu bose bumvaga bashaka inka noneho bikaba intandaro yo kuba komite zibegereye zagwa mu bishuko byo kuba bafata ayo mafaranga, ariko ngo aho ingamba zafatiwe zo gukurikirana ndetse no guhana ngo uyu muco wa ruswa waracitse.

Ndayisenga yibutsa uwitwa umuyobozi wese kwibuka ko icyaha cya ruswa gihanwa n’amategeko akavuga ko ikibazo kihariye ari abazihabwa bagashaka kuzigurisha mbere y’uko zigira icyo zibamarira.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mme Uwimpuhwe Esperance, avuga ko gahunda ya girinka yahinduye ubuzima bw’abaturage.

Gusa, avuga ko ikibazo kijyanye n’abayobozi baka amafaranga muri ino gahunda bishobora kuba bikorwa n’abantu ku giti cyabo atari ku rwego rw’akarere kuko ngo iyo hagaragaye ikibazo bihutira kugikemura.

Hashize imyaka irenga umunani gahunda ya Girinka Munyarwanda itangijwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Iyiikaba yaratangiye igamije koroza inka buri rugo rukennye kugira ngo ruzabashe kwihaza mu biribwa, cyane cyane ku ntungamubiri ziva ku bikomoka ku matungo, ubwo byari bimaze kugaragara ko 44% by’Abanyarwanda bafite ibibazo bijyanye n’imirire mibi.

Ni gahunda igamije gufasha abatishoboye kwivana mu bukene, kurwanya imirire mibi, no gukemura ibibazo byo kutihaza mu biribwa mu gihugu.

Pierre claver NYIRINDEKWE
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Mwe muravuga muzaze murebe mu karere ka rubavu umurenge wa rubavu akagari ka murara aho responsabule yagiye aziha abafite izindi bakamuha cash 30000 nizagiye zivuka akajya akingira ikibaba abazihawe bakazigurisha ariwe uzanye abaguzi akavuga ko zapfuye mu mbarire muzaze mubikurikirane birarenze pe aka na kumiro

  • Ibi bintu babikurikiranire hafi kandi n’ababigizemo uruhare bose bazahanwe kuko ntago duzemera abantu bashaka kwica gahunda nziza za perezida wacu kubera inda mbi zabananiye

Comments are closed.

en_USEnglish