Digiqole ad

UMURIMO URANGIYE: Urugomero rwa Nyabarongo UBU RURATANGA 28 MW

Jean Bosco Mugiraneza umuyobozi w’ikigo gishinzwe gutanga amashanyarazi mu gihugu REG yabwiye umunyamakuru w’Umuseke i Muhanga, ahubatse urugomero rwa Nyabarongo, ko guhera mu ntangiriro z’uku kwezi n’umwaka wa 2015 ruri gutanga megawatt 28 z’amashanyarazi rwagenewe gutanga.

Mu mpera z'umwaka ushize, amazi y'uru rugomero yari yabaye menshi biba ngombwa ko bayagabanya bakoresheje uyu muyoboro
Mu mpera z’umwaka ushize, amazi y’uru rugomero yari yabaye menshi biba ngombwa ko bayagabanya bakoresheje uyu muyoboro/ Photo E Muhizi/Umuseke

Iki ni kimwe mu bikorwa remezo binini byuzuye mu mwaka. Ni kimwe mu bisubizo ku kibazo cy’amashanyarazi macye mu gihugu.

Mu mpera z’umwaka ushize abanyarwanda mu bikorwa bitandukanye basaranganyaga Megawatts 120 zamashanyarazi, kuva uru rugomero rw’uzura igihugu ubu gifite Megawatts 148.

Mugiraneza avuga ko amashanyarazi y’uru rugomero yoherezwa kuri central national ya Gikongo mu mujyi wa Kigali ikaba ari yo iyakwirakwiza ahatandukanye mu gihugu.

Urugomero rwa Nyabarongo rwuzuye rutwaye akayabo ka miliyoni 100$, ubu rukaba rutegereje gutahwa ku mugaragaro n’abayobozi bakuru b’igihugu.

Kugeza ubu ingo zigera kuri 19% nizo zifite amashanyarazi mu Rwanda, Leta yihaye umuhigo ko  mu mwaka wa 2017 ingo 70%  mu Rwanda zizaba zifite  amashanyarazi, amashanyarazi akaba ari gushakirwa muri Gaz methane y’ikiyaga cya Kivu no kuyagura mu bihugu byo mu karere.

Ni kimwe mu bikorwa remezo binini byuzuye vuba mu Rwanda
Ni kimwe mu bikorwa remezo binini byuzuye vuba mu Rwanda

Elise MUHIZI
UM– USEKE.RW

19 Comments

  • Nibashake n’amazi kuko ikibazo kirakabije cyane cyane mu bice bimwe by’umujyi wa Kigali nka Kabeza na Kicukiro! Ikibazo kirushaho gukomera kubera isaranganya ryayo ritanoze kandi ririmo ikimenyane aho usanga hari ibice bimara ibyumweru birenga 2 nta mazi mu gihe ahandi bayabona byibura buri joro! Nzaba mbarirwa da!

  • Congratulations to REG! Ariko nimukore no kuri methane gas nayo ibyare amashanyarazi muve kubateka mutwe b’abazungu batifuza ko U Rwanda rwatera imbere bahora batujijisha ngo technology yo gukura gas mu KIVU irakomeye! Ntabwo aribyo ni amayeri yo kugirango tutayivanamo tukabona ingufu nyinshi, bityo bigatuma twihaza muri energy tukarushaho gukataza mu majyambere. Methane gas dufite irahagije kugira ngo U Rwanda rugere ku rwego rw’ibihugu bikize kuri petrol! Ba engineers bacu nimukure za karuvati mwambare boots mukoreshe ibyo mwize maze U Rwanda rwereke amahanga ko turi indashyikirwa. Rwanda oyeee!!!!

    • Rusagara,
      Ibyo uvuze ni ukuri cyane!! Abazungu ntabwo bishimira ko abanyafrika bava mu bukene ngo bareke kubategera amashyi.Iyaba twabashaga kubyumva twatera imbere rwose.

      • Abazungu yego gusigara inyuma kwacu babyungukiramo ariko turaterwa natwe tukitera. Wigeze ubona umuzungu urya amafaranga ya mituweli yakusanyirijwe mu byaro byo mu Rwanda? Wigeze ubona umuzungu uca ruswa umutindi wari wagenewe inka yo kumufasha kuva muri ubwo butindi? Byose ntimukabigereke ku bazungu.

    • Aho uvuze neza

  • congs REG

  • Great achievement indeed, n’ubwo icyuho kikiri kinini. Ariko REG ntiziyitirire ibyo itagizemo uruhare kuko yaje ruriya rugomero rwaruzuye!! Ikibazo cy’amazi nacyo ariko gikwiye gukorerwa umushinga munini ufatika, Kimisigara yo mu gihe cy’ubwigenge kabisa ntijyanye n’igihe!

  • Iki gikorwa ni ingenzi cyane. Ibikorwaremezo muli rusange aliko cyane cyane Energie ni ipfundo ryo gutera imbere by’u Rwanda na Afrika muli rusange. Abeterankunga bafasha Afrika batayifasha kubona Energie cyangwa imihanda bakabikora gusa ali uko ali inguzanyo nta terambere ry’Afrika ribashishikaje cyane.

    Kuli uru rugomero rwa Nyabarongo nizereko hakozwe ibishoboka byose ngo ubushobozi bwarwo bwo gutanga ingufu bwo kuzagabanuka. Ibi ndabivuga kubera isayo n’umusenyi bishobora kuzarwitsindagiramo nkulikije ko mu Rwanda isuri ku misozi ali nyinshi. Ibi binagararazwa n’ukuntu amazi ya Nyabarongo asa n’igitaka. Birakwiye ko ingamba zikwiye zifatwa hakili kare kuko akenshi kuvana isayo n’umusenyi mu ngomero bihenda cyane.

  • Kabisa ibyo ni ukuri Abahanga dufite bakoranye umurava, ndetse no gukunda igihugu nkintore, ni ukuvuga buri wese agakora icyo agomba gukora kandi kugihe ntaburiganya. Igihugu cyatera imbere

  • uru rugomero ruje rukenewe cyane kandi aka kakaba ari agashya REG igezeho ubu rero icyo tuyisaba ni ugukoresha neza aya mashanyarazi maze ibibazo byagaragaye muri EWSA ntibizarange REG

  • kabisa courage

  • Wow! REG yesheje umuhigo kandi ndatekereza ko atariwo wanyuma ahubwo n’indi iri mu nzira kugirango dushobore kwihaza mu mbaraga z’amashanyarazi

  • Ariko uwu mushinga wa gaz méthane ugeze he? Rusumo Falls bite? Ruzizi III bite? cyangwa dutegerje kuzagura amashanyarazi aturutse kuru Inga II. Mwibuke ko na Afrique du Sud iyashaka. Udafite ingufu ntiwatekereza iterambere. Ibyo kumurikira ingo hakoreshwa na Energie solaire.

  • Wao!!!!!! this is this is the great achievement for sure, let us continue grow our energy which is a key point to the development.

  • ntimukabeshye! uru rugomero rutanga MW 14 gusa ubabwira ko rutanga 28 MW ubwo abisoma muri feasibility study ya Nyabarongo Hydro power gusa.

    • Nibyo Nyabarongo HPP itanga 28MW kandi hari n’ubwo izirenza ikageza no kuri 28,8MW. Tujye twishimira ibyiza byagezweho aho kubirwanya. Murakoze

    • Uvuga 14 MW wowe uzikuyehe ko uvuga 28 we nibura nawe uzi aho azikura. Reka gupinga

  • Uru rugomero rutanga koko 28MW ahubwo hari n’ubwo izirenza ikanagera kuri 28,8MW. Ntabwo rero ibyo uyu wanditse ko yitwa Keza avuga aribyo. Tujye twishimira ibyiza byagezweho nk’uko abandi banditse babigaragaje.

  • leta nizamure urwego rw’ingufu z’izuba my cyaro

Comments are closed.

en_USEnglish