Isi muri iki gihe ihangayikishijwe n’ibibazo by’iterabwoba. Ntabwo ari ikibazo cy’Ubufaransa ni ikibazo kinareba abanyarwanda n’akarere kuko mu minsi ishize ibitero by’iterabwoba rikoresheje za grenades ku mihanda abantu bagendaho byahitanye benshi i Kigali na Musanze. Umuvuduko w’ikoranabuhanga na Internet byoroshya ihanahanabutumwa hagati y’abantu, ibi byahaye akazi kenshi cyane inzego z’umutekano mu igenzura kugeza aho hamwe […]Irambuye
Bernard Kayumba wari umuyobozi w’Akarere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba bwa mbere kuri uyu wa kane taliki 15 Mutarama 2015 yagejejwe imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Karongi aho akurikiranyweho icyaha cyo gukora inyandiko mpimbano, ubufatanyacyaha mu gukoresha izi inyandiko no kunyereza umutungo w’ubwisungane mu kwivuza. Ubushinjacyaha bwamusabiye kuburana afunzwe. Kayumba we yahakanye ibyo aregwa byose anasaba kuburana adafunze. […]Irambuye
15 Mutarama 2015 – Mu kiganiro cya mbere n’abanyamakuru muri uyu mwaka wa 2015 Perezida Kagame yasubije ibibazo bitandukanye, ibya FDLR, iby’icyerekezo 2020, icy’iterabwoba riherutse mu Bufaransa, ndetse n’icyabayobozi b’uturere baherutse kwegura mu Rwanda ni bimwe mu byo yatinzeho. Kuri iki cyanyuma yavuze ko nta muyobozi wegura ku mapmvu ze bwite ahubwo hari ibibazo baba […]Irambuye
Rosine Mutimukeye ni umwana wa Uwihoreye Jean Bosco na Mukamunana Patricia, afite imyaka itanu (5) y’amavuko, batuye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Ndera, Akagari ka Kibenga, uyu mwana afite uburwayi amaranye imyaka itatu butuma abyimba inda ku buryo bukabije. Afite inda wagereranya n’iy’umubyeyi ukuriwe, iyi ndwara yatumye amaboko n’intugu bye binanuka […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu Saa mbiri z’ijoro zirenzeho iminota mike Police Mpuzamahanga ibinyujije kuri Police ya Uganda yashyikirije ubutabera bw’u Rwanda Birindabagabo Jean Paul ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 mu cyahoze ari Komini Sake Segiteri ya Rukumberi muri Perefegitura ya Kibungo akaba yahise yoherezwa kuri Station ya Police ya Kicukiro. Uyu […]Irambuye
Mu rwego rwo gusuzumira hamwe ubushobozi bw’igihugu mu kwakira impunzi zibaye nyinshi, kuri uyu wa 14 Mutarama 2015 mu ishuri rikuru rya polisi mu karere ka Musanze hatangijwe umwitozo wiswe ‘Twitegurire hamwe’ witabiriwe na Minisiteri y’impunzi n’ibiza(MIDIMAR), Umuryango mpuza mahanga wita ku mpunzi(UNHCR),polisi ndetse n’abafatanyabikorwa mu kwita ku mpunzi batandukanye. Uyu mwitozo urimo ukorwa kuva […]Irambuye
Ngororero – Celestin Nsengiyumva aravuga ko mu ijoro ryakeye yakubiswe bikomeye na Innocent Mbajimbere Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanda mu karere ka Ngororero. Nsengiyumva ubu akaba yagejeje ikirego kuri Polisi ya Kabaya. Uyu muyobozi we yahakaniye Umuseke ko ibi byabaye. Nsengiyumva avuga ko hari mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri ahagana saa mbiri z’ijoro ubwo […]Irambuye
14 Mutarama 2015 – Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yemereye ikinyamakuru Umuryango ko Habyarimana Jean Baptiste uherutse kwegura ku buyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke ubu afungiye kuri station ya Polisi ku Kicukiro. Jean Baptiste Habyarimana yeguriye umunsi umwe na Bernard Kayumba, nawe ubu ufunze, ku itariki ya 08 Mutarama 2015. Habyarimana yeguye avuga ko yumvaga ananiwe, […]Irambuye
Ni ruhurura iri mu masangano y’umuhanda wa Nyamirambo umwe uca hepfo n’uca ruguru aho ihurira ikaba umuhanda umwe uzamuka i Nyamirambo urenze gato aho bita kwa Nyiranuma. Abahaturiye bavuga ko nibura abantu hagati ya bane na batanu bahamburirwa buri munsi, abajura babibye bagahita binjira muri iyo ruhurura. Iyi ruhurura iherereye mu kagali ka Rwezamenyo, abayobozi […]Irambuye
Umuturage w’umunyacongo utuye muri teritwari ya Walikare ahitwa Kitshanga ahegereye muri teritwari ya Masisi yaganiriye n’umunyamakuru w’Umuseke i Rubavu, amusaba kudatangaza amazina cyangwa ifoto bye kuko ikiganiro bagiranye cyamugiraho ingaruka mbi, yemeza ko we n’abaturanyi be ari bo bantu bibaza igihe n’uburyo FDLR izaranduka mu gihugu cyabo, akavuga ko ikizere bafite ari gike kuko aba […]Irambuye