Ibi byemejwe n’abahagarariye Minisiteri y’urubyiruko no guteza imbere ikoranabuhanga hamwe n’abahagarariye ikigo GSMA ubwo basinyaga amasezerano y’ubufatanye(MoU) mu muhango wabereye ku cyicaro cya MYICT uyu munsi. Aya masezerano y’ubufatanye n’u Rwanda ngo azihutisha iterambere ry’ubukungu bw’igihugu hakoreshejwe icyo bise Mobile broadband. Iri korana buhanga rya Mobile broadband rizifashishwa mu burezi aho umuntu ashobora kwiga isomo […]Irambuye
Kuva mu kagari ka Nyabugogo mu murenge wa Muhima muri Nyarugenge ugana mu murenge wa Gisozi abaturage benshi bo mu rwego ruciriritse batega ubwato bwa Ibrahim Mbarushimana, bityo ntibazunguruke n’imodoka cyangwa n’amaguru ngo bace ku Kinamba-Kacyiru bongere bagaruke iya Gisozi iwabo. Uyu utwara abantu mu bwato mu gishanga cya Nyabugogo avuga ko nubwo akibikora ariko […]Irambuye
Mu 1968 Samson Bizimungu nibwo avuga ko yazanye ku Gisenyi umunzani upima ibiro by’abantu awuvanye muri Kenya, abantu bakuru bo mu mujyi wa Rubavu bavuga ko koko ariwe bazi wabitangije, icyo gihe ngo bamwitaga umusazi. Ubu biramutunze we n’abana be icyenda, ndetse nibyo agikora magingo aya. We n’umuryango we bahungiye muri Congo mu 1959, yari […]Irambuye
*Abaturage benshi bararana n’amatungo, *Uburiri burutwa n’aho amatungo arara… inzitiramubu zidakorerwa isuku, *Bamwe mu banyeshuri bo mu mashuri abanza barwaye imvunja mu ntoki, *Mu mirenge 7 abagize Inteko Nshingamategeko basuye, basanze umuturage umwe gusa ariwe ufite kandagira ukarabe, *Matelas zabaye nk’urukwi kubera umwanda… Mu gikorwa cy’umuganda ngarukakwezi cyabereye mu mudugudu wa Maryohe, mu kagari ka […]Irambuye
I Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, kimwe n’ahandi mu turere dutanu tw’igihugu kuri uyu wa 02 Gashyantare 2015 niho ku ikubitiro hatangijwe igikorwa cyo gushyira abaturage mu byiciro bishya by’Ubudehe, bishingirwaho mu kugena igenamigambi mu baturage. Abaturage bo kagari ka Cyasemakamba mu murenge wa Kibungo babwiye Umuseke ko uburyo ibi byiciro bishya bari kubishyirwamo babwishimiye ndetse bitandukanye […]Irambuye
Mwumvise iby’ahitwa Nairobi mu murenge wa Rukara muri Kayonza, musoma iby’ahitwa South Africa mu murenge wa Remera muri Gasabo, ahitwa Bruxelle mu murenge wa Rugerero i Rubavu n’utundi ducentre tumwe turi no ku ikarita y’u Rwanda ivuguruye dufite amazina y’imwe mu mijyi y’ibihugu by’amahanga. Paris ni kamwe mu ducentre turi ku ikarita y’u Rwanda, ni […]Irambuye
Uyu mugabo ukuriye Umuryango mpuzamahanga mu ikoranabuhanga n’itumanaho(ITU) uri mu Rwanda kuva kuya 1 Gashyantare kuzageza ku itariki ya 3 Gashyantare 2015 yabwiye abanyamakuru ko yarangajwe n’terambere u Rwanda rwagezeho, ngo uko yarusanze siko yarukekaga. Mu kiganiro cyabereye kuri Telecom House ku Kimihurura, cyari cyitabiriwe kandi na Ministre w’urubyiruko n’iterambere ry’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, Zhao […]Irambuye
01 Gashyantare 2015 – Ahagana saa munani z’amanywa kuri iki cyumweru nibwo Rosine Mutimukeye wari umaze ibyumweru bibiri arwariye mu bitaro bya CHUK yitabye Imana azize indwara kugeza ubu itaratangazwa. Uburwayi budasanzwe bw’uyu mwanya bwamenyakanye cyane mu byumweru bibiri bishize ubwo ababyeyi be basabaga ubufasha ngo bakomeze kumuvuza. Abantu benshi bitabiriye gufasha uyu muryango. Jean Bosco Uwihoreye, umubyeyi […]Irambuye
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 31 Mutarama, abagize Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda, Hon Sen Mukankusi Perine, Hon Musabyimana Samuel na Hon Tengera Francesca bifatanyije n’abakozi b’Ishuri ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro mu Ntara y’Iburengerazuba (IPRC WEST) n’abaturage bahaturiye mu gusukura inkengero z’ishuri ndetse abaturage baboneraho gusura udushya turi muri icyo kigo. Abaturage bo mu tugari twa […]Irambuye
Abacuruza inyama mu ibagiro rya Ruhango barashinja rwiyemezamirimo Murengerantwari Jean Bosco, usanzwe asoresha mu isoko rya Ruhango kwitwikira ijoro akajya gupakira impu zifite agaciro ka miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe nta masezerano bafitanye ndetse ngo hari umwenda w’abo bacuruzi agomba kwishyura kugira ngo bakorane. Aba bacuruzi b’ibikomoka ku matungo, bavuga ko bari basanzwe […]Irambuye