Abanyarwanda bazajya biga bakoresheje telefoni zigendanwa
Ibi byemejwe n’abahagarariye Minisiteri y’urubyiruko no guteza imbere ikoranabuhanga hamwe n’abahagarariye ikigo GSMA ubwo basinyaga amasezerano y’ubufatanye(MoU) mu muhango wabereye ku cyicaro cya MYICT uyu munsi.
Aya masezerano y’ubufatanye n’u Rwanda ngo azihutisha iterambere ry’ubukungu bw’igihugu hakoreshejwe icyo bise Mobile broadband.
Iri korana buhanga rya Mobile broadband rizifashishwa mu burezi aho umuntu ashobora kwiga isomo rye akoreshejje telefone, agakora ibizami ndetse agahabwa impamyabumenyi ye.
Zizifashishwa kandi mu kuvura umuntu kuko umurwayi azabasha kubwira mugaga iby’uburwayi bwe yebereye iwe kandi muganga akabasha kumusuzuma, kumwandira no kumwoherereza imiti yebereye iwe.
U Rwanda rukaba rubaye kimwe mu bihugu by’ Africa bigiye gutangira kongerera imbaraga n’ubumenyi abakoresha iri korana buhanga mu masezerano y’imyaka ibiri yasinywe n’impande zombi hagamijwe inyungu z’Abanyarwanda muri rusange.
GSMA yashoye miliyari 45 $ muri Africa mugihe kingana n’imyaka itandatu iri imbere.
Isabelle Mauro,ushinzwe ubufatanye n’amahanga yavuze ko kuba baraje gushora imari yabo mu Rwanda ari ukugira ngo bafashe Leta gufata ingamba zinoze biciye mu ikoranabuhanga rijyanye n’igihe.
Yavuze ko imari yabo bazayishora mu burezi, ubuhinzi, ubuzima no muri service zo kwishyura ibintu bitandukanye iri korana buhanga rya mobile broadband.
Jean Philbert Nsengimana, Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga yavuze ko gusinya aya ma sezerano bizafasha u Rwanda kwinjira mu mapiganwa mpuzamahanga cyane cyane ko u Rwanda ruri ku mwanya wa gatanu mu bihugu bikora ubucuruzi bikoresheje ikoranabuhanga.
Min Nsengimana ati: “ Amahirwe azanywe n’iri koranabuhanga ntagira uko angana kuko azakoreshwa na buri Munyarwanda wese ubyifuza bityo iterambere rukazagerwaho binyuze mu bumenyi Abanyarwanda bazakorana bakiteza imbere.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko amasezerano nk’aya aba agamije kwagura imipaka ku rubyiruko rushobora ku isoko mpuzamahanga ry’akazi.
Nk’uko Min Nsengimana yabivuze, ngo kugeza ubu ngo Abanyarwanda bashyura bakoresheje telefone ni miliyoni 5.5.
Aba bantu bamaze kwishyura amafaranga angana na miliyari 700 bakoresheje telefone zigendanwa.
25 ku ijana by’Abanyarwanda bafite telefone zigendanwa kandi ngo imibare igenda izamuka cyane buri mwaka.
GSMA ni ishyirahamwe mpuzamahanga ricuruza ibijyanye n’itumanaho, iri shyirahamwe rikaba rigizwe n’abantu barenga 800 ku isi yose.
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW
1 Comment
u Rwanda nkigihugu kimaze gukataza mu ikoranabuhanga tumaze kubona ko hari abo tugomba gukorana nabo nk’ibi bigo kimwe na ITU maze tugatera imbere
Comments are closed.