U Rwanda rumaze amezi make rutangije uburyo bwa interineti yihuta cyane ya 4GLTE gusa abayikeneye bavuga ko iri ku giciro gihanitse cyane ndetse kugeza ubu abayikoresha ari bake. Kuri uyu wa 28 Mutarama 2015 mu kiganiro n’abanyamakuru Min. Jean Philbert Nsengimana avuga ko izo mpungenge abanyarwanda bafite zizagenda zirangira uko abitabira gukoresha interineti ya 4GLTE […]Irambuye
Nyuma y’inkuru ku kibazo cy’umusaza Celestin Gashaza wari utuye mu karuri amazemo hafi imyaka ibiri, ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyabimata bwihutiye kuhamukura ndetse bunatangariza Umuseke ko ku muganda rusange wo kuri uyu wa gatandatu batangira gusiza ikibanza bakamwubakira inzu ye kuko atishoboye. Gashaza wavutse mu 1933 umukambwe w’incike wo mu murenge wa Nyabimata, Akagali ka Mishungero,Umudugudu […]Irambuye
Ahagana saa saba z’amanywa kuri uyu wa 28 Mutarama 2015 Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster itwara abagenzi ya kompanyi ya RFTC yafashwe n’inkongi y’umuriro irenze gato amasangano y’imihanda ku Kimihurura ifashe umuhanda wa Kacyiru – Nyabugogo Iyi modoka yari itwaye abagenzi bavaga ahitwa mw’Izindiro igana Nyabugogo, yari irimo abagenzi 24 umushoferi n’umufasha we bose […]Irambuye
Mu rubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buregamo Dr. Leon Mugesera ukurikiranyweho ibyaha birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu; kuri uyu wa 28 Mutarama 2015 Urukiko Rukuru rwongeye gusubika iburanisha biturutse ku ibaruwa uwunganira uregwa yashyikirije urukiko igaragaza ko afite “Repos Medical” ya kabiri mu kwezi kumwe. Leon Mugesera akurikiranyweho ibyaha byo gushishikariza gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda […]Irambuye
12:00 z’amanywa kuri uyu wa 28 Mutarama 2015 gutora Nyampinga w’u Rwanda 2015 hakoreshejwe ubutumwa bugufi kuri telephone zigendanwa biratangira. Abakobwa bahatana ni 25 bahagarariye Intara enye n’umujyi wa Kigali. Kuva tariki 10 Mutarama 2015 hatoranyijwe aba bakobwa 25 bihereye mu Ntara y’Amajyaruguru. Muri aba 25 hagomba gusigara 15 ba nyuma bazahatanira ikamba rya Miss Rwanda […]Irambuye
Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) kuri uyu wa 27 Mutarama 2015 rwanenze Rwanda Inspiration Back Up yahawe imirimo yo gutegura itorwa rya Miss Rwanda 2015 ku guheza abanyamakuru mu itorwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2015 aho aho abemerewe gutara amakuru y’ibazwa ry’abarushanwa ari ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru(RBA) gusa. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu kabiri, Fred Muvunyi umuyobozi […]Irambuye
27 Mutarama 2015 – Christine Lagarde uyobora Ikigega cy’Imari ku Isi (IMF) ari mu Nteko y’u Rwanda kuri uyu mugoroba yatangaje ko nk’umugore ashyigikiye politiki y’ubwumvikane ikoreshwa mu Rwanda aho gukoresha iyo kutumvikana kw’amashyaka. Lagarde avuga ko Politiki y’ubwumvikane yatanze umusaruro mu Rwanda. Uyu mufaransakazi ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda. Lagarde yatanze ikiganiro […]Irambuye
Mu kiganiro Guverinieri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 27 Mutarama 2015 mu karere ka Gicumbi, yahakanye ko nta mugambi yagira wo gukorana na FDLR ndetse ngo nta buryo yari kuvugana n’umuturage ibya FDLR ngo bibure kumenyekana. Radio Rwanda yatangaje ko Bosenibamwe Aime yabajijwe ku bimaze iminsi bimuvugwaho ko yaba akorana […]Irambuye
*Kabayiza Francois avuga ko iyicarubozo n’uburwayi bw’umwijima asanganywe bitatuma abasha kuburana, *; * Arasaba ko yabanza akavuzwa kandi bikabamo impiduka kuko ngo avuzwa n’abamukoreye iyicarubozo, ibintu we ngo adafitiye icyizere*; *Col. Tom Byabagamba we ngo impamvu zatumaga akomeza gufungwa by’agateganyo ntizigifite ishingiro, arifuza kuburana ari hanze*; * Uwunganira Brg.Gen Frank Rusagara we ngo ntarishyurwa kuko […]Irambuye
Kuri uyu wa 26 Mutarama 2015 abaturage ba Tanzania batuye hafi y’umupaka w’u Rwanda mu karere ka Ngara mu gace ka Kagera baganiriye na Dr. Abdullah Makame umuyobozi wungirije ushinzwe ibijyanye na ‘East African Community’ muri Minisiteri y’ubutwererane ya Tanzania. Mu bibazo bamugejejeho bamubwiye ko abanyarwanda bambuka bakabiba inka bakurikirana ntibafashwe uko bikwiye. Umuyobozi w’Akarere […]Irambuye