Digiqole ad

Ruhango: Rwiyemezamimo arashinjwa gushaka kuriganya bagenzi be

Abacuruza inyama mu ibagiro rya Ruhango barashinja rwiyemezamirimo Murengerantwari Jean Bosco, usanzwe asoresha mu isoko rya Ruhango kwitwikira ijoro akajya gupakira impu zifite agaciro ka miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe nta masezerano bafitanye ndetse ngo hari umwenda w’abo bacuruzi agomba kwishyura kugira ngo bakorane.

Iyi modoka  yaje saa saba ije kupakira impu  barayikingirana.
Iyi modoka yaje saa saba ije kupakira impu barayikingirana.

Aba bacuruzi b’ibikomoka ku matungo, bavuga ko bari basanzwe bakorera akazi kabo ahantu hatandukanye, nyuma ngo ubuyobozi bw’akarere bubimurira mu ibagiro rishya kugira ngo babashe gukorera ahantu heza kandi hafite isuku.

Nkanya Silas, uhagarariye abacuruzi mu ibagiro rya Ruhango, avuga ko akarere ka Ruhango kahamagaje inama ihuriwemo n’ababazi ndetse n’uyu rwiyemezamirimo Murengerantwari watsindiye gusoresha isoko, bamusaba ko agomba kubanza kwishyura imyenda aba bacuruzi babereyemo undi rwiyemzamirimo bakoranaga mbere y’uko bimurirwa mu iri bagiro, ubwo nyuma bakabona kugirana andi masezerano mashya arimo n’igiciro cy’impu.

Nkanya akomeza avuga ko Murengerantwari atigeze yubahiriza ibyo yasabwe mu nama, ngo kuko aho kwishyura uyu mwenda, ahubwo ngo babwiwe ko hari muntu yohereje mu gicuku saa saba za nijoro aje gupakira impu, kandi nta masezerano y’ubugure bari bafitanye.

Avuga ko harimo agasuzuguro ndetse n’uburiganya ari na yo mpamvu bahise baza muri ayo masaha banga ko imodoka ipakiye impu isohoka kugeza aho inzego z’umutekano ziziye kugira ngo zibashe kubakiranura.

Bisetsa Joel, wari waje gupakira impu avuga ko baguze impu na Murengerantwari amutegeka ko ajya kuzizana ariya masaha, kubera ko nta makuru yandi yari afite ajyanye n’ibibazo aba bacuruzi bafitanye na we.

Avuga ko yagiye gupakira impu muri kiriya gicuku kugira ngo abone uko akora indi mirimo asanzwe akora.

Murengerantwari ushinjwa kuriganya bagenzi be, avuga ko tariki bari basezeranye n’aba bacuruzi yo kwishyura uyu mwenda babereyemo undi rwiyemezamirimo, yari itaragera, akavuga ko ahubwo guhagarika izi mpu bimuteje igihombo kinini, kandi ko yibwira ko iyi tariki bumvikanye nigera azabaha n’amafaranga y’impu.

Yagize ati: “Erega gupakira impu saa saba za nijoro nta mategeko abihana, kuko twe dukora amasaha 24/24, gusa ndifuza ko twumvikana ibibazo bikarangira.”

Twagirimana Epimaque, Umuyobozi wungirije mu karere ka Ruhango, ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko ibyo Murengerantwari yakoze, ari uburiganya kubera ko bamusabye kwishyura bagenzi be mbere y’uko bakorana amasezerano yandi ahubwo akabirengaho, akagurisha ibintu bitari ibye ndetse akabikora mu gihe aba bacuruzi batari mu kazi, kandi atabibamenyesheje.

Izi mpu yari apakiye zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 50 niyo aba bacuruzi bavuga ko Murengerantwari Jean Bosco yari amaze kwakira ashaka kuzigurisha kandi badafitanye amasezerano.

Polisi ya Ruhango yasabye uyu Bisetsa wapakiraga impu kongera kuzisubiza mu bubiko bwazo zari zibitsemo kugira ngo iki kibazo gikemuke.

Bisetsa Jel, avuga ko  agiye gukurikirana Rwiyemezamirimo wamugurishije kugirango  yo ye guhomba
Bisetsa Jel, avuga ko agiye gukurikirana Rwiyemezamirimo wamugurishije kugirango yo ye guhomba
Nkanya Silas, Umucuruzi w'ibikomoka ku matungo  yahamagawe n'ijoro ko  impu acuruza zibwe.
Nkanya Silas, Umucuruzi w’ibikomoka ku matungo yahamagawe n’ijoro ko impu acuruza zibwe.
Polisi yategetse ko  impu zisubizwa muri stock, noneho  hakabaho ubwumvikane bw'impande zose
Polisi yategetse ko impu zisubizwa muri stock, noneho hakabaho ubwumvikane bw’impande zose

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Ruhango.

5 Comments

  • 50.000.000Frw cg zigura 5.000.000Frw IGIHE.COM n’ UM– USEKE.COM ko muvuguruzanya tuzemera ibyande ko mwese mwemerewe gukora itangazamakuru ???

    Ikindi mukwiye gucika ku mvugo ngo KWITWIKIRA IJORO kuko mu Rwanda dukora 24/24hrs keretse iba murwanya iyo politique ya leta y’u Rwanda !!!! Si non mwaba murimo mugandosha abaturage indirectement !!!!

  • Ubivuze ukuri koko abakira vuba bakizwa cyane cyane no gukora ni joro!
    Icyakora na none burya uwububa abona n’uhagaze!

  • ese izo mpu za 50000000 ubwo zanganaga iki

  • “gihugu kubera abantu bashaka gukira vuba , bituma uburere mboneragihugu butagibwa agaciro”

    Iki kibazo cya Murengerantwari Jean Bosco wivugira ko gupakira impu n’ijoro nta tegeko ribihanira , ni ikibazo gikwiye gushyirwa mu nzego z’ubugenzacyaha kuko njye maze gusoma ibyo impamve zose zibisobanura ndumva ari igikorwa cy’ubuhemu( ubujura).

    Ubwo niba mubibona ukundi mwangira inama.

    Ntarugera François

  • Rwiyemezamirimo ati gupakira ni joro n’uburenganzira bwanjye!
    None se kuki Polisi yahagaritse icyo gikorwa?
    Wakwemeye ko utari inyangamugayo hanyuma ugasaba imbabazi Polisi kandi ugakemura neza ikibazo ufitanye n’abagenzi bawe!
    Erega n’uko mukira mwitwikiriye amajoro mwarangiza ngo muri ba boss!
    Indangagaciro z’ubutwari ku murimo ntazo mbona mu gikorwa kigayitse cyo gupakira impu saa saba z’ijoro witwaje ko mu Rwanda dukora 24h/24h.Kumenya kuryongora mwabigize intego.

Comments are closed.

en_USEnglish