Mu nama yahuje ibihugu 47 byo mu muryango w’ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara yabereye i Kigali kuva kuwa 09 Gashyantare 2015 havugiwemo ko uburezi kuri bose bugomba kujyana n’uburezi bufite ireme nyuma yuko hagaragaye ko umubare w’abarangiza amashuri ntacyo babona cyo gukora abandi nta bumenyi buhagije barangizanya, uburinganire mu mashuri nabwo bugomba kwitabwaho cyane […]Irambuye
Ubumwe Community Center (UCC) ni ikigo gifasha abafite ubumuga kubasha kwigira, giherereye mu mudugudu wa Mbugangari, mu kagari k’Iyobokamana, mu murenge wa Gisenyi, mu karere ka Rubavu, mu bumenyi iki kigo giha abafite ubumuga harimo no kubigisha gukoresha ikoranabuhanga rya mudasobwa ndetse abafite ubumuga bakoresha imashini zigezweho mu kuboha imipira. Iki kigo cyashinzwe n’abagabo babiri, […]Irambuye
09 Gashyantare 2015 nibwo hatangajwe ibikorwa n’imitegurire y’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigiye kuba ku nshuro ya gatanu, iyi nshuro irimo impinduka ziritandukanya n’andi yabanje. Ubu hazongerwamo ibitaramo bibiri kandi nta muzika ya ‘Playback’ izongera gukoreshwa. Mu bikorwa iri rushanwa ritandukaniyeho n’andi marushanwa yagiye aribanzirizaharimo ibitaramo biziyongera, amatora ku bahanzi bazaryitabira ndetse n’ibitaramo uko […]Irambuye
Senateri Prof Laurent Nkusi, inzobere mu itangazamakuru, akaba yaranabaye Ministiri w’Itangazamakuru n’itumanaho mu bihe byashize, avuga ko ibitangazamakuru byose byo mu Rwanda,bikwiye gusenyera umugozi umwe ntibyirengagize inyungu rusange zo guteza imbere u Rwanda. Senateri Prof Laurent Nkusi avuga ko nubwo igitangazamakuru cyaba gifite umurongo ngenderwaho wita kuri politiki, iyobokamana n’ibindi bitandukanye, gikwiye gushyira imbere gahunda […]Irambuye
Muri gahunda yo gutangiza icyumweru cy’ubutaka, umukozi ushinzwe iyandikisha ry’ubutaka mu kigo gishinzwe umutungo kamere Marie Chantal Mukagashugi yatangaje ko leta igiye kwisubiza ubutaka bwayo abaturage biyandikishijeho igihe bahabwaga ibyangombwa bya burundu by’ubutaka. Iyi gahunda y’icyumweu cy’ubutaka, yabereye mu kagari ka Nyamirama mu murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga kuwa 09 Gashyantare 2015 igamije […]Irambuye
Ba Enjennyeri bo muri Kaminuza ya Columbia muri Leta zunze ubumwe za Amerika bakoze ‘smartphone’ ifite uburyo yihariye bwo kubona indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina na Virus itera SIDA ikoresheje amaraso macye yo ku rutoki. Ugereranyije n’uburyo busanzwe bumenyerewe ku isi bwo gupima izi ndwara bushobora no gufata iminsi, iyi telephone izajya ibikora mu minota […]Irambuye
Nyuma y’aho Urukiko rwanzuye ko Jean Uwinkindi ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agenerwa abunganizi bashya, urubanza rwe rwakomeje kuri uyu wa 05 Gashyantare 2015 ku Rukiko Rukuru aho Uwinkindi yanze abunganizi bashya, avuga ko kwamburwa abunganizi yihitiyemo ari ugupfukirana ubutabera, gusa Urukiko rwo ruzatangaza umwanzuro warwo kuri uyu wa kane. […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru kigamije kwerekana ibikorwa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro, Rwanda Revenue Authority (RRA) cyagezeho mu gice cyakabiri gisoza umwaka wa 2014, iki kigo cyatangaje ko cyakusanyije imisoro ingana na miliyari 411,5 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe cyateganyaga kwakira miliyari 427,9 kuva muri Nyakanga kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2014, ni ukuvuga ko imisoro […]Irambuye
Saa cyenda na 15 kuri uyu wa 05 Gashyantare 2015 nibwo mu rukiko rukuru rwa Karongi urubanza mu bujurire rwa Philippe Turatimana, Innocent Gashema na Samuel Muvunyi rwari rugiye gusomwa. Urukiko rwahise rutegeka ko aba bagabo bareganwa n’uwahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Karongi nabo barekurwa bagakomeza gukurikiranwa bari hanze. Aba bagabo batatu baregeye urukiko rukuru […]Irambuye
Umuherwe Howard Buffett yatangaje ko yemeye kuzaha inzego zishinzwe guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda amafaranga miliyoni 514 $ kugira ngo uru rwego rw’ubukungu rutere imbere. Aya mafaranga ngo azaba agenewe gufasha mu bikorwa byo kuhira imyaka mu gihe cy’izuba ryinshi ndetse afashe mu kubaka ikigo kigezweho kizigisha abanyeshuri iby’ubuhinzi buvuguruye. U Rwanda rurateganye ko ubukungu bwarwo […]Irambuye