Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2015 nibwo hatangiye ibitaramo byo kuzenguruka mu Ntara zose z’u Rwanda. Igitaramo cya mbere kikaba gihereye mu Ntara y’Iburengerazuba mu Mujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi. Primus Guma Guma Super Star, ni rimwe mu irushanwa rimwe rukumbi ribera mu Rwanda rifasha abahanzi mu iterambere rya muzika. […]Irambuye
Mu nama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro kuwa gatanu tariki ya 20 Werurwe 2015, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME yagize Dr. BIZIMANA Jean Damascene Umunyamabanga Nshingwabikorwa /Executive Secretary w’Ikigo gishinzwe kurwanya Jenoside CNLG aho yasimbuye Mucyo Jean de Dieu wayoboye iyi komisiyo kuva yashingwa muri 2004. Ibi bibaye mu gihe hasigaye ibyumweru bitarenze […]Irambuye
20 Werurwe 2015 – Mu rugendo rugana i Rusizi abahanzi 10 bagiye gutangirira ‘Road Shows’ mu karere ka Rusizi wabonaga basa n’abatinyanye, buri wese areba undi bagaseka ariko bafitanyemo akoba ko kurushanwa. Uyu mugoroba bararara i Rusizi aho bazataramira abaho ejo kuwa gatandatu. Uretse Knowless, Dream Boys, Eric Senderi International Hit 3D (yose avuga k […]Irambuye
*Isabukuru y’imyaka 91 yayizihirije mu Birunga *Yasabye umuherwe Jack Hanna kumuzana mu Rwanda agasekana n’ingagi *Yaganiriye na Perezida Kagame asanga ari umuyobozi uzi ibyo akora 20 Werurwe 2015 – Loann Crane umunyamerika wo muri Leta ya Ohio w’imyaka 91 ni we muntu ukuze cyane kurusha abandi basuye Pariki y’Ibirunga banditswe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB. […]Irambuye
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rimaze gutangaza kuri uyu wa gatanu ko Johnny McKinstry umunyaIrland w’imyaka 29 ari we mutoza w’Amavubi, ikipe y’igihugu. Ndetse ngo aragera mu Rwanda kuri uyu wa 22 Werurwe gutangira imirimo. Umurimo we ahanini ni uwo gutegura amarushanwa ya CHAN 2016 azabera mu Rwanda mu ntangiriro za 2016 ndetse no gufasha […]Irambuye
Jeannine Mukangenda atuye mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango mu majyepfo, afite abana batatu. Kimwe n’abandi banyarwadna yahingaga ibishyimbo n’indi myaka akabasha kubona ifunguro n’utundi tuntu tw’ibanze ariko ntatere imbere, yari umukene. Nyuma yo kwisungana n’abandi muri Koperative no gutangira guhinga bya kijyambere ibishyimbo bikungahaye ku butare ubuzima bwe n’abe bumaze guhinduka, kandi […]Irambuye
Assistant Commissioner Bosco Kabanda ushinzwe ishami ryo kugorora mu kigo gishinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda kuri uyu wa 19 Werurwe 2015 yavuze ko amakuru yatangajwe ko hari abagororwa 7 000 barangije ibihano byabo batarasohoka mu magereza kubera ko dossier zabo zituzuye atari ukuri ahubwo uwo mubare ari uw’abagororwa bari bafite ibibazo bisanzwe muri ‘dosier’ zabo. […]Irambuye
Mu karere ka Gasabo mu murenge wa Remera mu kagali ka Nyarutarama urubyiruko rubeshejweho n’ahantu bita “KU NDEGE” cyangwa se “ISETA Y’ABASHOMERI”. Uru rubyiruko rufite hagati y’imyaka 15 kuzamuka aho buri gitondo bishyira mu matsinda bategereje indege iza kubagurukana (ubaha akazi). Ku ndege ni hafi y’aho bita kuri “Bannyahe” aho urubyiruko rumaze kuhabyaza umusaruro. […]Irambuye
Mukabose Emeritha umubyeyi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi agasigara ari incike aratabaza kuko ngo akomeje gukorerwa ihohoterwa. Atuye mu murenge wa Rubengera, Akagali ka Ruragwe, Umudugudu wa Rutaro, muri Karongi. Umwaka ushize abantu batamenyekanye bamusenyeye inzu none ngo bongeye baroga inka ye yaramaranye imyaka ine ihaka biyiviramo gupfa. Iyi nka imaze gupfa barayibaze mu gifu cyayo […]Irambuye
Mu Rwanda ibitekerezo byinshi ubu biri kugaruka kuri mandat ya gatatu y’umukuru w’igihugu. Ibyo ariko ntiwakongera kubitindaho ugeze kwa muganga ukabona abarwayi baryamye ku bitanda bagera ku 10 bategereje urupfu mu bubabare bukomeye. Wakwibaza ahubwo niba badashobora gufashwa kurangiza ubuzima bwabo batababaye kugeza igihe batazi. Umunyamakuru w’Umuseke yatembereye mu bitaro bitatu bikomeye byo mu Rwanda […]Irambuye