Impinduka zikomeye mu buzima bwa Mukangenda kubera ibishyimbo
Jeannine Mukangenda atuye mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango mu majyepfo, afite abana batatu. Kimwe n’abandi banyarwadna yahingaga ibishyimbo n’indi myaka akabasha kubona ifunguro n’utundi tuntu tw’ibanze ariko ntatere imbere, yari umukene. Nyuma yo kwisungana n’abandi muri Koperative no gutangira guhinga bya kijyambere ibishyimbo bikungahaye ku butare ubuzima bwe n’abe bumaze guhinduka, kandi urugendo rugana imbere kuri we rurakomeje.
Abana n’abandi muri Cooperative Twunge Ubumwe (COTU) y’abaturage bishyize hamwe bagahuza ubutaka kugira ngo bongere umusaruro. Bigiriye inama yo gukorana n’umushinga witwa HarvestPlus wabahaye imbuto y’ibishyimbo bikungahaye ku butare (Iron/Fer) ukanabashakira isoko ry’umusaruro wabo.
Umusaruro w’ibishyimbo wa Mukangenda w’imyaka 37 ntiwajya urenga 500Kg na rimwe. Ariko ubu yeza toni ebyiri z’ibishyimbo bikungahaye ku butare akarya akanasagurira isoko ifaranga rivuyemo akarishora mu bindi bikorwa by’iterambere.
Hamwe n’abandi muri Koperative bagitangira bejeje Toni 19 kuri Hectare 30 bahinze, mu gihembwe cy’ihinga cyakurikiye beza toni 58, mu kindi beza toni 123, ibishyimbo babonera isoko rihoraho babifashijwemo na HarvestPlus ndetse baherutse guhabwa miliyoni 65 z’amanyarwanda kugira ngo bakomeze guteza imbere ubuhinzi bwabo bahinga kuri gahunda.
Mukangenga uhinga imbuto y’indobanure ati “Umusaruro nywujyana ku isoko nkagira ibyo nsiga byo kurya mu rugo kuko ibi bishyimbo duhinga bikungahaye ku ntungamuri zidufasha kubaho neza tukagira imbaraga zo gukora n’abana bagakura neza”.
Mu muafaranga yavanye mu bishyimbo Mukangenda yaguzemo ihene nyinshi, ubu amaze kurangiza abaturanyi 10 ariko asigarana isekurume ya kijyambere akodesha mu kwimya ikamwinjiriza amafaranga nibura 1 000Frw ku munsi.
Ati “Ubu niyubakiye inzu y’ubucuruzi ncururizamo ibintu bitandukanye. Ndahinga nkanacuruza. Mbere ibi ntibyashobokaga kuko sinabashaga gusagurira isoko n’ibyo kurya rimwe na rimwe byaragoranaga kubibona.”
Ibishyimbo bikungahaye ku butare bahinga bifasha abana mu mikurire myiza, abagore batwite cyangwa babyaye kuko byongera amaraso mu mubiri, ikigo RAB n’umushinga wa HarvestPlus nibo babikwirakwiza mu gihugu kugirango abaturajye babihinge banabirye barusheho kugira ubuzima bwiza.
Mukandenga usibye ubuzima bwiza we n’abana be bakesha kurya ibi bishyimbo byanamuteje imbere ubu ntakitwa umukene, avuga ko kandi ntaho aragera kuko agamije kurihira abana be amashuri kugera kuri kaminuza kandi nawe agakomeza gutera imbere.
UM– USEKE.RW
6 Comments
Yeah that’s good!!!! Women in progress to aim successful future for her entire family as well as the country in general. Bravo!!!
ibi ni bimwe mu byiza byo kwibumbira mu makoperative, nababdi bagore bamurebereho kuko ubu buhamya bwe bwakwigisha benshi
mbega byiza nukuri ndashimira umuntu wese ugira uruhare rwokuzamura umuturage wo hasi. ndetse nagahunda nziza yoguhuza ubutaka.rwose nurugero rukomeye ko ntawutatera imbere, nabandi bizabageraho congs kuri minisetere yubuhinzi. Rwanda uzatera imbere rwose. God bless rwanda.
iyi nkuru ni nziza peee, ndumva nishimye cyane kubona ubuhamya bumeze gurya. umuseke mwakoze nibi dushaka bifite facts, bitaribyo umuntu aza akatubeshaya gusa. home solution
Rwanda oheeeee. God bless Rwanda
Uyu mugore yagombye guhabwa umwanya akajya yigisha abandi hirya no hino kuko abajya kuli. internet b’abaturage ni bake.
Bivuga ko abo ubu butumwa bugenewe cyane cyane bari mu giturage.
Abayobozi babidufashemo
Nakomererzaho turamushyigikiye.
Uru ni urugero rwiza rw’umutegarugoli w’i Rwanda mu iterambere! kd tubikesha uburinganire,ubwuzuzanye n’umutekano igihugu cyagu gifite.
Ahasigaye abanyarwanda bavuga ko bifuza mandat ya gatatu ya H.E Paul Kagame mukibaza impamvu?amaso ntabaha se? ubu uyu mutuzo aduha tuwugumanye koko twagerahe? Uwiteka amwongerere imbaraga n’uburinzi ahasigaye ababyeyi b’abanyarwanda tuberwe n’urwatubyaye!!!
Comments are closed.