Digiqole ad

PGGSS5: Uko igitaramo cyari kifashe i Rusizi

 PGGSS5: Uko igitaramo cyari kifashe i Rusizi

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2015 nibwo hatangiye ibitaramo byo kuzenguruka mu Ntara zose z’u Rwanda. Igitaramo cya mbere kikaba gihereye mu Ntara y’Iburengerazuba mu Mujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi.

Abafana b'abahanzi ni benshi cyane baje kubashyigikira
Abafana b’abahanzi ni benshi cyane baje kubashyigikira

Primus Guma Guma Super Star, ni rimwe mu irushanwa rimwe rukumbi ribera mu Rwanda rifasha abahanzi mu iterambere rya muzika. Ku nshuro ya gatanu iri rushanwa riba, Abahanzi bose uko ari 10 baririmo usanga nta n’umwe ufite urwikekwe rwa mugenzi we ugereranyije n’andi yaribanjirije.

Bwa mbere mu 2011 ubwo iri rushanwa ryatangiraga mu Rwanda, ryegukanywe na Tom Close icyo gihe akaba yari ashyamiranye cyane na Jay Polly ndetse na King James hibazwa uzaryegukana.

Bitewe na zimwe mu mpinduka zagiye zigaragara mu bihembo iri rushanwa ritanga, byatumye buri muhanzi wese mu Rwanda yumva yagira inzozi zo kuzaryitabira.

Ibi byatumye mu mwaka wa 2012 King James aryegukana nubwo bitari byoroshye dore ko yaryanaga isataburenge n’umuraperi Jay Polly haba mu majwi ndetse no kugaragarizwa ko bakunzwe n’abafana babaga bari imbere yabo.

Bidatinze iri rushanwa ryahise risa n’irigiye mu maboko y’abahanzi bakora injyana ya HipHop. Ku nshuro ya gatatu iri rushanwa ryegukanywe na Riderman n’irikurikiye rya kane ryegukanwa na Jay Polly byagaragaraga ko afite abakunzi benshi bidasubirwaho.

Impinduka zagaragaye mu bihembo bitangwa n’iri rushanwa ubwo ryabaga ku nshuro ya kane, byatumye benshi mu bahanzi mu mwaka wa 2014/2015 batangira gukorana imbaraga nyinshi ngo babe nabo baryitabira.

Nta muhanzi n’umwe utarahawe igihembo mu bahanzi bose uko bari 10 bari muri iryo rushanwa. Ni nyuma kandi y’uko bose babaga bahawe amafaranga angana na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi (1.000.000 frw).

Ku nshuro ya gatanu haribazwa umuhanzi uzahiga abandi akegukana iri rushanwa dore ko harimo amazina menshi asanzwe amenyereye iri rushanwa ndetse n’andi mashya mu irushanwa.

Abahanzi nka, Jules Sentore, Knowless, Dream Boys, Active, TNP, Bruce Melodie, Senderi International Hit, Paccy, Bull Dogg na Rafiki Mazimpaka nibo bari mu irushanwa. Ninde ukwiye kwegukana iri rushanwa?

Uko abahanzi bakurikiranye kuri stage.

1. Senderi International Hit

2. Active

3. Jules Sentore

4. Dream Boys

5. Bruce Melodie

6. Paccy

7. TNP

8. Rafiki

9. Knowless

10. Bull Dogg

Mu mafoto uko abahanzi bakurikiranye kuri stage

Mc Tino na Anita Pendo nibo bayoboye igitaramo
Mc Tino na Anita Pendo nibo bayoboye igitaramo
Ibyishimo ni byinshi ku bakunzi b'abahanzi
Ibyishimo ni byinshi ku bakunzi b’abahanzi
Lion Imanzi, Aimable Twahirwa na Tonzi nibo bagize akanama nkemurampaka
Lion Imanzi, Aimable Twahirwa na Tonzi nibo bagize akanama nkemurampaka
Nta nyota ihari ku muntu uri hejuru y'imyaka 18
Nta nyota ihari ku muntu uri hejuru y’imyaka 18
Senderi yaje yambaye ikoti mu gihe abantu bari biteze agashya nkuko asanzwe abizwiho
Senderi yaje yambaye ikoti mu gihe abantu bari biteze agashya nkuko asanzwe abizwiho
Senderi imbere y'abafana benshi
Senderi imbere y’abafana benshi
Active kuri stage
Active kuri stage
Active Group igaragaza ko imaze kumenyera imbaga y'abantu
Active Group igaragaza ko imaze kumenyera imbaga y’abantu
Iyi niyo stage abahanzi barimo kuririmbiraho
Iyi niyo stage abahanzi barimo kuririmbiraho
Jules Sentore yeretswe n'abanyarusizi ko bamaze kwiyumvamo injyana akora gakondo
Jules Sentore yeretswe n’abanyarusizi ko bamaze kwiyumvamo injyana akora gakondo
Jules imbere y'abafana
Jules imbere y’abafana
Uko umuhanzi avuye kuri stage bandika amanota akwiye
Uko umuhanzi avuye kuri stage bandika amanota akwiye
Dream Boys ni itsinda rigaragaza ubuhanga mu miririmbire yaryo
Dream Boys ni itsinda rigaragaza ubuhanga mu miririmbire yaryo
Iri ni rimwe mu itsinda rikomeye cyane mu Rwanda
Iri ni rimwe mu itsinda rikomeye cyane mu Rwanda
Ibyishimo byamurenze arananririmba
Ibyishimo byamurenze arananririmba
Bruce Melodie araririmbana n'abafana
Bruce Melodie araririmbana n’abafana
Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane
Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane
Paccy bwa mbere yitabira irushanwa rya PGGSS yerekanye ko ashoboye
Paccy bwa mbere yitabira irushanwa rya PGGSS yerekanye ko ashoboye
Oda Paccy yeretswe ko akunzwe i Rusizi
Oda Paccy yeretswe ko akunzwe i Rusizi
Barakurikirana igitaramo bareba uko abandi bahanzi barimo kwitwara nyuma yo kuva kuri stage
Barakurikirana igitaramo bareba uko abandi bahanzi barimo kwitwara nyuma yo kuva kuri stage
Dj Bissosso nawe ntiyoroheye umuziki
Dj Bissosso nawe ntiyoroheye umuziki
TNP ni inshuro ya mbere yitabira iri rushanwa
TNP ni inshuro ya mbere yitabira iri rushanwa
Itsinda rya TNP kuri stage
Itsinda rya TNP kuri stage
Bafunze igipfunsi berekana ko iri rushanwa ribaye ku nshuro ya gatanu
Bafunze igipfunsi berekana ko iri rushanwa ribaye ku nshuro ya gatanu
Icyo kunywa ni cyose
Icyo kunywa ni cyose
TMC, Melodie na Platini nyuma yo kuva kuririmba bifotozaga
TMC, Melodie na Platini nyuma yo kuva kuririmba bifotozaga
Rafiki byagaragaye ko abantu batakimwibuka cyane
Rafiki byagaragaye ko abantu batakimwibuka cyane
Rafiki araririmbisha abafana
Rafiki araririmbisha abafana
Knwoless uretsa kuririmba acishamo akanabyina
Knwoless uretsa kuririmba acishamo akanabyina
Knowless bigaragara ko abafana be bari bari bamukumbuye nyuma y'aho atitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya kane
Knowless bigaragara ko abafana be bari bari bamukumbuye nyuma y’aho atitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya kane
Abafana ba Knowless bari benshi bafite amafoto ariho
Abafana ba Knowless bari benshi bafite amafoto ariho
Bull Dogg avuga ko n'iyi nshuro iki gihembo kigomba kwegukanwa n'injyana ya HipHop
Bull Dogg avuga ko n’iyi nshuro iki gihembo kigomba kwegukanwa n’injyana ya HipHop
Bull Dogg yerekanye ko injyana ya HipHop imaze kugera ku yindi ntera
Bull Dogg yerekanye ko injyana ya HipHop imaze kugera ku yindi ntera
Uyu yumvaga batagenda atabafotoje telefone ye
Uyu yumvaga batagenda atabafotoje telefone ye
Ibiganiro ni byose bica akanyota
Ibiganiro ni byose bica akanyota
Bavuye i Bukavu baje gushyigikira Knowless
Bavuye i Bukavu baje gushyigikira Knowless
Mu muhanda bataha igitaramo kirangiye
Mu muhanda bataha igitaramo kirangiye
Bambuka igishanga bataha
Bambuka igishanga bataha

Biteganyijwe ko igitaramo cya kabiri cy’iri rushanwa kizaba ku wa gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2015 i Nyamagabe ku Gikongoro.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

Photos/Muzogeye Plaisir

18 Comments

  • Anita Pendo ariko ashobora kuba atwite ?

  • Genda Muzogeye uri uwa mbere kabisa ku bijyanye na quality y’ifoto! ndi mu mahanga aliko ngerageje kureba amafoto y’iki gikorwa cya guma guma nuko mpera ku gihe ndongera njya ku nyarwanda aliko ngeze ku museke kabisa ndemera! izi photos zifotoye neza rwose! big up sana kuri Plaisir M.

  • Dream boys irabikora tuuuu
    Bahungu bajye mukobikore nk’abikinira ba nigga

  • Umuseke muri aba zero,mukaba aba mbere mukikurikira mukongera mukikurikira mpaka kugeza ku ijana.lol website imwe itunganye mu Rwanda ni umuseke.rw kandi rwose nishimiye ko.babahaye ikiraka muragikwiye ahubwo buriya nka inyarwanda.com na igihe.com babaha ikiraka gute?ko inkuru zabo ziba.zinaniwe surtout igihe?

  • Anywaysss oweeeee kuri paccy aka miss president.umukobwa wanjye arashoboye tu

  • Bulldog arihe ??++

  • Rwose nta muntu wangeza kuri Paccy abana banjye baramukunda nabuze ko nabimubwira muzanfashe banyamakuru please

  • Oyeee Pacy, ufite imbaraga kandi urashoboye courage tukuri inyuma

  • Senderi Hit turagushyigikiye

  • dream boys oyeeeeee! turagushigikiye nicyawe kbs.

  • Maracyeye crane.

  • Nange nunze mu rya Mwesiijye! Muzogeye arafotora pe! Nzengurutse hose ariko amafoto afite qualite na ya Plaisir! Komerezaho kabisa ahubwo mubaze niba ajya anakora ibindi biraka! Cool

  • Murakoze cyane kutugezaho PGGSS5 tukabibona nka bahibereye. big up
    to Plaisir.

    Pass arashoboye kbsa!

  • Njye Pacy ndamukunda kuva namumenya ! uyu mudamu ndamukunda cyane aranshimisha nkabura icyo muha !!

  • Jye nkunda UM– USEKE. Mutangaza inkuru neza ariko baracyagira inkuru nkeya ugereranije n’IGIHE.

    • @Mubengeza, aba bana ni abahanga buryo gukora neza bisaba ubwitange no gukunda umurimo. Urabona IGIHE batangiye kera cyane ariko aba baje nyuma kdi bagira amakuru meza nubwo ari make ariko aba acukumbuye IGIHE bagira menshi ariko bamfa gusukaho gusa nta analysis ntago baba babihaye umwanya uhagije. Njye nikundira UM– USEKE. Ahubwo nihagire untera ingabo mu bitugu tubatere inkunga bakomeze bakore uyu murimo mwiza. Cheers

  • knowress butera arashoboye kandi azabikora kuber imana byose birashoboka intwarane tumuri inyuma mpaka kuri final

  • No without guitare, no music! ndabivuze kandi nzabisubiramo. Kuki Bralirwa itinya kuzana za orchestre zivuza umuziki abantu bakishima , apana abavuza CD. Aba sinajya kubareba mba ndi umwambi, kuko radio iwanjya naho irahari. Apu!

Comments are closed.

en_USEnglish