Abanyarwanda babona bate gufasha umurwayi ubishaka gupfa aho kubabara
Mu Rwanda ibitekerezo byinshi ubu biri kugaruka kuri mandat ya gatatu y’umukuru w’igihugu. Ibyo ariko ntiwakongera kubitindaho ugeze kwa muganga ukabona abarwayi baryamye ku bitanda bagera ku 10 bategereje urupfu mu bubabare bukomeye. Wakwibaza ahubwo niba badashobora gufashwa kurangiza ubuzima bwabo batababaye kugeza igihe batazi.
Umunyamakuru w’Umuseke yatembereye mu bitaro bitatu bikomeye byo mu Rwanda mu mezi atatu ashize, abona abarwayi barembye, bababara kandi babwiwe ko bagomba gutegereza urupfu kuko nta kundi kuvurwa gushoboka bitewe n’indwara barwaye aho igeze.
Aba ni ababoneka kuko hari n’abasezererwa bakajya gutegerereza urupfu mu miryango yabo kugira ngo nibura ibitanda baryamyeho kwa muganga babiveho bijyeho abandi bashobora kuvurwa bagakira. Ibi ni ibyemezwa na bamwe mu baganga.
Imiryango y’aba barwayi iba ikomerewe ku buryo idashobora gutekereza ibya mandat ya gatatu cyangwa guhindura itegeko nshinga bishyushye ubu. Ibitekerezo byabo n’ubushobozi bwabo biba biri ku rupfu, intimba n’agahinda biba bibashengura imitima kubwo kubura umuvandimwe, umubyeyi cyangwa inshuti bamureba ababara badafite icyo babikoraho ndetse batanumvikana n’urupfu ngo nibura rutebuke.
Mu bihugu bimwe na bimwe biteye imbere ‘debat’ yabaye ndende hagati y’abemerera ko umuntu urwaye utakibashije kuvurwa kuba yafashwa kurangiza urugendo rw’ubuzima bwe n’ababona ko ari icyaha, ubwicanyi cyangwa se kunyuranya n’ugushaka kw’Imana. Muri bimwe mu bihugu bageze ku kumvikana hamwe bemeza ko bikorwa ahandi ntibabyemeza.
Mu Rwanda, birumvikana ko bitewe n’urwego rw’imitekerereze y’abagize societe yacu, igihe cya ‘debat’ nk’iyi gishobora kuba kitaragera neza, abantu benshi bahangayikishijwe no kubona icyo kurya, aho kuba, akazi n’ibindi by’ibanze. Ibi iyo bibonetse nibwo usanga abantu bajya muri ‘debat’ za politiki cyangwa iz’umupira w’amaguru n’izindi zikora ababonye iby’ibanze bakeneye.
Nubwo hataragera ariko iyo amagara atewe hejuru buri wese arikanga, agatekereza cyane ku ye.
Ubu fata akanya utekereze ku y’abandi, barembye, batakivurwa atari uko habuze ubushobozi ahubwo kubera indwara aho yageze bikarenga ubushobozi bwa muganga akakubwira ko utegereza urupfu mu bubabare kenshi bukomeye.
Umuseke waganiriye n’abantu batandukanye ku kuba umuntu urwaye urembye utakivuwe itegeko ry’u Rwanda (ntarihari ubu) ryamwemerera gufashwa kurangiza urugendo rw’ubuzima bwe ku bushake bwe atarinze gutegereza urupfu mu bubabare.
Umuturage wa Nyarugenge witwa Jean Michel Bagiraneza yahuye n’iki kibazo, avuga ko umubyeyi we yapfuye muri ubu buryo nyuma y’ubububabare bukomeye yamazemo amezi arindwi, kwa muganga baramusezereye kubera Cancer y’umwingo yari yararengeranye.
Ati “Sinifuza ko hari undi muntu byagendekera uko byagenze kuri mukecuru. Yarababaye bikomeye cyane kugeza apfuye. N’ubu nanjye numva byarankomerekeje umutima. Ibi nabitekerejeho (gufasha umuntu kurangiza ubuzima) cyane ndetse nanabisabye abaganga bambwira ko mu Rwanda bidashoboka. Ariko njye nsanga bikwiye kuko njyewe nageze aho numva ari uburenganzira bw’umuntu baba bamwimye.”
Kimwe n’abandi bantu bagera kuri 15 baganiriye n’Umuseke kuri iyi ngingo bemeje ko ubu ari uburenganzira umuntu akwiye kwemererwa aho kubabara kugeza ku rupfu atazi igihe ruzazira.
Aba bashingira ku kuba niba umuntu (muganga) yemera ko hari aho ubushobozi bwe bugarukira, ko hari aho indwara igera ikaba idashobora kuvurwa, bikwiye ko muri icyo gihe umurwayi ubishaka kandi ubyiteguye ashobora gufashwa gupfa aho kubabara by’igihe kitazwi ategereje gupfa.
Abatemeranya n’ibi nabo baganiriye n’Umuseke, ingingo zabo ahanini bazishingira ku iyobokamana, ikintu gikomeye mu mitekerereze n’imigirire y’abagize societes nyinshi muri Africa.
Kanziga Venantie wo mu karere ka Gasabo yabwiye Umuseke ko ubuzima butangwa n’Imana bukisubizwa n’Imana bityo we asanga nta muntu ukwiye kwambura undi ubuzima ngo ni uko abishaka.
Kimwe n’abandi bagenzi be bashingira ku myemerere bavuga ko ubu buryo bwo kurangiza ubuzima bw’umuntu ku bushake budakwiye kuko basanga ari nk’ubwicanyi cyangwa se kwiyahura, bakaba kandi ari icyaha.
Brandine Kayitesi umucuruzi ku Kimironko waganiriye n’Umuseke we avuga ko Imana isubiriza mu kwiheba no mu kudashobora kwa muntu. Akaga ko no mu gihe umuntu aba ari guhabwa ubufasha bw’ibanze ategereje gupfa (palliative care) Imana ngo ishobora kuba ari aho izanira igisubizo, bityo gufasha umuntu gupfa yumva bidakwiye nubwo yaba ababara bikabije.
N’abaganga ntibabivugaho rumwe
Abaganga Umuseke wasanze mu mirimo yabo mu bitaro bya Leta bavuga ko batemerewe kuvugira ibi bigo, bemeye gutanga ibitekerezo byabo ariko ntibatangazwe imyirondo. Umwe muri bo ukora ku bitaro bya CHUK yabwiye Umuseke ko mu myaka 25 amaze mu buganga yahuye na ‘case’ nk’izi zirenga iyo myaka amaze mu kazi, z’aho umurwayi abwirwa ko nta kindi ubuvuzi ubwo aribwo bwose bwamukorera uretse kumufasha kumwitaho mbere yo gupfa.
Gusa uyu akavuga ko we asanga bidakwiye ko umuntu ubuzima bwe bwarangizwa kubera ko ari ko abyifuza.
Ati “Biragoye cyane nka hano mu Rwanda.Biriya hari uburyo bwinshi bikorwamo, hari inzira ndende z’amategeko kugira ngo byemezwe, hari n’imyumvire ya ‘communaute rwandaise’ (abanyarwanda), hari utuntu twinshi dutuma umwanzuro nk’uriya mu Rwanda ugoye kuba wakwemezwa. Nkanjye nanjye mbona ko ari ubwicanyi, nka muganga mfasha umuntu gukira sinamufasha gupfa.”
Uyu muganga atanga urugero nko kuba mu bindi bihugu byemera ko ibi bikorwa nk’Ubusuwisi, Ububiligi na Leta zimwe na zimwe mu zigize USA, n’ubu hakiri ‘debat’ zikomeye ku kuba umurwayi wemera gufashwa gupfa uko aba ameze mu mutwe kuko ngo amategeko abigenga asaba ko ubikorerwa ari we ufata icyemezo kandi akabyemera mu mutwe ari muzima wo gufata uwo mwanzuro (mentally competent). Uyu muganga akavuga ko nko mu Rwanda ibi byateza ibibazo bikomeye.
Amakuru atangazwa na RFI avuga ko mu mwaka ushize hari abarwayi barenga 100 bagiye cyangwa bajyanywe mu Busuwisi bagamije gushaka uburenganzira ku rupfu bwemerwa muri kiriya gihugu ku murwayi ubikwiye.
Undi muganga wo ku bitaro bya CHUB i Butare we asanga bikwiye ko umuntu ugeze aho ubuganga bwemera ko adashobora kuvurwa kandi ari mu buribwe bukabije, we abyemera n’umuryango we (abana be cg ababyeyi be gusa) ubyemera, nta mpamvu yo kwima uburenganzira umurwayi bwo kurangiza ubuzima bwe.
Ati “Ni debat ndende itaragera mu Rwanda, ariko njye nsanga iri simple(yoroshye). Ahubwo debat yakabaye uburyo bikorwamo, uwo bikorerwa n’amategeko abigenga. Njye numva umuntu yafashwa kuva mu bubabare bukabije agahabwa urupfu rutuje bikwiye, aho kumureka agasambagurika mu buribwe amezi n’amezi akazicwa n’agahinda n’ububabare.”
Ubwanditsi
UM– USEKE.RW
13 Comments
Mutekereze umurwayi asabwe ko yiyemerera eutanasie, mu mutwe we yakumva iki? Hagati ye n’Imana ye byagenda bite? Ese si ukwiyahura imbere y’amategeko y’IMANA. Icyo numva si uko mwakwangiza ubuzima bw’abantu gutyo kuko nyuma ya hano kwisi burya hari ahandi abantu bakomereza. N’ijwi rivuzwe rikomeza kubaho nkanswe Urivuga. Igikwiye ni ugufasha umurwayi umurinda ububabare (mushake ahubwo morphine zihagije)maze agahabwa umwanya wo kwihana uteganywa n’Imana yonyine. Mwitega abaganga umutego wo kwica aho gukiza.
God bless you all
Tureke gukomeza kuba injiji ngo turagendera kubyo Bible ivuga .Gusa mugomba kumenya ko twaremewe kubaho no gupfa .Kubwanjye mbona aho kubana n’ububabare kandi ntegereje gupfa ibyiza aho aho kubana n’ubwo bubabare ngo ntegereje urupfu byaba byiza bandangirize .Kuko n’ubundi no gupfa tuzapfa.
Murakoze cyane Umuseke kubw’iyi debate muzanye gusa n’ibintu bigoye cyane ku banyarwanda bigendeye ku myemerere, imigenzo n’umuco wabo, nimureke tujye tureka gufata ibyo hanze bemera byose ngo tubizane mubidashobokera imyemerere ya Kinyarwanda.
Umuntu urwaye niba yumva yapfa aje abyunvikanaho nabavandimwe babiranjize ubwo nibagera mwijuru nawe uzashinza undi.kuko uwishwe azaba yarabyisabiye ubwo imana izabababalira.
Iyi debat ni nziza cyane kuko hari abo izafasha guhindura imyumvire n’imyemerere.
Njye ntagisubizo direct mbaha ahubwo ndabaha homework muzavanamo igisubizo. Nubasha gusubiza ibi bibazo bikurikira, uravanamo nigisubizo cya Euthanasie
1. Mbese mbere y’ubuzima bwo kwisi hari ubundi buzima bubaho: umuntu avuka avahe ?
2. Nyuma y’ubuzima bwo kw’isi hari iki ?
3. spirit/ esprit, Roho ibaho ? Niba ibaho n’iki? niba itabaho imyemerere yawe ishingiye kuki (NB: nta muntu utemera, diference nibyo bemera : Imana( Dieu, Allah, Jehovah, Inka, Umuriro, imvuraetc ), Shitani, Athee, Naturalist, etc
4. Kubwawe wumva ubereyeho iki? Kuki uriho? Kuba uriho bimaiye iki abandi ?
5. Kuba abandi bariho bikumariye iki?
6. Niba wemera Imana, kuki imana yemera ko umuntu ababara ( guhemukirwa, gupfusha, kurwara, etc)
Yooo, munyibukije umuturanyi wanjye umaze amezi ane muri coma, ngo kwa muganga babwiye abarwaza be ko ubwonko bwe bwahagaze butagikora, ibitaro byose byaramusezereye ategereje umunsi wa nyuma gusa, cyakora ntituzi niba ababara kuko arasinziriye gusa ntabwo ataka.
Abantu bavuga oya ku mpamvu y’Imana, simbagaye kuko nanjye nyemera, ariko nanone umenyq batarabona umuntu utunzwe na morphine, yagabanuka akaboroga, yamara kumenyera dose nabwo akaboroga.
However, sinjya nemera ko bagereka ku muganga uwo mutwaro wo kwica! Kuki mushaka kumenyereza abagangq kwica?
Njur nemera euthanasie ariko igakorwa n’umurwayi cg umurwaza. Bitotoshye kugura umuti w’imbeba, kiyoda, ibisinziriza, etc
Yeah birakomeye! Uko bikomereye buri weae niko natwe abaganga bidukomereye
Mim urakoze kuzana iyo issue! Koko burya ni ngombwa ko n’umuganga atekerezwaho.
Umva, guhuhura abarwayi ntibikwiye mu muco w’abantu by’umwihariko uw’abanyarwanda. Ubuzima buturuka ku Mana, ni nayo igomba gushyiraho akadomo ku munota n’isaha yagennye. Kuvuga ko umuntu ababara hari ubundi buryo bwo kugabanya ububabare umuntu akiriho abana n’uburwayi bwe iyo budakira, agakomeza urugendo atababara cyane bikabije kugeza ku gihe Imana imucyuye. Tureke kwemera Imana mu magambo, ahubwo biturange mu migirire. Iri tegeko ribyanga ni ryiza ntirizakorweho.
Petra uko bigaragara uraganisha ko Nta Mana ibaho cga ko ibyo kwemera nta shingiro bifite. Niba ari uko utekereza, ndagira ngo nkubwire ko Imana ibaho, uwakumpa ngo tuganire. Ibigeragezo, ububabare, umunezero, ituze n’ibindi ni ibigioze ubuzima. Umukurambere nawe ati ntawe uhora aseka kandi kubabara cyane si ko gupfa. Nta wifuza kubabara ariko birashyika. Mbere hose umuntu akwiye kuba yiteguye ko ubuzima buhinduka byaba akabyakirana ubutwari. Mbese umwana w’Imana we ntiyababaye? None se iramwanga?
Mandat ya gatatu.n,urupfu rwurwishakira bihuliye he?Ubuzima bw,umuntu ntanumwe ubufiteho ubushobozi,Mugihe kirekire maze hano mumahanga yakure ,nabonye imbabare nyishyi zifuza nkibyo muvuga aliko ntibishoboke,kuko bisabako umukuru w,Igihugu abishyiraho umukono we.ahubwo igikorwa nukumwohereza iwe cyagwa mumuryangowe bagategereza umunsi ndetse harubwo bamubwira nigihe atazarenza agakomeza gufashirizwa iwe bagerageza kugabanya ububabare.Gusonga umuntu ng,umufashe ntibibaho.Ayo makuru abaho mugihe cy,Intambara Umusilikare wakomeretse bikomeye badashoboye kumugeza kure y,umwanzi.afashwa murubwo buryo,sindiwe najye niko nunvise Aliko nunva byo byaba gutyo.Ibindi oya.
iyi eutanasie ndayemeye kabisa harabapfa bababaye cyane kabisa mudutabare rwose muzane urworushinge
Euthanasia ntago twe nk’abaganga tuyemera kubera ko tubereyeho gufasha abaryayi gukira indwara zabo, ububabare bwabo, no kubafasha kumererwa neza mu buzima bwabo bwa buri munsi ariko ntitubereyeho kubica cg kubavutsa ubuzima bwabo. Ababyemera ntabumuntu, ndetse n’abazima bashobora kubica! Ahubwo icyo nemera nuko niba ugerageje bikananirana wamusezerera noneho umwanzuro wo kurangiza ubuzima bwe ugafatwa n’Imana yamuremye, nyina wamubyaye nabwo igihe yabuze ibyo amugaburira cg amafaranga yo kugura imiti n’ibindi uwo murwayi yari akeneye kugirango agume guhumeka. Murakoze
Comments are closed.