Digiqole ad

PGGSS V: Abahanzi bagiye i Rusizi bagaragaza gutinyana

 PGGSS V: Abahanzi bagiye i Rusizi bagaragaza gutinyana

Platini (Dream Boys) na Knowless wabonaga bo basa n’abamenyereye cyane

20 Werurwe 2015 – Mu rugendo rugana i Rusizi abahanzi 10 bagiye gutangirira ‘Road Shows’ mu karere ka Rusizi wabonaga basa n’abatinyanye, buri wese areba undi bagaseka ariko bafitanyemo akoba ko kurushanwa. Uyu mugoroba bararara i Rusizi aho bazataramira abaho ejo kuwa gatandatu.

Platini (Dream Boys) na Knowless wabonaga bo basa n'abamenyereye cyane
Platini (Dream Boys) na Knowless wabonaga bo basa n’abamenyereye cyane

Uretse Knowless, Dream Boys, Eric Senderi International Hit 3D (yose avuga k ari aye) na Rafiki bagaragara nk’abasa n’abamenyereye cyangwa se bakuru, abandi bose wabonaga bagaragaza akoba.

Bahagurutse i Kigali ahagana saa tatu z’amanywa bongera guhagarara i Huye bica isari bakomeza urugendo. Abanyamakuru b’Umuseke Joel Rutaganda n’ufata amafoto Plaisir Muzogeye bari kumwe n’aba bahanzi aho bakomeza kubagezaho amakuru y’iri rushanwa rizatangira ejo bataramira abanyarwanda babasanze iwabo.

Ubu twandika iyi nkuru bari binjiye mu ishyamba rya Nyungwe.

Abagiye kurushanwa ni;Abahanzi 10 bahatanira iri rushanwa ni:
1. Active        
2. Bruce Melody
3. Bull Dogg
4. Dream Boyz
5. Jules Sentore
6. Knowless
7. TNP 
8. Paccy
9. Rafiki Mazimpaka
10. Senderi International Hit

Bruce Melodie araseka agaragaraza ko yishimye gusa asa n'uwahoranye akoba mu maso
Bruce Melodie araseka agaragaraza ko yishimye gusa asa n’uwahoranye akoba mu maso
Platini ku mezai Huye
Platini ku mezai Huye
Senderi yahageranye inzara ayitura ibirayi
Senderi yahageranye inzara ayitura ibirayi
Rafiki uheruka muri PGGSS ya mbere yagarutse muya gatanu ubona nta mususu
Rafiki uheruka muri PGGSS ya mbere yagarutse muya gatanu ubona nta mususu
Tracy wo mu itsinda rya TNP na Olvis wo muri Active
Tracy wo mu itsinda rya TNP na Olvis wo muri Active
Ku meza bamwe bari bakigaragazamo akoba
Ku meza bamwe bari bakigaragazamo akoba
Knowless ubu ufatwa nk'uri ku isonga mu bagore bakora muzika igezweho mu Rwanda
Knowless ubu ufatwa nk’uri ku isonga mu bagore bakora muzika igezweho mu Rwanda
We wabonaga asa n'umenyereye irushanwa koko
We wabonaga asa n’umenyereye irushanwa koko
Paccy umugore wa mbere mu bakora Rap mu Rwanda
Paccy umugore wa mbere mu bakora Rap mu Rwanda
MC Tino bajyanye nawe agiye muri ako kazi ke
MC Tino bajyanye nawe agiye muri ako kazi ke
Aha ni i Huye aho bari bafashe amafunguro ngo bakomeze bagana mu Kinyaga
Aha ni i Huye aho bari bafashe amafunguro ngo bakomeze bagana mu Kinyaga
Bamwe mu bari hafi aho baje kureba abahanzi bageze iwabo i Huye
Bamwe mu bari hafi aho baje kureba abahanzi bageze iwabo i Huye

Photos/Plaisir MUZOGEYE/UM– USEKE

UM– USEKE.RW

23 Comments

  • Iyi Resto igabura umuceri n’ibirayi gusa irabona Senderi yaje gukina? hhhhhh

  • SENDERI MUMUMBWIRIRE KO BADAFATA COUTEAU MU KUBOKO KW’I BUMOSO AHUBWO I FOURCHETI ARIYO IJYA I BUMOSO HANYUMA COUTEAU I BURYO.BNE CHANCE A SENDERI

    • biterwa naho umuntu yumva bimufasha. Ndumva umeze nka babarimu bakubitaga abandikisha imoso. Kereka iyo ushaka gushimisha abantu kurusha uko ushaka ko kurya bikorohera.

  • Hahaha,narimbizi ko hari bujyeho comments zivuga ibyisahani ya senderi, butera aracyeye kbs.nzamutora arabikwiye this time,nawe aradushimisha abanyarwanda tumushyigikire sister wacu atsinde iri rushanwa.

  • Bull Dogg Tumuri Inyuma Kabisa…….

  • Hahaa Hit ubwo yongeyeho naka 3D iyi ni iye kabisa. Butera ko adasanzwe afite amabere meza kuriya yabigenje ate?

  • Senderi oyeeeee hahaha wagirango ari mubirunga

  • Sendeli jya ugira discipline kuri table.please.mabe akubwiye uko bafata fourchette na couteau nanjye nakongeraho nti si ngombwa ko warura ikirunga i tour umwe.wakwarura bike ukaza gusubirayo.ibyo rwose ntibigaragara neza no no

    • hahha umva sender ni umustar man ,biriya ni ukuryoshya showbizzz

  • Senderi ndamukunda bya safi ! afite inda nkiyumuntu ugiye murukiko. ndashaka kuvuga kimwe nabambanjirije: gumaguma niyo yarishye ifunguro bivuga ngo ushobobora gufata bike wabimara ukiyongeza. singombwa gukora ikirunga ! naho ibya makuto namafurusheti ashobora kuba yarabikoze abishaka kuko akunda udukoryo. uebebutaha ajye ategereza arebere kubandi

  • Ubu se bongeye kurya ibyinjoro?

  • hahah senderi niwoe uzi icyo biya kuba umustar, uri uwambere turakwemera. igikmbe nicyawe..

  • Sha knowless aryoheye kumuvanga namashuka kabisa. Mbega ibere nibiguru byibitesi yakwica. Nihagire untera ibuye!!!!

  • baririye rimwe ariko?

  • Ariko SENDERI???????? umuntu yamukoraho ubushakashatsi ..kbsa umugabo wimyaka nkiye ….ihabanye cyaneeeeeee n ibyavuga n ibyakora bityeye….???

  • Aba star bacu nagahoma munywa !!!
    Niyo secteur u Rwanda rukiri inyuma bikabije mba ndoga Rwogera ….

    Ngaho ibaze uhuje nka PPGS ya Uganda, Kenya, Tanzanie, Nigerie,….
    Niba grand patron bakuzira gusaaaa

    Naho Inyigaguhuma zacu niba Yungwe basaaaa…, ndebera Coaster batmdundaraje mo kweri aba star basi se iyo babaha Jeep zibatwara

  • Restaurant yo ni mukubite umwice cg muri bizane mbyirire…, abenshi muri bo bashonje iyaruzagayura ndebera uko barura uko basa ubu Rafiki ntaba mwishyamba karasa gate buriya ???
    Barutwa na Senderi ubigira comedie y’ibirayi at least…

  • Butera uburyo aryoheye ijisho biragaragara ko no mu mashuka ya kuryohereza cyanee ! “Kuvuga ni ugutaruka !”

  • Nyabuneka mwazampuje na Knowless ko mufitiye ubutumwa Imana yamuntumyeho?

  • Muri bimara abantu mwese mushaka Knowless si mugenzi wanyu mwagegera mwe.
    Muge Sodoma, Migina,… Na handi nkaho habakwiye mwa barezi mwe.

    • Uri GISA koko !

  • Wangirango bamaze ukwezi batarya.

  • SENDERI ARAGACIYE !! SINARINZI KO ARI UMUTURAGE BIGEZE HARIYA … WAGIRA NGO ABA MU BIRUNGA ! ( Umusozi ku isahani kweli ? )
    ARAMPEMUKIYE !

Comments are closed.

en_USEnglish