Digiqole ad

BYEMEJWE Johnny McKinstry niwe mutoza w’u Rwanda

 BYEMEJWE Johnny McKinstry niwe mutoza w’u Rwanda

McKinstry umutoza w’Amavubi

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rimaze gutangaza kuri uyu wa gatanu ko Johnny McKinstry umunyaIrland w’imyaka 29 ari we mutoza w’Amavubi, ikipe y’igihugu. Ndetse ngo aragera mu Rwanda kuri uyu wa 22 Werurwe gutangira imirimo. 

McKinstry wahawe Amavubi
McKinstry wahawe Amavubi nta yindi kipe y’igihugu yigeze atoza

Umurimo we ahanini ni uwo gutegura amarushanwa ya CHAN 2016 azabera mu Rwanda mu ntangiriro za 2016 ndetse no gufasha amakipe y’igihugu y’abatarengej imyaka 23 na 20.

Uyu mugabo ubwe nawe yahise atangaza aya makuru abicishije ku rubuga rwa Twitter ko yamaze guhabwa akazi na FERWAFA na Minisiteri y’imikino mu Rwanda.

Abanyarwanda benshi bari bagaragaje impungenge ku bunararibonye bw’uyu mutoza w’imyaka 29 gusa ubwo byahwihwiswaga ko ari we ugiye kuramutswa Amavubi.

Gusa we yatangaje uyu munsi ko yizeye aya mahirwe ahawe azayakoresha neza mu gushakira u Rwanda umwanya mu mikino ya CAN2017 n’igikombe cy’isi cya 2018 mu Burusiya.

McKinstry yatoje ikipe y’igihugu ya Sierra Leone ayigeza ku mwanya mwiza itari yarigeze ibona ku rutonde rwa FIFA mu mezi 16 yayimaranye, ubwo iyi kipe yafashe umwanya wa 7 muri Africa na 50 ku Isi gusa aza kwirikanwa muri Nzeri 2014. Nta yindi kipe y’igihugu yigeze atoza.

Afashe ikipe y’u Rwanda ayisanze ku mwanya wa 64 ku isi, umwanya itigeze ibona mbere.

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Experience?iiiiii
    Uyu mwana naze akine n’abandi sorry atoze abandi. Gusa azubahe bakuru be azaba “atoza” lol!

  • Degaulle oyeeeeee
    Ukora affaire nkakwemera

  • Tajyo abivuze neza: ibi ni ugukora affaire, ntaho bihuriye no gushaka coach!!

  • uyu mwana nako coach aje muri stage ye dore ko ari mumwaka wanyuma yitegura kwandika igitabo. good luck

  • Football muri Afrika iracyari mu gikoloni. Federations z’ibihugu 54 zigize CAF zifite abatoza 51 b’abanyaburayi. Ese abirabura bashobora gukina gusa ariko ntibashobora gutoza? Uriya mwana bazajya bamuhemba amadolari ibihumbi magana angahe?
    Ni ugutangira gushaka hakiri kare undi muzungu umusimbura uko bahora basimburana iteka hano iwacu muri Afrika. Amen

  • ABV muri Chelsea yari afite 32, drogba afite33,Swhazzer afite41,Lampard banganyaga imyaka kandi ntiyabaye umutoza mubi! Nizera ko azi ikimuzanye n’ikizamujyana! Akazi keza n’amahirwe masa!

  • Tumwifurije ihirwe muriyi mirimo mishya ahahwe

  • Iyi nkuru iri uguruza !!!!

    Munsi y’ifito ye bati “nta yindi kipe y’igihugu yigeze atoza” !!!!!!!!!!!!!

    Mu nkuru irambuye hepfo bati “iyi ni kipe ya 2 y’igihugu atoje nyuma yuko yi rukanywe mw’ikipe ya Sierra Leone”

    Ubwose wamenye experience ye y’ukuri ari iyihe ???

    • Reka tujye tubaha amafaranga birire bigendere. Yirukanywe muri Sierra Leone (bazabanze banamupime atatuzanira Ebola) ejo azirukanwa mu rwanda akomeze i burundi cg somalia cg madagascar… Ibyo byose ari ukugira ngo dutsindire igikombe cy’isi? Afrika ikimazemo imyaka irenga 50 ikoresha abo batoza binararibonye ntacyo baraduha uretse urugirwatonde rwa FIFA rutanifite icyo ruvuze. Igikombe cy’afrika gikinirwa n’amakipe y’afrika. Niyo twaba dutozwa n’intama cg inka ntabwo izongirwa nararibonye zikenewe kugirango gitarwe n’ikipe nyafrika.

      • Niba tugomba kwigira no kwihesha agaciro twagombye kohereza bamwe mu bakinnyi basoje kwiga bakazatuviramo abatoza.Ibyo kuva 1994.Wapi mwigeze mubona amavubi atozwa n’umuzungu mbere ya 1994?Abamagana abkoroni ni nabo babahaye intebe mu Rwanda.NUR,prezidance.

  • INkuru yanditse nabi. Mwagiye mubanza gusoma ibyo mugiye kutugezaho! Ngo ntayindi equipe yatoje…hashira akanya ngo Sieraone ……. Abasomyi twaragowe.

  • Uyu mwana araje atekinike FIFA RANKING Dogori nawe abiririmbire abanyarwanda !!! What a shame ??

  • Ngo Yves Rwasamanzi niwe umwungiriza ?? Abana bahuye tuzaba tureba ?? Hahahaha !!! Yves muzarebe muri carrière ye icyo yakoze ?? NIL cga ZERO

  • na we aje gusogongera ku byo mu rda. hari virusi yo kwisuzugura. ruriya ruhinja koko? ubona n’iyo mumuha irangamuntu na we agakina? nta musaruro mbonyemo rwose. ababishinzwe mwari mukwiye kwisuzuma mugaha amakipe yacu abirabura tukareba. my opinion!

Comments are closed.

en_USEnglish