Digiqole ad

CNLG yahawe umuyobozi mushya Dr. BIZIMANA Jean Damascene

 CNLG yahawe umuyobozi mushya Dr. BIZIMANA Jean Damascene

Dr. BIZIMANA Jean Damascene umunyamabanga wa CNLG

Mu nama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro kuwa gatanu tariki ya 20 Werurwe 2015, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME yagize Dr. BIZIMANA Jean Damascene Umunyamabanga Nshingwabikorwa /Executive Secretary w’Ikigo gishinzwe kurwanya Jenoside CNLG aho yasimbuye Mucyo Jean de Dieu wayoboye iyi komisiyo kuva yashingwa muri 2004.  Ibi bibaye mu gihe hasigaye ibyumweru bitarenze bitatu ngo hibukwe ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr. BIZIMANA Jean Damascene umunyamabanga nshingwabikorwa mushya wa CNLG
Dr. BIZIMANA Jean Damascene umunyamabanga nshingwabikorwa mushya wa CNLG

Uyu mugabo wari umusenateri mu Nteko Nshinga Amategeko y’u Rwanda, ni umwe mu bantu bake muri iyi myaka itatu ishize wasanga yiyambazwa mu biganiro bigamije kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ahanini yagizwe inararibonye mu bijyanye na Jenoside kubera ubushakatsi yakoze ku itegurwa rya Jenoside n’ishyirwa mu bikorwa ryayo, ndetse mu minsi ishize yabikozeho igitabo.

Muri iyi nama kandi yasabiye Amb. SEBUDANDI Venetia guhagararira  u Rwanda i Tokyo, mu Buyapani aho asimbuye Dr. Charles Murigande wari ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani kuva Mutarama 2013.

Abandi bahawe imirimbo mishya yo ku rwego rwa Ambasaderi barimo Stanislas Kamanzi wabaye Minisitiri w’Ibidukikije n’Umutungo kamere, wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, naho Sheikh Habimana Saleh, wari depite mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda, azahagararira u Rwanda mu Misiri.

Itangazo ryose ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri:

None kuwa Gatanu, tariki ya 20 Werurwe 2015, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Inama y’Abaminisitiri yatangiye yifuriza imirimo myiza Minisitiri mushya w’Umuco na Siporo, Madamu UWACU Julienne.

  1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 13/02/2015, imaze kuyikorera ubugororangingo.
  2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igeze, itanga umurongo wo kuyinoza.
  3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu yo kurinda umutekano w’ibikorerwa kuri interineti (National Cyber Security Policy).
  4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu y’Imyubakire mu Rwanda.
  5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu yo guteza imbere Ingufu n’Ingamba zivuguruye zo guteza imbere urwo rwego.
  6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Raporo ya mbere ku byo u Rwanda rumaze kugeraho mu gushyira mu bikorwa Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye ajyanye n’Uburenganzira bw’Abantu bafite ubumuga.
  7. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:
  • Umushinga w’Itegeko rishyiraho rikanagena imitunganyirize y’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara;
  • Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu Amasezerano y’impano yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 06 Werurwe 2015, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki Mpuzamahanga y’Iterambere (IBRD) n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), bihuriye ku buyobozi bw’Ikigega gihuriweho n’Abaterankunga ba Gahunda Nyarwanda y’Ubuhinzi bushingiye ku musaruro, yerekeranye n’impano ingana na miliyoni mirongo itanu n’ibihumbi magana atandatu z’amadorari ya Amerika (50.600.000 USD) agenewe Gahunda yo kuvugurura Urwego rw’ubuhinzi, icyiciro cya III;
  • Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano yashyiriweho umukono i Londres mu Bwongereza ku wa 22 Ukuboza 2014, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Barbados, yo kuvanaho gusoresha kabiri no gukumira forode y’imisoro ku byerekeye imisoro ku musaruro;
  • Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano yashyiriweho umukono i Singapore muri Repubulika ya Singapore ku wa 26 Kanama 2014, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Singapore, yo kuvanaho gusoresha kabiri no gukumira forode y’imisoro ku byerekeye imisoro ku musaruro;
  • Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko n° 12/2009 ryo kuwa 26/05/2009 ryerekeye izahura ry’ubucuruzi n’irangiza ry’ibibazo biturutse ku gihombo, nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu;
  • Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko n° 07/2009 ryo ku wa 27/04/2009 ryerekeye amasosiyete y’ubucuruzi nk’uko ryavuguruwe kandi ryujujwe kugeza ubu;
  • Umushinga w’Itegeko rigenga Umuhango wo Kwibuka n’Inzibutso z’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda;
  • Umushinga w’Itegeko rigena Ibungabungwa ry’Umurage Ndangamuco n’Ubumenyi Gakondo;
  • Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu Amasezerano ashyiraho “The Global Green Growth Institute (GGGI)”;
  • Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko n° 55/2011 ryo kuwa 14/12/2011 rigenga imihanda mu Rwanda;
  • Umushinga w’Itegeko ryerekeye ubushakashatsi n’ubucuruzi bwa Peteroli;
  • Umushinga w’Itegeko rigena ibikorwa byo kubungabunga ubwiza bw’umwuka no gukumira ihumana ry’ikirere mu Rwanda;
  • Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko n° 71/2013 ryo kuwa 10/09/2013 rishyiraho Kaminuza y’u Rwanda (UR) rikanagena inshingano, ububasha, imiterere n’imikorere byayo, imaze kuwukorera ubugororangingo;
  1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:
  • Iteka rya Perezida rigena uburyo bwo gushaka no gushyira mu myanya Abakozi ba Leta, imaze kurikorera ubugororangingo;
  • Iteka rya Perezida rishyiraho Sitati yihariye y’Abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda;
  • Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Urwego rureberera Kaminuza y’u Rwanda n’Icyiciro irimo rikanagena imiterere, imikorere n’inshingano by’inzego zayo;
  • Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena ingano y’amafaranga y’ishyingura ku mukozi wa Leta;
  • Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Komite ihuriweho na za Minisiteri, ishinzwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’imiti ikoreshwa nka byo ritemewe n’amategeko kandi rikagena imiterere n’imikorere byayo;
  • Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera guhagarika akazi mu gihe kitazwi Bwana MICO NTUNGA Patrick wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana ibijyanye no kwinjiza uburinganire muri gahunda zose z’Igihugu mu Rwego rushinzwe kugenzura Iyubahirizwa ry’Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore mu iterambere ry’Igihugu (GMO);
  • Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Dr. NYATANYI Thierry, wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana no kurwanya indwara z’ibyorezo mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) guhagarika akazi mu gihe kitazwi;
  • Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu Bwana NDENGEYINGOMA Noel, wari Umushinjacyaha wo ku Rwego Rwisumbuye kubera amakosa yakoze mu kazi;
  • Iteka rya Minisitiri rigena ibinyobwa bitemewe n’ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu Rwanda;
  • Iteka rya Minisitiri rigena ibijya mu nyandiko ziburira, zishyirwa ku ipaki y’itabi n’ibirikomokaho n’uko ziteye;
  • Iteka rya Minisitiri rigena imiterere y’ahantu hagenewe kunywera itabi n’ibirikomokaho n’ibikubiye mu itangazo rihamanikwa;
  • Iteka rya Minisitiri rishyiraho Abagenzacyaha ba Gisirikare bakurikira:
  1. 2Lt Celestin NDAYISENGA
  2. 2Lt Gaspard NDAYAMBAJE
  3. 2Lt Frank MUSIIME
  4. 2Lt Alex MUGWANEZA
  5. 2Lt Diane UWASE
  6. Sgt NKURIKIYINKA Didier
  7. Pte SHEMA Patrick
  8. Pte NGAMIJE Jackson
  9. Pte NIYOMUGABO Elias
  10. Pte KANTENGWA Betty
  11. Pte UWIZEYE Ester
  • Iteka rya Minisitiri ryemerera “East Africa University Rwanda” (EAUR) gutangira gukora;
  • Iteka rya Minisitiri ryemerera “Rusizi International University” (RIU) gutangira gukora;
  • Iteka rya Minisitiri ryemerera “Ngoma Adventist College of Health and Sciences ” (NACHS ) gutangira gukora;
  • Iteka rya Minisitiri ryemerera “Ruli Higher Institute of Health Sainte Rose de Lima ” (RHIH) gutangira gukora;
  1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amabwiriza ya Minisitiri agena indamunite yihariye y’urugendo igenerwa Abagenzuzi b’Umurimo mu Turere.
  2. Inama y’Abaminisitiri yasabiye aba bakurikira guhagararira u Rwanda mu mahanga ku rwego rwa Ambasaderi:
  1. Bwana IGOR Cesar, i Berlin, mu Budage
  2. Amb. NKURIKIYINKA Christine, i Stockholm muri Suwede (Sweden)
  3. Amb. SEBUDANDI Venetia, i Tokyo, mu Buyapani
  4. Bwana KAVARUGANDA Guillaume, muri Singapore
  5. Bwana KAMANZI Stanislas, Abuja muri Nigeria
  6. Sheikh HABIMANA Saleh, i Cairo, mu Misiri
  7. Col. Rutabana Joseph, i Tel Aviv, muri Israel.
  1. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi ku buryo bukurikira:

Muri Serivisi za Minisitiri w’Intebe

  • Bwana NTAGANIRA Vincent:Umuyobozi Mukuru ushinzwe gutegura imbwirwaruhamwe/ Speech Writer.
  • Bwana BIZIMANA Hamiss: Umuyobozi Mukuru mu Bunyamabanga bw’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe/Office Manager

Mu Nteko Ishinga Amategeko/Umutwe w’Abadepite

  • Madamu SIMBIZI Emmanuella:Umuyobozi ushinzwe Ubunyamabanga Rusange/Head of Central Secretariat
  • Bwana KAGGWA Mustapher Abdullah:Umwanditsi wa Komisiyo/Committee Clerk

Muri MINECOFIN

  • Bwana RWAMUGANZA Caleb: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ingengo y’Imari y’Igihugu/Director General of National Budget.
  • Bwana KABERA Godfrey: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ishami ry’Igenamigambi ry’Igihugu n’Ubushakashatsi/Director General of National Development Planning & Research Department.
  • Bwana RUGWABIZA MINEGA Leonard: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukungu/Chief Economist.
  • Bwana RWIGAMBA SANDE Eric: Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Urwego rw’Imari/Director General of Financial Sector Development.
  • Bwana MARARA SHYAKA Patrick: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibaruramari/Accountant General.
  • Bwana RUGERI NKUSI Christian: Umuyobozi Mukuru ushinzwe gutanga inama mu bijyanye n’Isanduku ya Leta/Treasury Counsel.
  • Bwana KAREMERA KARYEJA Reuben: Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibaruramari n’imicungire y’Isanduku ya Leta/Deputy Accountant General in charge of Treasury Management.
  • Bwana MUKESHIMANA Marcel: Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibaruramari mu guhuza ibaruramari no gutegura raporo/Deputy Accountant General in charge of Accounts Consolidation and Reporting.
  • Bwana R– USERA SUNDAY: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Isoko ry’Imari, Imigabane n’Ishoramari/Director in charge of Capital Market and investment Schemes Unit;
  • Bwana ASIIMWE Herbert: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe urwego rw’imari rukora nka Banki n’Urwego rw’imari rudakora nka Banki/Director of Banking and Non-banking sector Unit.

Muri MINIJUST

  • Bwana NABAHIRE Anastase: Umuhuzabikorwa w’Ubunyamabanga bw’Urwego rw’Ubutabera /Coordinator of Justice Sector Secretariat;
  • Madamu MUKABATSINDA Anatholie:Umuyobozi w’Ishami rishinzwe igenamigambi, ikurikiranabikorwa n’isuzumabikorwa /Director of Planning, Monitoring and Evaluation Unit;
  • Bwana NZARAMYIMANA Alphonse: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Abakozi n’Ubutegetsi/Director of Human Resources and Administration Unit.

Muri MINEDUC

  • Bwana TWIRINGIYIMANA Remy: Umujyanama wa Minisitiri /Advisor to the Minister.

Muri MININTER

  • Bwana TOTO WA MUGENZA Emmanuel: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe igenamigambi, ikurikirana n’Isuzumabikorwa/Director of Planning Monitoring and Evaluation Unit.
  • Madamu UTAMULIZA Marie Chantal: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutegetsi n’Imari/Director of Administration and Finance Unit.

Muri Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG)

  • Dr. BIZIMANA Jean Damascene:Umunyamabanga Nshingwabikorwa /Executive Secretary.

Muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora

  • Madamu MUKAMAZERA Rosalie: Komiseri/Commissioner
  • Madamu KAZAYIRE Judith: Komiseri/Commissioner

Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere (RNRA)

  • Bwana TETERO Francois Xavier: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubugenzuzi bw’Ibikomoka ku mazi/Director of Water Resources Regulation Unit;
  • Bwana NTENGE Alain Joseph: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubushakashatsi n’ubucukuzi bw’umutungo kamere uri munsi y’ubutaka/Director of Geological Surveying and Exploitation Unit.

Mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere rya Transiporo (RTDA)

  • Bwana BUTERA NGANGO: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburemere ibinyabiziga byemerewe kunyuza ku muhanda/Director of Axles Load Control Unit;
  • Bwana RUHUMURIZA Albert: Umuyobozi w’ishami rishinzwe Abakozi n’Ubutegetsi/Director of Human Resources and Administration Unit.

Mu Rwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Impeta n’Imidari by’Ishimwe/ CHENO

  • Bwana RWAKA Nicholas: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubushakashatsi ku Ntwari, Impeta n’Imidari by’Ishimwe/Director of Research on Heroism and Decorations of Honour.

Mu Rwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye

  • MUKANTABANA Marie, Visi Perezida
  • MUKAMURENZI Marthe, Member.
  1. Mu bindi:
  2. Minisitiri w’Ubuzima yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzakira Inama ya IV y’Ihuriro ry’Inzego z’Ubuvuzi muri Afurika y’Iburasirazuba kuva tariki ya 17 kugeza ku ya 19 Gicurasi 2015 i Kigali. Insanganyamatsiko y’iyo nama ni “Uruhare rw’Abikorera mu Kunganira Ibigo by’Ubuvuzi mu Buryo bw’Imitangire ya Serivisi ku buryo burambye”.
  3. Minisitiri w’Umutungo Kamere yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Umunsi Mpuzamahanga w’Amazi ku Isi wijihijwe tariki ya 20 Werurwe. Insanganyamatsiko ni: Amazi n’Iterambere rirambye. Mu Rwanda, kwizihiza uyu munsi byabanjirijwe n’icyumweru cyahariwe Amazi mu Gihugu hose cyatangiye ku wa 16 kigeza ku ya 20 Werurwe 2015. Muri icyo cyumweru, abaturage bakanguriwe gufata neza amazi, kubungabunga amasoko yayo, gutangiza no gutaha imwe mu mishinga y’amazi meza.
  4. Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:
  • Hatangijwe ishyirwa mu bikorwa ry’Umushinga wa Gako wo Kongera Umusaruro w’Inyama z’Inka n’Ibizikomokaho hatunganywa ibikorwa remezo kuri Ha 4500 z’ubutaka mu rwego rwo guhaza isoko ry’imbere mu Gihugu ndetse no gusagurira amasoko yo mu mahanga. Muri iki gihe, MINAGRI n’izindi Minisiteri bireba, bari gukora inyigo y’ibishobora gukorwa kugira ngo hashyirweho ibikorwa remezo nk’ibyerekeye kuhira, kuhageza amazi n’amashanyararazi, kubaka ibagiro n’ibindi, mu rwego rwo kureshya abashoramari.
  • Hari intambwe imaze guterwa mu guteza imbere uburyo buboneye bwo guha abahinzi-borozi inka no kubaguranira inka zisigaye 391 nyuma y’uko izo Abahinzi-borozi bari baratumije mu Buholandi n’Ubudage zisubijwe MINAGRI mu rwego rwa Gahunda ya Girinka.
  1. Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzitabira ku nshuro ya IV kuva mu mwaka wa 2000 Imurikagurisha ku rwego rw’Isi riteganyijwe kuzabera i Milano mu Butaliyani kuva tariki ya mbere Gicurasi kuzageza tariki ya 31 Ukwakira 2015. Insanganyamatsiko y’iri Murikagurisha ku rwego rw’isi ni: Kugaburira Abatuye Isi, Ingufu mu buzima bw’Abayituye. Mu Rwanda, insanganyamatsiko y’iri murikagurisha ni : “Ngwino urebe ikawa y’u Rwanda rw’Imisozi Igihumbi”.
  2. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri aho gahunda yo gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe igeze. Nyuma y’ivugururwa ry’ibyiciro by’ubudehe muri Kanama 2014, ibyiciro bishya bigaragazwa n’imibare aho kugaragazwa n’amazina yihariye. Abanyarwanda bose bashyizwe mu byiciro by’ubudehe bigaragazwa n’imibare 1, 2, 3 na 4. Ku ikubitiro, igikorwa cyo gushyira Abanyarwanda mu byiciro by’ubudehe cyakozwe muri Kanama 2014 kibera mu Turere dutanu twatoranyijwe aritwo: Nyagatare, Rulindo, Rutsiro, Gisagara na Nyarugenge hanyuma gisozwa muri Mutarama 2015. Ubu amakuru yavuye mu gikorwa cyo gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe ari gushyirwa muri mudasobwa ku buryo biteganyijwe ko iki gikorwa kizaba cyarangiye muri Kamena 2015.
  3. Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe Amashuri Amashuri Abanza n’Ayisumbuye yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Ivugururwa ry’integanyanyigisho nshya ishingiye ku bumenyi ngiro ryarangiye. Biteganyijwe ko izatangizwa ku rwego rw’Igihugu ku itariki ya 23 Mata 2015. Iyi nteganyanyigisho nshya izatangira gukurikizwa muri Mutarama 2016. Kuyigisha no kuyiga bizatangirira mu Mashuri y’Incuke, Umwaka wa mbere n’uwa Kane mu mashuri abanza, Umwaka wa mbere n’uwa Kane mu Mashuri Yisumbuye. Ishyirwa mu bikorwa ry’iyi nteganyanyigisho rizamara imyaka itatu (2016, 2017 naho muri 2018 ishingirweho mu kizamini cya Leta).
  4. Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Imirimo yo kubaka Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’ubumenyi-ngiro rya Musanze (Musanze TVET) ndetse no kurishyiramo ibikoresho byarangiye. Iyo mirimo yakozwe ku bufatanye na Leta y’Ubushinwa kandi biteganyijwe ko umuhango wo gufungura iryo shuri uzaba muri uku kwezi kwa Werurwe 2015.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Stella Ford MUGABO Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri.

Stanslas Kamanzi na Habimana Saleh bagizwe Ambasaderi
Stanslas Kamanzi na Habimana Saleh bagizwe Ambasaderi

 UM– USEKE.RW

12 Comments

  • uyu mugabo arasobanutse !!! ndamukunda cyane iyo asobanura amateka ya Genoside!!!

  • Bizimana asobanura ibyo atabayemo ahubwo yabwiwe kuko muri 94 yigaga mugihugu cy’ubufaransa, muri make asobanura ibyo atazi.

    • @wowe wiyita kanyarwanda,…uragira uti Bizimana, asobanura ibyo atazi:..oya,..nicyo amashuri aberaho urabyiga ukabimenya, kuko biba byanditse, ubundi ugasesengura, sinzi aho wageze wiga kuko wakabaye ubyumva. ntago umuntu amenya ibyo yabonye gusa, hari n ibyo umenya wigishijwe n ababizi.

  • Ikaze Hon Muri CNLG,akazi kagutegereje ni kenshi kandi karakomeye,ariko ubushishozi,umurava n’ubumenyi ufite niwisunga inama zab’Akomiseri bizagenda neza.

  • @ Kanyarwanda Djuma: Muratangiye! Bizimana ko yavukiye agakurira mu Rwanda yayoberwa ate itotezwa ry’abatutsi mu Rwanda ? Muri 1994 ntiyigaga muri France kandi yabaga muri Burkina Faso! Ese ubundi bisaba kuba wari mu Rwanda muri 1994 ngo umenye ubugome n’ubunyamaswa bwa bene wanyu ushyigikiye ?

    • Iyo bijya gupfa ushaka kutwumvisha ko mu Rwanda dufite abatagatifu n’abanyabyaha, kobamwe bafashe ubutegetsi bafite bibiriya muntoki abandi bakaburekura bafite imipanga muntoki, bagakurikizwa na bibiriya muntoki kugera i Congo. Iyo mvugo yawe y’ubutagatifu kuri bamwe yataye ibara ni wowe nabandi bake mukibyemera. Ntamuhutu, Ntamututsi bose kimwe.

    • Kanyarwanda we none se ko twiga amateka y’ibyabaye tutaravuka tukayagenderaho natwe tukayigisha ubwo tubyihorere twigishe ibyabaye twaravutse gusa?

    • Terra kora ahaaaaaa!!!! Aba ba Djuma babaho ikimbabaza ni ukutabasubiza nk’uko ubikoze!! Merci bcp kuba umvugiye ibintu!! Djuma n’abandi nkawe ntibazi ko Recherche zibaho; témoignages, inyandiko zinyuranye,..n’ibindi bimenyetso binyuranye .iyo byose ubishyize hamwe ukabisesengura….bisaba kuba wari mu Rda muri 94? Ko atari Philippe Retjens wavuzwe se Djuma yabyemera? kandi nawe ntiyari ahari n’ubu ntarasubiza ikirenge cye mu Rda!! Kuki?? Impamvu izwi na ba Djuma bamuha amakuru atagira epfo na ruguru bakamugira na “specialiste” w’u Rda ndetse bakongeraho ibiyaga bigari!!

  • Uwo wiyise kanyarwanda niwe uvuga ibyo atazi ariwe .
    Uyu mugabo ni umuhanga kandi turamwishimiye

  • Mureke gupfa ubusa, bizagaragazwa n’ibikorwa, ntago bizagaragazwa nayo magambo yanyu.

  • Hon Bizimana the right person at the right place and position. Keep it up

  • rwose tutabeshye bizimana ni umuhanga ahubwo tumuhaye ikaze gusa na Mucyo nawe yari ashoboye iyi komisiyo bityo ashakirwe ahandi yajya kuko arashoboye

Comments are closed.

en_USEnglish