Digiqole ad

Barahurira i Dar es Salaam biga ku bibazo bya ‘central corridor’

 Barahurira i Dar es Salaam biga ku bibazo bya ‘central corridor’

Abayobozi b’ibihugu bigize umuryango wa ‘East African Community’ na Perezida Kabila wa Congo Kinshasa barahurira i Dar es Salaam mu nama y’iminsi ibiri kuva kuri uyu wa 25 Werurwe 2015 barebera hamwe ku bibazo by’ubufatanye mu koroshya ubuhahirane mu muhora wo hagati (central corridor) no mu bihugu bigize uyu muryango muri rusange. 

abapresida (1)
Kikwete, Nkurunziza, Kabila, Kenyatta, Kagame na Kaguta barahurira i Dar es Salaam

 

Hagati ya Dar es Salaam na Kigali, Bujumbura na Kampala ku mihanda hari bariyeri (barriers) zigera kuri 20 zihagarika ibicuruzwa biri mu nzira ngo bibanze bigenzurwe. Bifata iminsi 20 kuvana kontineri y’ibicuruzwa i Dar es Salaam kuyigeza i Kalemie muri Congo Kinshasa mu rugendo n’imodoka nyamara byafashe iminsi 14 kuyivana mu Buyapani kugera ku cyambu cya Dar es Salaam, ibi ni bimwe mu bibazo aba bayobozi barebaho mu muhora wo hagati ushingiye ku cyambu cya Dar es Salaam.

Inama y’aba bakuru b’ibihugu iraba iyobowe na Perezida Jakaya Mrisho Kikwete ari nawe Perezida wa East African Community ubu, usibye abayobozi bagize uyu muryango hariyongeraho na Perezida Kabila wa Congo Kinshasa ihurira na Tanzania ku muhora wo hagati.

Aba bayobozi biteganyijwe ko baza gusura icyambu cya Dar es Salaam aho bakerekwa umwanya wahawe ibihugu by’u Rwanda, Burundi, DRCongo na Uganda kuri iki cyambu nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Citizen.

Imodoka zikoreye imizigo hagati y’icyambu cya Dar es Salaam na Kigali zishobora guhagarikwa inshuro 20, bikazamura ho 15% ku giciro cy’urugendo rumwe, ibi bitandukanye n’uko byifashe mu muhora wa ruguru hagati y’icyambu cya Mombasa n’ibihugu bidakora ku nyanja bihuriye mu muhora wa ruguru.

Umuhora wo hagati ubarirwa uburebure bwa 1 700Km uhereye Bujumbura ugaca Kigali ugana ku cyambu cya Dar es Salaam. Niwo mugufi ugereranyije n’umuhora wa ruguru ubarirwa 1 900Km ubaze kuva Bujumbura ugaca Kigali ugana ku cyambu cya Mombasa uciye i Nairobi muri Kenya.

Ubushakashatsi bwa 2014 bwagaragaje ko Tanzania iza ku isonga ryo kwakira no gukwirakwiza ibicuruzwa biciye ku cyambu kurusha Kenya, nubwo bwose hari impinduka ziri kugaragara kubera ubufatanye bwo koroshya ingendo hagati y’ibihugu bigize umuhora wa ruguru.

Tanzania irifuza ko za bariyeri zo mu muhanda mu muhora wo hagati ziva kuri 20 zikaba eshatu gusa, ibi nabyo biraganirwaho muri iyi nama nubwo byari byemejwe umwaka ushize.

Ku cyambu cya Dar es Salaam hari ikibazo cy’umurongo munini w’ibicuruzwa utihutishwa  utuma abakora business bahahombera nubwo bwose iki cyambu ari cyo kiri mu mwanya mwiza wo kubyihutisha.

Kuri iki cyambu bifata iminsi 10 ngo umuzigo umwe(container) usohokemo wanditswe kongeraho indi minsi 10 yo kuwugeza i Kigali, Kampala cyangwa i Bujumbura mu modoka. Nyamara kuvana umuzigo mu Bushinwa cyangwa mu Buyapani kuyigeza Dar bifata iminsi iri munsi y’iyi.

Inzira ya gari ya moshi ijya ikoreshwa mu muhora wo hagati yareshyaga na 2 700Km iva i Dar es Salaam ikajya Mwanza na Kigoma mu burasirazuba bwa Tanzania ubu ntigikoreshwa cyane kuko ikoreshaga gari ya moshi za kera zigenda buhoro (15 -50Km/h) zifataga iminsi 18 gukora urwo rugendo, ubu ngo habuze abashoramari bashora mu guhindura iyi nzira ikaba igezweho ya gari ya moshi zinyaruka. Iyi nzira kandi ikaba itanagera ku buryo butaziguye ku bihugu bya Burundi, Rwanda, DRCongo cyangwa Uganda.

Mu 2014 Tanzania yasinyanye na Banki y’isi na Trademark East Africa amasezerano ahagaze agaciro ka miliyoni 500$ yo kuvugurura icyambu cya Dar es Salaam mu rwego rwo kwihutisha imikorere n’ubucuruzi mu karere, hari n’indi mishinga myinshi igamije kwihutisha no kunoza imikorere y’iki cyambu.

Abakuru b’ibihugu byo mu karere muri iyi nama y’iminsi ibiri bararebera hamwe ibi bibazo by’umuhora wo hagati uburyo wavugururwa kugira ngo ibicuruzwa bigere vuba ku bihugu bidakora ku nyanja.

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • sûre kuko uko bikemuka arinako bigabanya ibiciro Ku isoko.

  • Ariko iki ni ikibazo kigomba guhuza aba présidents! Kuki ibibazo bidashobora gukzmukira muri za Ministères zibishinzwe. Niba Atari ugukunda frais de mission umenya ba Nyakubahwa bacu batagira akandi kazi

  • john ntago uri serieux, ministry nta frais de mission ahabwa? umenyeko hari imyanzuro ifatwa na bakuru bibihugu gusa ba minister bagafasha gushyira mu bikorwa

    • Abaministre iwacu nta bubasha baba bafite bwo gusinyira igihugu kandi uziko murino minsi hari bamwe baba bakeneye kujya mu binyamakuru kuko ahandi babaye ruvumwa.

  • Nimushyire hamwe muturinde abaza kudufatira ibyemezo nk’aho Africa ntacyo dushoboye. Buri wese muri mwe musabiye indi mandat

  • Aho kwishimira ibyiza bagiye kubageza ho muri mu matiku.
    Bantu muzanyurwa bigenze bite !!!

Comments are closed.

en_USEnglish