Kigali 29/5/2015 – Iki cyemezo cya RURA gikubiyemo imyanzuro itatu irimo kureka ibiganiro bya BBC mu zindi ndimi bigakomeza kumvikana mu Rwanda, guhagarika ‘Burundu’ ibiganiro by’Ikinyarwanda bya BBC ndetse no kugeza imyanzuro yafashwe ku nzego z’iperereza byaba ngombwa hagatangwa ikirego mu nkiko. Icyemezo gikomeye cyo guhagarika Burundi ibiganiro bya BBC mu Kinyarwanda gisa n’icyatunguye benshi […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 29 Gicurasi, Inama njyanama y’Akarere ka Rubavu imaze gutora Sinamenye Jeremie nk’umuyobozi mushya w’Akarere usimbura Bahame Hassan uri kuburana afunze nyuma yo kuvugwaho uruhare mu itangwa ry’isoko ryo kubaka Isoko rya Gisenyi mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Uyu munsi kandi hatowe abayobozi babiri bamwungirije kuko Komite nyobozi y’aka […]Irambuye
Umugabo ukomoka muri Nigeria, Akinwumi Adesina wari Minisitiri w’Ubuhinzi muri icyo gihugu ni we watorewe kuyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (African Development Bank), mu majwi yashyizwe ahagaragara ku wa kane tariki 28 Gicurasi Abidjan ku cyicaro gikuru cya BAD/ADB. Adesina afite imyaka 55 y’amavuko, asimbuye Umunyarwanda Dr Donald Kaberuka, wari uyoboye iyi banki mu gihe […]Irambuye
*Gucana amatara ku manywa *Hari aho amazi yirirwa ameneka ntawubyitayeho *Abanyarwanda barasabwa kwita ku kurengera umutungo kamere Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA mu rwego rwo kwitegura icyumweru cyahariwe gukoresha neza umutungo kamere hirindwa gusesesagura no kurinda ibidukikije, umuyobozi wa REMA yavuze ko hari ibigo bya Leta byangiza umutungo w’abaturage binyuze mu gufata nabi bimwe mu […]Irambuye
Audifax Ndabitoreye, wiyamamarizaga kuba Perezida w’u Burundi, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane yerekeje ku rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholandi aho avuga ko agiye gutanga ikirego kuri Perezida Nkurunziza ngo uri kwiyamamariza kuyobora u Burundi binyuranyije n’amategeko. Amatora ya Perezida i Burundi ategerejwe mu kwezi gutaha. Ndabitoreye yaciye mu Rwanda aho […]Irambuye
Mu ijambo ryo gufungura inama y’iminsi ibiri ku kurinda abasivili iteranyije ibihugu 30 bigira uruhare mu gutanga ingabo n’abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, Perezida Paul Kagame yavuze ko kuganira ku bibazo aribyo bitanga ibisubizo birambye mu kuzana amahoro. Iyi nama ivuga ku kubungabunga umutekano w’abaturage b’abasivile (International Conference on the Protection of Civilians), ihuje […]Irambuye
Karongi – Saa 05h50 za mugitondo kuri uyu wa kane nibwo icyombo cyubatseho ibikoresho nkenerwa mu gucukura no kohereza Gas Methane ku ruganda ruyihinduramo amashanyarazi cyahagurutse ku mwaro wa Bwishyura mu karere ka Karongi, ni mu mushinga wa Kivu Watt Project. Iki gikorwa remezo kizatangira guha u Rwanda amashanyarazi angana na Megawatt 25 mu mpera […]Irambuye
*Africa y’iburasirazuba niyo mbaturabukungu bwa Africa *South Africa yatumye amajyepfo ya Africa asubira inyuma *Africa y’Iburengerazuba izazanzamuka nyuma ya Ebola *Abanyafrica bakora hanze bazohereza miliyari 64$ iwabo mu 2015 Africa ikomeje kuzamura ubukungu bwayo ku kigereranyo cyiza, uyu mwaka ndetse n’uzaza ubukungu bw’uyu mugabane buzakomeza kuzamuka nk’uko bitangazwa na raporo ihuriweho n’ibigo bibiri yasohotse kuwa […]Irambuye
Ibyaha by’iterabwoba na ruswa ndetse n’ibikorerwa ku ikoranabuhanga byatumye komite y’abacamanza bo mu byiciro bikuru mu bihugu bigize umuryango wa Africa y’iburasirazuba (EAC) bateranira mu karere ka Nyanza ku kigo kigisha amategeko cya ILPD kuva kuwa mbere w’iki cyumweru biga uko bakwiye kwitwara mu manza z’ibyaha nk’ibi no mu rugamba rwo kubirwanya. Nyuma y’uko ibihugu […]Irambuye
Abafite ubumuga bo mu karere ka Nyarugenge cyane cyane abasabiriza muri Gare ya Nyabugogo bavuga ko babajwe no kuba Police ibabuza gusabiriza kandi ngo nubwo bivugwa ko bahabwa inkunga na Leta itabageraho ahubwo iribwa n’ababahagarariye maze bo bakabura andi mahitamo bakajya gusabiriza. Barigora Jean ufite imyaka 45, afite abana batatu atuye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge […]Irambuye