Digiqole ad

Kuganira nibyo bitanga umuti urambye w’ibibazo – Kagame

 Kuganira nibyo bitanga umuti urambye w’ibibazo – Kagame

Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku bari bateraniye mu nama

Mu ijambo ryo gufungura inama y’iminsi ibiri ku kurinda abasivili iteranyije ibihugu 30 bigira uruhare mu gutanga ingabo n’abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, Perezida Paul Kagame yavuze ko kuganira ku bibazo aribyo bitanga ibisubizo birambye mu kuzana amahoro.

Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku bari bateraniye mu nama
Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku bari bateraniye mu nama

Iyi nama ivuga ku kubungabunga umutekano w’abaturage b’abasivile (International Conference on the Protection of Civilians), ihuje ibihugu 30 bitanga ingabo mu butumwa bw’amahoro ku isi n’ibihugu 10 by’ibihangange bitera inkunga ibyo bikorwa by’amahoro yatangiye imirimo yayo kuri uyu wa kane tariki 28 Gicurasi 2015.

Minisitiri w’ingabo mu Rwanda, General James Kabarebe yavuze ko iyi nama igamije gusangira ubunararibonye n’imbogamizi za buri munsi abajya mu bikorwa byo kurinda amahoro bahura na zo.

Lamin Manneh umuyobozi wa UNDP mu Rwanda yashimye u Rwanda ku kazi ingabo zarwo zikora mu kugarura amahoro hirya no hino ku isi, dore ko u Rwanda ruri ku mwanya wa gatandatu ku isi mu gutanga ingabo n’abapolisi mu butumwa bw’amahoro.

Lamin yashimye kuba Perezida Kagame yaje kwifatanya n’abari mu nama ati “Kuba mwaje hano, ni ikimenyetso ko mufite ku mutima abaturage bagirweho n’ingaruka z’umutekano muke.”

Lamin Manneh yavuze ko amahano n’ibibazo byagiye abaho ku isi yatumye habaho impinduka mu buryo Umuryango w’Abibumbye wita ku mutekano w’abasivile, gusa yiseguye ku burangare bwa UN bwatumye Jenoside yakorewe Abatutsi ibaho mu Rwanda, ariko avuga ko habayeho impinduka.

Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda yavuze ko ubwo u Rwanda rwari mu kanama k’Umutekano ka UN rwagaragaje ubushake budasanzwe mu gushyigikira ibikorwa by’amahoro.

Perezida  Paul Kagame watangije iyi nama ku mugaragaro, yagarutse ku ruhare umugabane wa Africa ugira mu kohereza ingabo zicunga amahoro ku bwinshi, ariko ahanini ngo zijya mu bikorwa byo gucunga amahoro n’ubundi muri Africa.

Paul Kagame yavuze ko mu Rwanda ari ahantu heza ho kuganirira ku kibazo nk’iki cyo gucunga umutekano w’abaturage b’abasivile.

Yagize ati “Iyi ni ingingo nziza yo kuvugaho, akamaro nyamakuru k’ibi bikorwa ni ukurinda abaturage b’abasivile, ibi ntibivugwa cyane, ntabwo ari ukurinda amasezerano y’amahoro, inshingano za UN ndetse n’abagira uruhare mu kurinda ayo mahoro ubwabo si no kurinda abanyepolitiki, igikorwa ni ukurinda abaturage.”

Kagame yavuze ko nyuma y’aho Umuryango w’Abibumbye utereranye u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi havuzwe ko hagiye kubaho impinduka mu kurinda abaturage b’abasivile, ariko ngo na n’ubu ntabwo intego ziyemejwe ziragerwaho.

Yagarutse ku buryo abajya mu butumwa bw’amahoro badahabwa inshingano zisobanutse z’akazi bazakora, bigatuma baha icyuho umutekano mucye ku baturage.

Perezida Kagame yasabye abari mu nama kureba umubare w’amakimbirane yakumiriwe, no kureba umubare w’ibikorwa byo kubungabunga amahoro byakozwe neza bikarangira.

Avuga ko inzira zifatika zo kubigeraho, abantu bagomba kurenga ibyo biyumvisha bagafata impamvu zifatika, bakumva impamvu kurinda abaturage ari ikintu gikomeye.

Ahereye ku buryo u Rwanda rwitwaye muri Centerafrica, yavuze ko amakimbirane y’abantu agomba gusuzumwa mu mizi kandi ibibazo byayo bigashakirwa umuti mu biganiro na bo ubwabo.

Ati “Abantu bagomba kwicarana, bakaganirira hamwe hatitawe ku gihe byamara kugira ngo babone ibisubizo birambye ku bibazo byabo. Nta mutekano nta biganiro byubaka byabaho.

Buri kibazo kigomba gusuzumwa bitewe n’uko kimeze, umuti w’ibibazo by’igihugu ntiwazanwa n’abantu baturutse ahandi, kandi umuti wabyo ntiwatangwa n’abandi ngo bategeke uko bikorwa bari hanze.”

Perezida w’u Rwanda yavuze ko gucunga umutekano bigomba kujyana no guha agaciro ubusugire bwa buri gihugu, gukoresha ingufu za gisirikare bikaba igisubizo cyanyuma y’ibindi.

Yasabye ibihugu bya Africa kugira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro kuko ngo byajya bifasha gutabarana ingoga aho umuturage yugarijwe.

 

Amakuru ku makimbirane atangwa bitinze

Mu biganiro byatanzwe uyu munsi birimo icya Hilde Johnson wigeze kuba intumwa ya Ban Ki Moon muri Sudan y’Epfo, icya Alison Giffen wo mu kigo giharanira amahoro (Stimson Center) na Paul D Williams umwarimu muri Kaminuza ya Washington, bavuze ko kuba amakuru ajyanye n’amakimbirane adatangirwa ku gihe bituma UN ifata icyemezo abantu bashize.

Ku bwa Hilde Johnson ngo birakwiye ko abaturage ubwabo bigishwa uko bakwirindira umutekano bakabigiramo n’uruhare, kandi ngo amakuru ku makimbirane akajya asangirwa hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho, UN igatabarira igihe ibintu bitarakomera.

Iyi nama yari itegerejwemo Jose Ramos Horta wabaye Perezida wa Timor ndetse akaba yaranahawe igihembo cy’Amahoro cya Nobel ariko ntiyahageze ku bwo indege yakererewe. Imirimo y’iyi nama izakomeza kuri uyu wa gatanu tariki 29 Gicurasi ari nabwo izasozwa.

Perezida Paul Kagame, Minisitiri w'Ingabo Gen James Kabarebe na Lamin  Manneh uhagarariye UNDP Rwanda
Perezida Paul Kagame, Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe na Lamin Manneh uhagarariye UNDP Rwanda
Paul D. Williams, Hilde Johnson na Alison Giffen bose batanze ibiganiro ku kubungabunga umutekano w'abaturage ahabuze amahoro
Paul D. Williams, Hilde Johnson na Alison Giffen bose batanze ibiganiro ku kubungabunga umutekano w’abaturage ahabuze amahoro
Abanyacybahiro banyuranye bitabiriye iyi nama
Abanyacyubahiro banyuranye bitabiriye iyi nama
Ifoto ya rusange Perezida Kagme yitoranyije n'abandi banyacyubahiro
Ifoto ya rusange Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro bitabiriye iyi nama

Amafaoto/PPU

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

28 Comments

  • Nonese nibaziko kuganira aribyo bitanga umuti urambye w’ibibazo we koyanga kuganiranabandi?

  • Kimonyo sigaho ? urashaka kuvuga ibihe biganiro ? uratuma bamwe bakwita Interahamwe !!! cyakora narumiwe !!! umunyarwanda avuga ibitari kumutima cga agatanga amasomo nawe yagombye guhabwa !! murakoze

    • Kimonyo nyamara ibyavuga bifite ishingiro, kuki tuvuga ibyahandi ariko twebwe uwo muti tuvugutira abandi twebwe ntituwunyweho?

  • Uburundi nurwanda bihurira kukintu bitakugara mumutwe! Abarundi nabanyarwanda barugaye biteye ubwoba nibazako ninaco gituma bama muri conflict. Maze kugenda nongeramba mubihugu bitandukanye vyokwisi, ariko nasanze ahantu hambere bugaye mumutwe cane ni Burundi nirwanda(Burundians and Rwandans are very complicated).
    Igitangaje, badusizemwo ubwoba kuburyo nokuvugana numuzamu wikigo wumva biteye ubwoba, vyagera ugiye gusaba ijambo muri bureau bikarushiriza. Arikahandi ushatse ubufasha nakanya isase, ntibiyugara mumutwe bakubaza ibibazo vyishi, arikabarundi nabanyarwanda bagira amakenga, kwishira hejuru, etc.

    • Umva, vuga ibyiwanyu iburundi, ibyurwanda ubizi ute? mwataye umutwe mwirirwa mwikompara nurwanda kugira humvikane ko tumeze kimwe, never…Kwisi nimwe bakenye kurusha abandi, niimwe mufite abatize benshi, nimwe mufite akajagari kose, none turugaye, twaba complicated igihugu kikaba kibona ibikombe kwisi? mwabonye bingahe iburundi? niba harigihugu kijagaraye nuburundi kabisa…

  • None se OPPOSITION iba hanze ko imusaba DIALOGUE akanga? Ibi avuga mbona haba harimo AMARANGAMUTIMA

  • niko mwa bicucu mwe? kuki nandika mugahindura ibyo nanditse? MURAVUNA UMUHETO MWA NEYENZI MWE.SHA MWITONDE ,MUZABONA MU 2017

    • @Kivu, Ubwo wari watukanye cyangwa wanditse ibintu bisesereza cyane abayobozi.

    • Uwakurangije ntaho yagiye, nugaruka uko ubyifuza uzaze, ubundi niba utarashiriraho, uzahinduka urubura r’wumukara…

    • Ahaaaa! Iyo ngengabitecyerezo mbisha ntaho izakugeza!! Ese niba ur’intwari wavuye mur’uwo mwobo wandikiramo ukajya ahabona! Kuki utegereje 2017 wabwirwa niki ko uzaba ukirihooooooooo!! Ikindi nubwo uzaba ukiriho uzaba ugihumirije maze Urwanda n’Abanyarwanda tuhaserukane ishema abatuye isi bose batangare!

  • Ibiganiro na nde? Nafdlr ubwo niyo mugushaho I biganiro na reaffirming na kayumba na theogene Hahah
    Uyu murundi nawe ngoturugaye nimwe mwugaye muri ku murongowanyuma w’ubukene kw’isi ni mwe mwugaye mwirirwa murasira abagore ku muhanda badakora politiki nimwe mwugaye aho commendand wa traffic police afata am 47 akarasa mu ngira arrogance zamanyWa y’ihangu. Perezida arebera ahubwo muri ibiroge

  • FDLR Kivu, ihangane ureke gutukana gutyo !! Umuseke nicyo kinyamakuru gitambutsa comments hafi ya zose abantu bandika bungurana ibitekerezo none wowe urabatuka ?? Muvandimwe ndakwinginze saba imbabazi kandi urazihabwa ! kuko uwo mujinya wandikanye si mwiza na gato !!

  • Ntabwo FDLR itukana hano! urumva? iteka iyo mubonye comments za FDLR ntabwo mutuma zitambuka.Niyo hari izitambutse muhindura imvugo. NI NGOMBWA KUVUGISHA UKULI. Apana amarangamutima

    • FDLR Kivu. Waba warabaye muri chefferie ya Bwisha (Nord Kivu)? Waba uzi website yandikwa mu Kinyabwisha/Kinyarwanda ivuga cyane cyane ibyo mu Rutshuru? Komera.

      • ariko ubundi abaicanyi ntibakagombye guhabwa ijambo
        Umuseke nawo aha ndawunenze,mwakwemera gute ko abantu nkaba bakoze amahano comments zabo zicaho kweli?
        ntanikinyabupfura bajyira urabona umuntu nako injyirwa muntu ngo iratukana
        kurubuga ruhauriraho abantu benshi
        plz mujye mu suprima izo comments z’interahamwe.

  • UN amakuru yaho akavuyo katangiye iba ihazi ndetse n’ikiyatera ahubwo sinzi impamvu idatarabara. twige kwikemurira ibibazo aho gutegereza ak’imihana kaza imvura ihise

  • Narinzi ko Perezida yagiye munama yo gusezera kuri Kaberuka muri cote d’ivoir!

    • Perezida asigaye azira aho Kaberuka anyuze.

  • Nuko Rwema rwacu kuganira rata! Ubwo se buriya ntibitangiye! Icyo avuze aragikora Myato baririmba…..abafite icyo bashaka kuganira mwandike amabaruwa buriya kabisa azabatumira ndamwemera

  • Oya muli abahanga mugutekinika isi , mwarabyigiye aliko ko ntashuli ndigera mbona ryigisha ubugome mukora mukora

  • Nyamara uriya muntu wanditse atukana, musesenguye neza mushobora no gusanga atari uwo mukeka? Njye abanyarwanda benshi bamaze kuntera ubwoba kuko kumenya umuzima n’umuzimu biragoye.

    • Nibyo koko! uliya muntu wanditse atukana yiyita FDLR wasanga ahubwo yibera mu RWANDA hano rwose. Ahaaa!! ikoranabuhanga rizadukoraho.Abanyarwanda ntibyoroshye kubamenya.MBARIMOMBAZI.Nyamara aho tugana ni habi kweli.Ubu nta munyarwanda UKIVUGISHA UKULI. Iyo avuze YEGO biba byitwa OYA.umunyarwanda ubu ashobora kukweraka ko agukunze kandi akubeshya

  • Ni byo rwose kuganira, n’imishyikirano nibyo bitanga umuti urambye w’ibibazo. Ntitukibeshye ko intambara ariyo ikemura ibibazo; niyo iikemuye bimwe itera ibindi bisumbyeho.

    Banyarwanda, Banyarwandakazi rero, ni mucyo dushyire imbere umuco wo kuganira, gushyikirana, koroherana, kudasuzugurana, gusangira no gusaranganya utwo dufite nta mururumba maze murebe ko uru rwanda rwacu rutazagira amahoro.

    Twirinde abanyapolitiki b’inda, hamwe n’abanyapolitiki b’ikinyoma. Ariko muri byose, twizere Imana ishobora byose.

  • Nitwa Mukamana Dativa.Mfite imyaka 26.Nize ibya PUBLIC HEALTH(SANTE PUBLIQUE) ni nabyo nkoramo hano muli England. Nari mfite akanazo nagiragango mumfashe: NSHAKA UMUGABO WITONDA(yaba umusore cg uwigeze umugore),apfa kuba gusa yitonda,afite imico myiza. Ese mwamfasha kumubona mu RWANDA ,noneho tukajya tugirana correspondence? murakoze cyane.

    • Hello Dativa. Nitwa Emmanuel Ruhakana.Mfite imyaka 51,nta mugore mfite twaratandukanye. Ndi mwalimu muli secondaire I NDERA. Numva ntakibazo twakundana.Email yanjye ni: [email protected]. Mobile:+250783133757
      Murakoze cyane
      IMANA ibakomeze aho I BWOTAMASIMBI

  • Jean20 na Rwakira: Kubera kwanga Kagame mukabura icyo mumutwara uretse gutogota gusa mwataye umutwe! Kagame niwe washyizeho Kaberuka! Nta gusezera Kaberuka kwabaye ahubwo hatowe uzamusimbura naho Kaberuka azayobora iriya bank kugeza mu mpera z’ukwezi kwa munani kandi iyi ntiyari n’inama y’abakuru b’ibihugu ahubwo yari iy’abo bita “Governors” ari nabo batora. Noneho rero: nimwigarure mutaricwa n’agahinda kubera kwanga Kagame nibibananira kandi muzimanike.

    • Ariko se nkawe Dino urashingirahe wemeza ko ibitekerezo byatanzwe na Rwakira na Jean20 ko ntashingiro bifite? Kugusubiza rero umuntu yakubwirako Kagame atariwe washyizeho Kaberuka kuko Kagame siwe ushyiraho abayobora BAD ko u Rwanda rwamutanzeho umukandida rukarakora lobying byo ndabyemera.Ikindi nongeraho gishobora kuba cyakwereka ko ibyo bano bavandimwe banditse bashobora kuba bafite impamvu nuko ejobundi muri USA abaperezida barenze 4 bo muri Africa bateraniye muri USA mu guha igihembo Mr Kaberuka bamushimira ko yakoze neza.Aho perezida wu Rwanda ntiyahageze kandi ashobora kuba yarari mu ngendo mu mahanga.Ibyo wowe ubibona gute?

  • ariko se uyu mwalimu w’umukene,utagira umutungo azabana na DATIVA ra? ariko mbona anakuze cyane:buliya se ko afite imyaka 51,yabyara umwana muzima?ngaho narwaze da!!

Comments are closed.

en_USEnglish