Digiqole ad

Burundi: Ndabitoreye ‘Candidat President’ yaciye i Kigali ajya i La Haye kurega Nkurunziza

 Burundi: Ndabitoreye ‘Candidat President’ yaciye i Kigali ajya i La Haye kurega Nkurunziza

Audifax Ndabitoreye, wiyamamarizaga kuba Perezida w’u Burundi, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane yerekeje ku rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholandi aho avuga ko agiye gutanga ikirego kuri Perezida Nkurunziza ngo uri kwiyamamariza kuyobora u Burundi binyuranyije n’amategeko. Amatora ya Perezida i Burundi ategerejwe mu kwezi gutaha.

Audifax aganira n'abanyamakuru kuri uyu mugoroba mbere yo kwerekeza i La Haye mu Buholandi
Audifax Ndabitoreye aganira n’abanyamakuru kuri uyu mugoroba mbere yo kwerekeza i La Haye mu Buholandi

Ndabitoreye yaciye mu Rwanda aho yaje gufatira indege yerekeza i Amsterdam, yaganiriye n’abanyamakuru ahagana saa kumi n’imwe i Remera, mbere gato yo kurira indege ababwira ko yizeye ko uru rukiko ruzamwakira.

Abantu bagera kuri 30 nibo bivugwa ko bamaze kwicwa mu gihe cy’ukwezi kurenga hari imyigaragambyo yamagana ko Perezida Nkurunziza Pierre yongera kwiyamamariza kuyobora u Burundi, abarenga 100 000 bamaze guhunga. Audifax we yemeza ko abantu bose hamwe bamaze kwicwa barenga 150 ahubwo ari uko nta bitangazamakuru bihari byo kubivuga.

Audifax Ndabitoreye wari watanze candidature nk’umukandida wigenga mu matora ateganyijwe akaba aherutse kuyivanamo, yabwiye abanyamakuru ko hakurikijwe amasezerano ya Arusha nta muperezida wemerewe kuyobora u Burundi imyaka irenze 10.

Ndabitoreye ati “Igihe cyari kigeze ngo Perezida Nkurunziza arekure ubutegetsi. Yagiriwe inama yaranze, bigeze aho amaraso ameneka mu Burundi kubera we. Ntabwo bikwiye ko Perezida ufite ingabo na police akoresha umutwe w’abamlices (Imbonerakure) mu kurwanya abigaragambya.”

Audifax Ndabitoreye unafite ubwenegihugu bw’Ubuholandi ndetse watawe muri yombi by’igihe gito mu ntangiriro z’uku kwezi kubera kwamagana ibya mandate ya gatatu ya Pierre Nkurunziza, avuga ko usibye i La Haye azerekeza no mu Bubiligi no mu Bufaransa hose agamije kumvisha amahanga ikibazo kiri i Burundi.

Uyu mugabo udafite umuntu n’umwe umuherekeje mu rugendo rwe avuga ko yifuza ko Urukiko mpuzamahanga rutangira gukora amadosiye rufite, ONU nayo ngo barayisaba gukora ibishoboka ibiri i Burundi bigahagarara kuko ngo iyi ntambara ntacyo izanira Abarundi

Ati “Ibi ndi gukora nibaza ko byatuma i Burundi amahoro agaruka, icyo nifuza ni uko amahanga atahura ibiri kuba mu Burundi, intambwe ya mbere mwabonye ko amahanga amwe yahagaritse inkunga yahaga u Burundi. Ni uko hari ibyo yari amaze kumenya.

Ubu mu gihugu hose hari ubwoba, Imbonerakure zirinjira mu bantu buri munsi zikica zigasahura, ibiri kuba ubu ntibivugwa kuko nta radio yigenga ihari, nta banyamakuru bo kubivugaho kuko batewe ubwoba, ibiri iwabo biteye ubwoba kandi mu gihe amatora yegereje.

Abiyamamaza bazabikora bate nta radio zihari ngo programes zabo zimenyekane? Guhagarika amaradio nka biriya biheruka mu 1972 ku bwa Micombero yishe abantu ku bwinshi afite Radio imwe yonyine, abantu barapfuye ntihagira umenya ibiri kuba.”

Umuryango w’Abibumbye watangaje kuri uyu wa kane ko uvanye indorerezi zawo mu kujya gukurikirana amatora yimirijwe imbere i Burundi kubera ibibazo by’umutekano mucye bihari.

Abarundi ntabwo bahunze ibihuha

Audifax avuga ko  uko Nkurunziza akoresha ingufu ari ko abaturage nabo biyongera mu kumwamagana
Audifax avuga ko uko Nkurunziza akoresha ingufu ari ko abaturage nabo bazongeera mu kumwamagana

Ndabitoreye avuga ko na mbere hose bari baragerageje kwereka ONU ko Imbonerakure zahawe ibirwanisho, ibi ngo babibonye mu myigaragambyo aho abaturage babaga bamanitse amaboko n’ibyapa hakaza abapolisi 50 bazwi bakabona abandi nabo nk’abo bo mu Imbonerakure bambaye imyambaro y’igipolisi.

Ati “Abarundi bahunze ubu ntabwo bahunze ibihuha, abantu bari guhunga amasasu ari kuvugira mu murwa wa Bujumbura. Abarundi bari gupfa, ariko Leta ikavuga ngo mu gihugu hari amahoro.”

Uyu mugabo avuga ko ibimenyetso bihari, ko we icyo agiye kwereka amahanga ari ukuyagaragariza ko bidakwiye kuba nko mu Rwanda mu 1994 kugira ngo agere aho agira icyo akora ku biri kuba i Burundi.

Ndabitoreye avuga ko amatora ateganyijwe i Burundi adashobora kugenda neza mu mwuka mubi n’umutekano mucye uri mu gihugu kidafite ibitangazamakuru byigenga.

Ati “Abakwiye kwiyamamaza bose baratinye, ni amatora ya Nkurunziza wenyine kugira ngo abone uko ayatsinda yongere kuyobora u Burundi.”

Audifax avuga ko nubwo yavanyemo candidature ye ariko yiteguye kuba yakongera kuyisubizamo niba ibintu bihindutse mu Burundi ari nayo mpamvu agiye i La Haye gusaba ko uru rukiko rwagira icyo rukora ku ihohoterwa n’iyicwa ry’abantu riri kubera mu Burundi.

Ati “Mwarabyiboneye ku mashusho abapolisi barasa ku baturage badafite intwaro. Abantu bamaze kwicwa bararenga 150 ariko kuko nta tangazamakuru rihari haravugwa 30 gusa.

Gusa uko Nkurunziza arushaho gushyiramo ingufu niko n’abanyagihugu barushaho kumwamagana. Ejo bundi Feruzi apfa abantu bari bazi ko bizahagarara, ariko muri za Muyinga n’ahandi abantu batangiye guhaguruka bajya kwigaragambya ari benshi. Uko akoresha ingufu ni nako abarundi babona ko bazajya mu ngorane.”

Uyu mugabo avuga ko agiye mu mahanga ajyanywe no gutabariza u Burundi ngo hatabayo Jenoside y’abatavuga rumwe na Nkurunziza.

Uyu mugabo yavuze ko azasubira i Burundi mu byumweru bitatu kandi yumva nta bwoba afite bwo gusubirayo gukora Politiki.

 

Photos/D.S Rubangura/UM– USEKE

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

24 Comments

  • nyamara abarundi bashatse bicare bakemure ibibazo byabo ku neza naho ubundi bari kwiyicira ahazaza

    • njye ndabona asa nu muntu winywera manyinya (ikiyeri) cyane kuko mbona ijisho atari shyashya nabusa kandi biragaraga ko agiye iburayi kubwamaco yinda yakagumye i Burundi akaganira nabo batabyumva kimwe kubwinyungu zigihugu rwose!!nzabandora ni umuntu!!!

  • nyamara abahamya ba yehova bababwira ko ubutegetsi bw’isi bunaniwe mukabyanga, babwira ko Yehova atahindura isi paradizo abinyujije muri politike ntimubyemere. mwabisuzumye, ibyo byose ko ari ibimenyetso

    • Joseph,ibyo uvuze ni ukuri rwose!
      Amahoro y’isi azazanwa na Yehova Imana yonyine.

  • Abarundi bamwe bataye ubwenge basigaye basekera umwanzi.
    Ese uwo agiye yikoreye ikihe kirego? aridomokeye ahubwo,ntazongera gukandagira i Burundi

  • Nabe arasara .ntazi nabo abwra abaribo.

  • Nagende, ubwose agiye gutera abazungu imbabazi?

  • Erega asubiye iwabo afite ubwenegihugu bwubu Holland kandi afite nuburenganzira bwogutanga ikirego free speech.

  • ahubwo ndumva uyu ari umuholandi ahubwo yisubiriye iwabo mu buholandi abonye ko atazapfa gutsinda nkurunziza mu matora

  • Afrika tuzahora turi inyuma!! tuyobewe ko abo turegera aribo batajya batwifuriza akeza bikanakubitiraho ko batanadutabara koko!!!iyo bareka amato akagwa muri mediterrane baba badukunze!! rwose uyu mugabo ibyo arimo ntacyo bifasha abarundi benewabo ahubwo bibasubiza inyuma bitera inzigo nurwango aho kuganira nabo batumvikana!!! njye narumiwe ntakiza abazungu bazamuha uretse kumugira impunzi yiwabo baha ibyo bashatse nkuko Imbwa igaburirwa na Shebuja!!

  • Nibareke umusaza nkurunziza ayobore igihu kuko yagejeje igihugu, kumujyambere arambye. Nkurunziza numugabo cyane, musabira kuzaguma abategeka.

  • @Rugema iyo uvuga kuyobora ntuvuge gutegeka arategeke nyine kandi utegeka ntagera kw’iterambere rigerwaho n’uyobora

    • uyoboraayobora impumyi naho utegeka akurikiza amategeko y’igihugu.

  • Uyu mugabo Audifax Ndabitoreye nawe afite amafuti menshi. NI umwe mu banyapolitiki bashoye insoresore z’abarundi mu mihanda none zikaba zirimo gukora amahano yo kwangiza ibintu ndetse hari n’umuntu zatwitse izuba riva arapfa. Ni ubugome bukabije.

    None se we abona ko ibyo atazabibazwa. Ni ngombwa ko nawe urwo rukiko mpanabyaha mpuzamahanga yagiye kuregera rwazamubaza uruhare rwe mu mahano ari kubera mu Burundi, rwasanga icyaha kimuhama nawe akabihanirwa. None se urwo rupfu rw’umuntu watwitswe kariya kageni bo ntabwo bazarubazwa? Umuntu wese ni nk’undi.

    Biratangaje buri gihe kubona abantu bo muri “opposition” bumva ko ari Leta ikora amakosa yonyine ko bo nta ruhare babifitemo. Oya rwose, nabo uruhare rwabo mu bibi bibera mu Burundi rutangiye kugaragara cyane aho bangiza ibintu binyuranye (amazu,imodoka, imihanda, gusahura ibicuruzwa, kubuza abantu kujya ku kazi, etc..)

  • uyu mutype ndabona sa n uwasaritswe n ibiyobyabwenge .ntabwo yayobora igihugu.

  • Uyu mugabo ni injiji ikomeye cyane. icyo yagombye kumenya ni uburyo ICC ikora mbere yo kwishorayo ngo ararege.

    ICC ntiyakira ibirego bitanzwe nabantu ku igiti cyabo, keretse bitanzwe n’amashyirahamwe cg za Leta none uyu ateye aturuka he?

    birababaje kubona uwitwa candidat president yitwara nk’umwana ku ibibazo by’igihugu cye

  • Ariko Audifax ajye yiyogoshesha aringanize umusatsi we please, gusa n’ibitekerezo bye ntibyumvikana. Ashobora kuba yigiza nkana ibyo avuga bitamurimo. Kurega mu rukiko ntibyamukundira, ahubwo iyo ashaka abandi barundi bakomezanya urugamba rwo kurwanya iby’iyo mandat ya gatatu ya Nkurunziza, kandi nabwo akabikora atagira ibyo yangiza. None niba ari muri bamwe babwira ibigaragambya ngo batwike amamodoka, basahure n’urundi rugomo ndumva ntacyo yayobora.

    Uziko neza neza bakora urugomo nk’Urw’interahamwe zo mu Rwanda mu gihe cya Genocide. Ibi ntibikwiye! Ushaka Amahoro aba agomba kuyaharanira naho niba Nkurunziza akora nabi n’abigaragambya nabo bagakora urugomo ku benegihugu, urumva bose bizarangira igihugu bagishyize hasi. We pray for them (Burundians).,,,

  • Ikibazo tugira muri Africa nuko buri wese yumva yaba perezida! Nk’uyu utazi no kwiyogoshesha ashaka kugeza iki ku barundi? Abo bazungu agiye kuregaho se yibwira ko bababajwe n’akavuyo kabera muri Africa kandi ariryo soko ryabo ry’intwaro rihoraho no kuturyanisha ngo ONG zabo zihorane ikiraka? Igihe kirageze ngo ubukoloni bwatwaritsemo bushire naho ubundi katubayeho.

  • Ndavugira uyu mutama ndabitoreye, natunganirizwe kandi bareke kumubabaza kuko umuntu arashaje ashobora kubavuma bagahura ningorane. Ahubwo nasabako bamusaba ikigongwe.

  • Nkurunziza yategetse UBURUNDI kuko yarwanye ntabwo yabutegetse kuko yatowe. Muzatwereke aho umusirikare ajya avanwa kubutegetsi na Demokarasi cyane cyane muri Afrika. Ntimwirirwe mujya kure kandi muhere kuri Great Lakes. Buyoya yarekuye ba Nkurunziza bugarije Bujumbura, nundi ubishoboye nakore nkabo naho ubundi amagambo ntacyo azahindura. Ese ubundi nkuyu wihagiye urwabitoke rw’Iburayi arabona azategeka Abarundi ko nabo bagowe?
    Erega nanyuma y’iyi mandat ntazarekura! Arakurikiza se nde w’i Burundi wabikoze mbere ye? Ntumbwire kandi ba Ntibantunganya babasivili.

  • NI NAYINZIRA wazukiye i Burundi . hhhhhhhhh. amaso ? ikoti ? imisatsi ? ngo arashaka kwiyamamaza kuba President !!!?? Africa warakubititse kbsa. ni akizwe n’amaguru areke koreka imbaga z’abarundi abashora mu myigaragambyo .

  • Narumiwe kweri! umuntu ntazi no kwiyogoshesha ariko ngo arashaka kuba prezident, uburundi waragowe. uwo mugabo Audifax ahubwo aba yarafatiwe i kanaombe agasobanura uburyo bashyira abaturage mu mihanda, bagatwika abantu, bakica abapolisi bakanasahura rubanda. muzehe nkurunziza we turamushyigikiye narambe asagambe .

  • UJwo Ndabitoreye se, niba ali Umurundi ushaka kuba President wa RTeopuybluika y’i Buyrundi, kuki aza gufatira indege i Kigali?. Kuyki aza kuvugira agahinda ke i Kigalii aho kukavugira iwabo? Kereka niba ali mpunzi mu Rwanda; aliko aramutse atarashase ubuhubngirro mu Rwanda ikbyiza ni uko yakwiyamamaluiza i Burundi kandi agafatira indege i Bujumbura kuko naho zirahanyura.

  • Umva basha mwemurasara
    Ivyabayehova ivyo ni ivyabo sivyacu
    1 mwibukeko abantu bubaha uwutari umwenegihugu

    2 icakabiri iyumuntu ashatse kuba president wigihugu bakabimwemerera harya aba afise uburenganzira nkubwa president nuko aba atarabushikira
    Baramwumviriza

Comments are closed.

en_USEnglish