Digiqole ad

Icyombo kigiye gucukura Gaz Methane cyoherejwe mu Kivu

 Icyombo kigiye gucukura Gaz Methane cyoherejwe mu Kivu

Mu gitondo ubwo iki cyombo cyahagurukaga ku mwaro wa Bwishyura aho cyubakirwaga kuva 2009

Karongi – Saa 05h50 za mugitondo kuri uyu wa kane nibwo icyombo cyubatseho ibikoresho nkenerwa mu gucukura no kohereza Gas Methane ku ruganda ruyihinduramo amashanyarazi cyahagurutse ku mwaro wa Bwishyura mu karere ka Karongi, ni mu mushinga wa Kivu Watt Project. Iki gikorwa remezo kizatangira guha u Rwanda amashanyarazi angana na Megawatt 25 mu mpera z’ukwezi kwa karindwi.

Mu gitondo ubwo iki cyombo cyahagurukaga ku mwaro wa Bwishyura aho cyubakirwaga kuva 2009
Mu gitondo ubwo iki cyombo cyahagurukaga ku mwaro wa Bwishyura aho cyubakirwaga kuva 2009

Iki cyombo kirakora urugendo rw’amasaha 13 (muri 14Km uvuye ku mwaro) cyerekeza rwagati mu kiyaga cya Kivu aho kizacukura Gas Methane. Kizajya kiyohereza hakurya i Karongi ahubatse ibikorwa remezo bizajya bihindura izi ngufu mo amashanyarazi igihugu gikeneye cyane ngo gitere imbere.

Uyu mushinga wa ‘Kivu Watt Project’ watangiye kubakwa mu 2009,  wuzuye utwaye miliyoni 198 z’amadorari ya Amerika nk’uko byatangajwe muri iki gitondo.

Talik Muhamud umuyobozi w’ibikorwa kuri uyu mushinga yatangaje ko iki ari ikiciro cya mbere, intego y’ikiciro cya kabiri ikaba ari ukuzuza MegaWatt 100.

Talik ati “Twishimiye cyane ko uyu mushinga, usibye guha amashanyarazi igihugu, wanahaye akazi abaturage hano ku Kibuye, ubu kandi tugiye kongera abakozi kuko akazi gatangiye.”

Talik yasobanuye ko muri uyu mushinga bitaye cyane ku kubanza kwiga no gukumira ingaruka zishobora kuva mu kuvana Gas Methane (CH4) iba ivanze n’imyuka ya CO2 ishobora gutera iturika nk’iry’ikirunga biramutse bikozwe nabi.

Gaz Methane ituruka ku rusobe rwa za Bacteries ziva mu bikoma (magma) byarutswe n’ibirunga, iyo iyi gas ibashije kuzamuka ikava mu kiyaga yangiza cyane (asphyxia) ubuzima bw’abaturiye ikiyaga (byabayeho mu 1984 na 86 muri Cameroun ibiyaga bya Monoun na Nyos bihitana abarenga 1 700), ariko iyo ivanywemo neza itanga ingufu z’amashanyarazi. Nta handi muri Africa hari iyi gas irabyazwamo ingufu z’amashanyarazi.

Iki nicyo gikorwa remezo cya kabiri mu Rwanda kizatanga amashanyarazi menshi nyuma y’urugomero rwa Nyabarongo ruherutse kuzura ubu rutanga megawatt 28.

Iki gikorwa gikorwaho n’abantu bo muri Sri Lanka, Kenya n’u Rwanda.

Jean Bosco Mugiraneza umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) wari aha i Karongi muri iki gikorwa, yavuze ko uyu mushinga uje ukenewe cyane kuko uje kunganira umuriro wari usanzwe mu gihugu, ariko igihugu kigikeneye ingufu nyinshi ngo gikomeze kwiteza imbere.

ContourGlobal  kompanyi y’i New York muri Amerika niyo nyiri uyu mushinga wa Kivu Watt Project ari nayo izagurisha Leta y’u Rwanda amashanyarazi azawuvaho.

Iyi Kompanyi imaze kubaka ‘power plants’ 41 ahatandukanye ku isi, zose hamwe zitanga  3 718 megawatts.

Biteganyijwe mu masezerano ko nyuma yo kubona inyungu yayo uyu mushinga izawegurira Leta y’u Rwanda.

Ubwo cyari kigiye guhagurutswa
Ubwo cyari kigiye guhagurutswa
Abantu baturiye hafi aha nabo bazindutse baza kureba iki gikorwa
Abantu baturiye hafi aha nabo bazindutse baza kureba iki gikorwa
Gifite imigozi icometse kuri uru ruganda hakuno ku mwaro ruzajya ruhindura Gaz Mehtane mo amashanyarazi rukayohereza ku ma pylon ari hakurya akajya mu muriro ukwirakwizwa mu gihugu na REG
Gifite imigozi icometse kuri uru ruganda hakuno ku mwaro ruzajya ruhindura Gaz Mehtane mo amashanyarazi rukayohereza ku ma pylon ari hakurya akajya mu muriro ukwirakwizwa mu gihugu na REG
Umushinga wa Kivu Watt uratangira gutanga umusaruro mu mpera z'ukwezi kwa 7
Umushinga wa Kivu Watt uratangira gutanga umusaruro mu mpera z’ukwezi kwa 7
Iki cyombo kigiye gukora urugendo rw'amasaha 13 kigana aho kizacukura Gaz methane
Iki cyombo kigiye gukora urugendo rw’amasaha 13 kigana aho kizacukura Gaz methane

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi

38 Comments

  • Ni ibyo gushimwa rwose ! Leta y’u Rwanda bravo!! Ariko se iki gikorwa cy’indashyikirwa dukozaho imitwe y’intoki kiratuma igiciro cy’amashanyarazi kigabanuka? Impuguke nimusobanurire abaturage

    • Kubera iki ushaka ko igiciro cy’amashanyarazi kigabanuka ?! Ni he handi kuri iyi si wigeze ububona ?!

  • David Himbara noneho aravuga iki??ko Ibi nabyo aribyo batekinitse ko ibyo mubona ataribyo!!! Ubu we n abambari be barimo kuzunguza imitwe bashakisha ubugambo bwo gusebya igihugu!! Ukuri n Ibikorwa birivugira ngiryo iterambere

    • Wowe wibasira David Himbara ushobora kuba utazi ibyavuga ku maradio hirya no hino ukaba ubibwirwa gusa bikakugeraho bakuyungururiye.Iy’umuntu avuga ibyerekeye ubukungu ntabwo avuga icyo cyombo gusa.Ese umuntu akubajije imibare y’uyu mushinga wowe urayifite?

  • ku rwego rwa AFRICA ibi ntaho bitaniye no kohereza icyogajuru bikorwa na NASA keep it up my loved country,

    • @GOLDEN CONTRIBUTION ..sinzi niba ureba ibiha hirya no hino mura Africa.Cyangwa niba ukurikirana ibikorwa bibera muri Africa.Umbwiyeko haru mukongomani wabonye igihembo mpuzamahanga kubera ubushakashatsi yakoze kuri Ebola kuva muri 1976, uwo mukongomani yigisha muri Kongo, ntabwo abarizwa mu buhungiro.Byaba ari byiza cyane.

  • Nibindi bizaza mugihe hakiri imiyoborere myiza,,,,

  • This show us the good governance

    Paul Kagame oyeeeeeeeeeeeeeeeeee

    Gake ddufite tukabyaze umusaruro

    DRC ize tuyihe kuri gaz

  • Amashyi menshi kuri Paul Kagame, nukuri iki n’igikorwa cy’indashyikirwa kabisa, abanyarwanda sitwe tuzabona amashanyarazi akwirakwijwe mu Rwanda hose. Muri Parliament nimudufashe ingingo ya 101 tuyihindure, dore ngibi ibyo dushingiraho.

  • Reka dutegereze nibindi bhinshi byiza bir’imbere!!
    HE, Paul Kagame nakomeze atuyoboreeeeeeeeee!
    Emma

  • iki cyombo cyuzuye gitanzweho 198 millions us dollars ariko ntafaranga na rimwe ry’ u Rwanda ririho. yose naya Contour Global ariyo izajya igurisha umuriro wamashanyarazi kuri gouvernement y’u Rwanda. Gusa nimarara kubona inyungu yuyu mushinga (Contour Global) umushinga uzegurirwa Rwanda gvt. icyo kwibaza Contour Global izabona inyungu yuyu mushinga ryari?

    • Icyo ntabwo ari ikibazo ntuza we! Igihe se imaze itabyazwa umusaruro cyo kingana iki?

    • Urakoze gusobanurira abagendera kumarangamutima basamira ibintu hejuru ngo Paul Kagame nibindi.Ese bubaka ikibuga mpuzamahanga i Kanombe abandi ntabwo muziko byose babikeshaga Habyarimana Yuvenali?

    • Ibyo se bitwaye iki none se urashaka ko bari kubyihorera waba ubaye nka wawundi uvuga ngo sindi bwake ideni ntazahomba ibyo ni imyumvire ishaje ahubwo nibabyutse na projet Kalisimbi ibintu bibe ibitangaza by,Imana mu Rwanda !nta wundi wafata big initiatives nka HE turamushaka rwose

    • Hey Bosco…ibi ni ibisanzwe..ni ibyitwa concession contract: iyi company izacuruza umuriro kuri leta…izawuvanga n uwa Wasac..then dukomeze tuwugure bisanzwe,inganda ziwubone, na za power cuts za hato na hato ziveho. Iyi contract imara imyaka myinshi(urabyumva igihe company izagaruriza 198.M $ + inyungu) ariko ni uburyo bwiza kuri leta na engagment of private sector

  • Blaise ibyo ubuvuze birasobanutse!!

  • nibyiza ariko bibe byarakoranywe ubushishozi batazashotora iriya gaz ituritse yamara abantu

  • Iyi nyagwa ngo ningingo ya 101 mwayihinduye koko!!! Ko umucunguzi twamubonye …turamureka ngo twegamire nde?

  • My lovely Rwanda komeza utere imbere kandi Imana ikomeze imuhe umugisha HE

  • Bravo

  • Ni byiza cyane kuba amashanyarazi agiye kwiyongera.Ariko REG (EUCL) nayo yikosore ikwirakwize amashanyarazi hose. Ndavuga cyane ishami rya Huye aho bananiwe no gushyira amashanyarazi mumugi (i Cyarabu , Karubanda ….) ngo abakozi babijejwe bategereje ko abahatuye babaha akantu(ruswa) birababaje cyane kubone amapoteau n’insinga bihamaze amezi icumi ntacyo bikora ahubwo bitangiye kwangirika no kwibwa; wabaza ngo babuze man power. nabashomeri buzuye muri iki gihugu…. mayor Muzuka nacungire hafi naho ubundi baramwangiriza.

  • Ngo ntafaranga narimwe ryu utwanda ririho!? Uzabeshya abahinde na abaturage batazi uko imishinga iba iteguye! Amafaranga ya yarahashiriye no ne ngo ntanarimwe!?, Naho ngo ni ukohereza icyogajuru kwa afurika!? Kubabatabizi may be ku Rwanda gusa kuko RDC uvuga ifite project zikubye inshuro 50 iyi ngiyi!? Ubugande bufite project uhereye kuya umuhanda uruhafi kurangira ikubye iyingiyi inshuro 30, Ethiopia iri kubaka urugomero ruzagaburira afurika yo hagati yose, Kenya sinakubwira none MW28 ngo ni ukujya kukwezi muri afurika wapi kabisa, ayo yubaka Ikiraro kuruzi rumwe Afurika!

    • Kibwa2 urasobanutse kbs.Bugishe rwose.

    • Muri make ayo namadene abana bacu bazishyura abatabizi baba bigizankana ahubwo ayo masezerano hagombye kuba opposition isoma neza ayo masezerano ikarena niba abo bazungu batari kudutera.Ibyo iwacu ntibibaho ngo isuzume ubwayo noneho izane ibyayo nabandi bazanye ibyabo noneho habe gukusanya umushinga.Iwacu ni nyuraha cyangwa ubambwe.Bizatugezahe?

  • @Bosco, contract ivuga 25 years of production ibikorwa bizegurirwa leta. kandi ayo frw nayari yateganijwe ariko yikubye almost twice kubera unexpected expenses and delay of project. is it clear? thnx

  • @Bosco, contract ivuga 25 years of production ibikorwa bizegurirwa leta. thnx

  • Ohhhh buri wese yagombye gukoma amashyi kuba uriya mushinga utangiye ! ariko amajyambere y’u Rwanda arigaragaza rwose ubihakana aba ashaka gusebanya gusa ! ariko rero aba bandika ngo ingingo ya 101 y’itegekonshinga igomba guhinduka, ni abadashaka amahoro ku Rwanda ndababwiza ukuri !

  • Kagame paul bravo tuzagutora peeee kdi nukuri pe urumugabo pe ngaho nimuvuge

  • Urests ko leta itanashobora gucunga ururuganda ariko nubundi 25 yrs biriya bizaba byarashaje byose.

  • We kimiya ibya Himbara ndabikurikira nabandi nkawe mubyo avuga niba harimo n ukuri gucye kurimo Nta gihugu uretse n abantu ku giti cyabo bitagira ibihe bikomeye bacamo na decision zigafatwa zitari clear 100% alike nk igihugu ni ukureba vision mufite niyo mpamvu mbona DR HIMBARA nka wa mugore wubura umu

  • Ingeso y UBURAYA induru akayiha umunwa na Rubanda rukamenya inshuro mwaryaga n izo mwaburaraga! Ese iyo mibare ayimenyeye aho muramukazi we na murumuna we Tom byabagamba n abandi ntavuze beretswe ko Nta rutugu rukura NGO rusumbe ijosi??? Nta Himbara he is freaking attention seeker ntiyumva uburyo PhD ye imupfiriye ubusa aliko ikosa se Leta iyobowe na KAGAME

    • @just, Waba urikureba hafi cyane ariko wenada biterwa n’imyaka ufite ntawabuguhora.Uribuka Kanyarengwa ahunga Habyarimana muri za 80, abanyarwanda ntacyo byari bibabwiye,Bizimungu,Kajeguhakwa, barahunga ntacyo abanyarwanda byari bitubwiye, ubu na Mitari ngo yarahunze.nawe se urumutesi kugezaho? Ahari ikibazo nuko abantu bose bari muri gereza cyangwa bahunze baregwa ibirego nka 3. kugamabanira ubutegetsi buriho n’ibindi ibyo nibyo baregaga Kanyarengwe,Lizinde barega abubu noneho bongeyeho kurigisa umuntungo.Ubu noneho uregwa ibyaha 2 mbere ndavuga kubwa habyarimana waregwaga kimwe gusa.Kwangisha ubutegetsi abaturage ugamije kubuhirika.

  • Umuseke vyagenze gute? Ntimukiduha amakuru aryoshe! Dushaka amakuru avuga ingene imyirekano iriko iragenda mu Burundi, nayandi yapolitike, mukatubwira nkabanyepolitike bakubiswe na leta canke bahunze kuburubwoba.
    Zamutubwira ivyankurunziza na bakagame.

    • Ubwo se uvuze iki nyabusa we!

  • Ese nkamwe mvuganyi muba mupfa iki? Uyu ni umushinga wizwe neza na nyirawo awushyikiliza abazungu bawushoramo inoti zabo bamugenera ibimukwiye munyungu zawo. Nta n,igikwasi cyo wihandura ivunja kizakugenerwa umuriro uzacanwa naba nyiri ifaranga n,ubundi basanganywe n,uwo muke wari uhari.

  • Mureke twitorere Prezida wacu Paul Kagame, maze u Rwanda rube paradiso

  • Sha burya gupinga biba byaragiye mumaraso yabamwe kweri! I urumva abo banenga ruriya ruganda byabayobera, ngo diri diri, bakamwara gusa, ngo banga Kagame? Sha muriruhiriza ubusa twamenye itandakaniro Muzehe nuwa 1 akikurikira

  • @kivuwatt: i m not digesting well the words you mentioned: unexpected budget had almost doubled?check well besides uwo si umushinga…bubaye ari n ukuri ntibikwiriye..nanagaya n ababyemeye ko ubaho…kuko for 25yrs as you mentioned bisobanuye ko ibiciro by amashanyarazi biziyongera kugirango mu covering ur cost and revenues. Thx unsobanurire

Comments are closed.

en_USEnglish