Digiqole ad

Ubukungu bwa Africa buzazamuka ku kigereranyo cya 4,5% muri uyu mwaka

 Ubukungu bwa Africa buzazamuka ku kigereranyo cya 4,5% muri uyu mwaka

Africa niyo iza imbere ku isi mu kuzamuka k’ubukungu muri iki gihe

*Africa y’iburasirazuba niyo mbaturabukungu bwa Africa
*South Africa yatumye amajyepfo ya Africa asubira inyuma
*Africa y’Iburengerazuba izazanzamuka nyuma ya Ebola
*Abanyafrica bakora hanze bazohereza miliyari 64$ iwabo mu 2015

Africa ikomeje kuzamura ubukungu bwayo ku kigereranyo cyiza, uyu mwaka ndetse n’uzaza ubukungu bw’uyu mugabane buzakomeza kuzamuka nk’uko bitangazwa na raporo ihuriweho n’ibigo bibiri yasohotse kuwa mbere w’iki cyumweru.

Africa niyo iza imbere ku isi mu kuzamuka k'ubukungu muri iki gihe
Africa niyo iza imbere ku isi mu kuzamuka k’ubukungu muri iki gihe

Ku kigereranyo, ubukungu bw’uyu mugabane buzazamuka kuri 4,5% mu 2015 na 5% mu 2016 nk’uko bigaragara muri raporo ngarukamwaka ireba ku bukungu bwa Africa itangazwa n’ibigo bya Organization for Economic Cooperation and Development, Banki Nyafrika Itsura amajyambere (BAD) na United Nations Development Program(UNDP).

Abahanga mu bukungu bavuga ko Africa na Asia aribyo ubu bifite ubukungu buri kuzamuka kurusha indi mukagabane ku isi, nubwo bwose ubwa Africa buhura n’inzitizi nyinshi.

Africa y’iburasirazuba ubukungu bwayo uyu mwaka buzazamukaho 5,6%, aka gace ngo niko mbaturabukungu ku mugabane nk’uko iyi raporo ibivuga, mu gihe Africa y’iburengerazuba nayo ngo byitezwe ko iza kuzahuka nyuma y’icyorezo cya Ebola cyayishegeshe ubukungu bwayo bukazamukaho 5%.

Igice cya Africa y’amajyepfo, cyahoze ari cyo kiyoboye umugabane mu bukungu cyane cyane kubera kuzamuka cyane kwa South Africa, ubu nicyo kiri inyuma. Ubukungu bw’aka gace buzazamukaho 3,2% mu 2015, munsi ya 4,5% y’ikigereranyo rusange cy’umugabane wose muri uyu mwaka.

South Africa kuba ubukungu bwayo bwarifashe nabi uyu mwaka byatumye igice cyose cya Africa y’amajyepfo kijya hasi kuko ngo cyari kugera kuri nibura 4,6% iyo South Africa ivanwa muri iyi mibare y’iyi raporo.

Iki gihugu cya kabiri mu bukungu bwa Africa (GDP) cyasubijwe inyuma n’amakimbirane ashingiye ku bakozi n’abakoresha bashwaniye imishahara, ingufu z’amashanyarazi ziragabanuka bituma igice cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gikomeye mu bukungu bwa South Africa, kibura amashanyarazi ahagije.

Amafaranga azinjira muri Africa avuye mu mahanga azagera ku gahigo ka miliyari 193$, avuye cyane cyane mu bakozi b’abanyafrica bakorera hanze bazohereza miliyari 64$ iwabo mu 2015.

 UM– USEKE.RW

en_USEnglish