Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane nimugoroba, umunyapolitiki Bernard Ntaganda uyobora ishyaka PS Imberakuri (igice cye) yatangaje ko gukorera politiki mu Rwanda abona bitoroshye, avuga ko ishyaka ayoboye ridashyigikiye ko itegeko shinga ry’u Rwanda rihindurwa ngo umukuru w’igihugu atorerwe mandat ya gatatu. Me Bernard Ntaganda umaze umwaka afunguwe, yavuze ko we abona ishyaka rikeba FPR-Inkotanyi […]Irambuye
Urubyiruko rwinshi usanga rwigana kwambara ‘gi star’, ariko na ba nyiri ubwite, haba abo mu mahanga cyangwa abo mu Rwanda birabahenda. Aba ni abari muri PGGSS 5 aho usanga ibintu byose umwe yambaye bishobora no guhagarara ibihumbi 200 (hejuru ya 270$). Aya ni amwe mu mafoto y’imyambarire ahatandukanye ubu bamaze kujya mu bitaramo; i Huye: […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 04 Kamena Urubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buregamo Leon Mugesera ku byaha bya Jenoside rurasubitswe biturutse ku burwayi bw’umwe mu bagize inteko y’Ubushinjacyaha, uregwa yavuze ko bimubabaje ndetse yifuriza uyu umushinja kurwara ubukira. Muri uru rubanza; ni ku nshuro ya mbere inteko y’Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga […]Irambuye
Kimwe nawe, nubwo waba uri ‘umusazi’ gute ugeraho ugashaka gutuza, ingagi nazo ni inyamaswa zifite byinshi cyane zihuriyeho n’abantu. Izo mu misozi zisigaye ku isi ziba mu birunga by’u Rwanda, zikanagendagenda muri Congo na Uganda nta ndangamuntu kuko ibidukikije bitagira umupaka. Izi nyamaswa ‘nsabantu’ ubu ziri mu byinjiza amadevize menshi mu gihugu, kubera amatsiko ya […]Irambuye
Ruhango – Urubyiruko rw’u Rwanda nirwo rwagize uruhare mu kwica muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gusenya igihugu, urubyiruko rw’u Rwanda kandi nirwo rwahagaritse ibi, ubu kandi urubyiruko nirwo ruri kugira uruhare mu kubaka igihugu no guhoza abakibabaye. Urubyiruko rw’abakristu rwiga iby’ubuvuzi mu ishuri rikuru ry’i Gitwe kuri uyu wa gatatu rwakoze igikorwa cyo gusura, kurema […]Irambuye
Akayabo k’amafaranga agenerwa ibikorwa byo guteza imbere amashyirahamwe y’abajyanama b’ubuzima ahatandukanye mu gihugu ashobora kuba henshi aribwa cyangwa acungwa nabi n’abayobozi bayo. Amashyirahamwe nk’aya atandatu amaze kugaragariza Umuseke iki kibazo, umunyamakuru w’Umuseke yaganiriye na rimwe riherereye mu murenge wa Gitega i Nyarugege asanga abaririmo bari mu ishyirahamwe “Rwanakubuzima’ bashinja abayobozi babo kurya amafaranga bagenewe na MINISANTE. […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu Kamena Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwategetse ko Sheikh Bahame Hassan, wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, aguma mu nzu y’imbohe nyuma y’uko ubusabe bwe ko yarekurwa by’agateganyo nk’uko byakorewe Judith Kayitesi bareganwa buteshejwe agaciro. Kuwa mbere w’iki cyumweru mu iburanisha Sheikh Bahame Hassan yanze kuburana urubanza mu mizi, ahubwo we n’abamwunganira […]Irambuye
Munyagishari ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi; kuri uyu wa 03 Kamena yasabye Urukiko gutumiza Minisiteri y’Ubutabera, Abamwunganira n’Urugaga rwabo mu Rwanda kugira ngo basobanure ibyavuye mu nama yahuje izi nzego. Abagombaga kunganira uyu mugabo barabyanze nyuma y’inama bagiranye n’abahagarariye ubutabera kuko ngo umushahara bahabwaga basanze ari muto. Yagaragaye mu iburanisha […]Irambuye
Hagati yabyo harimo umuhora w’ubutaka wa 1Km gusa ndetse hakabamo na Hotel yakira ba mukerarugendo. Ni ibiyaga biherereye ku birenge by’ikirunga cya Muhabura. Iyo uhagaze haruguru yabyo ahirengeye, ubona neza uburyo byegeranye bigatandukanywa n’umugezi uva muri Burera ukisuka muri Ruhondo. Aha hantu ni hitegeye ikirunga cya Muhabura ku bize ubumenyi bwisi bishobora kubafasha gusobanukirwa uburyo ibi […]Irambuye
Ku matariki 25-27 Gicurasi 2015, Leta y’u Rwanda binyuze muri Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yashyize ku isoko impapuro z’agaciro mpeshwafaranga z’umwenda wa Leta zifite agaciro ka Miliyari 10 z’Amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 10, hafi 70% byazo byaguzwe n’Abanyarwanda n’ubwo uruhare rw’abashoramari bato rukiri ruto. Izi mpapuro zacurujwe ku isoko rya mbere, zabonye ubwitabire […]Irambuye