Mu ijambo Umukuru w’igihugu yagejeje ku batuye Nyamasheke kuri uyu mbere, yashimiye ibyo bagezeho birimo ibikorwaremezo nk’ibitaro, imihanda, amasoko n’ibindi gusa anenga kuba aha hatagera amajwi ya radio y’igihugu avuga ko ababishinze bazamusobanurira niba biterwa n’uko bidashoboka cyangwa niba ari indi mpamvu. Mu kiganiro Umukuru w’igihugu yagiranye n’abatuye Nyamasheke yagarutse ku uruhare abaturage bagize mu gusana no kubaka […]Irambuye
Mu rubanza Ubushinacyaha bwa Gisirikare buregamo Col Tom Byabagamba na bagenzi be ibyaha birimo “Gusuzugura ibendera ry’Igihugu no kwangisha Abaturage ubutegetsi buriho; kuri uyu wa 29 Kamena, umwe mu baregwa yabwiye Urukiko ko atashobora kuburana kubera uburwayi, naho Abavoka bitabiriye iburanisha bavuga ko batamenyeshejwe mu nzira nyayo ibyemezo bafatiwe bityo urubanza rurasubikwa kuko batari bishyura […]Irambuye
Abana b’abarundi bari mu nkambi y’impunzi ya Mahama mu karere ka Kirehe bazatangira amasomo mu ntangiriro z’ukwezi gutaha. Ababyeyi babo babwiye Umuseke ko iki ari ikintu gikomeye cyane ku bana babo kuko batateganyaga ko mu buhungiro abana babo baziga. Mu nkambi z’impunzi ku Isi uburezi buri mu byitabwaho nyuma y’ibindi. Iyi nkambi ya Mahama imaze […]Irambuye
Kuri iki cyumweru Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali batangaje ko bagira inama abigaragambyaga, bamagana icyemezo cy’ubutabera bw’Ubwongereza cyo gufunga Lt Gen Emmanuel Karenzi Karake, kuba babihagaritse ahubwo bakabikora mu bundi buryo. Imyigaragambyo ikomeye imbere ya Ambasade y’Ubwongereza ku Kacyiru yatangiye kuwa kabiri ushize ubu yahise ihagarara. Fidel Ndayisaba umuyobozi w’Umujyi wa Kigali niwe ubwe […]Irambuye
*Yabuze buruse atangira guhinga *Kubona igishoro n’isambu yo guhingaho byari bikomeye *Nyuma y’inyungu ifatika ubu agiye kwiyishyurira kaminuza Uusore witwa Jean de Dieu Bizimana yarangije amashuri yisumbuye abura buruse (bourse) yo kujya kwiga kaminuza ndetse yewe abura n’akazi. Ntiyacitse integer ahubwo yatekereje umushinga w’ubuhinzi bw’ibinyomoro, maze akora uko ashoboye abona amafaranga ibihumbi mirongo itanu aba […]Irambuye
Ku mukino wahuje amakipe akunzwe ya mbere mu Rwanda y’umukino w’amaboko Volleyball ariyo APR VC na Rayon Sport VC warangiye Rayon itsinze APR VC amaseti atatu ku busa.Uyu mukino watangiye utinze kubera ko umuriro w’amashanyarazi wabanje kubura ariko uza kugaruka nyuma y’aho gato. Stade nto ya Remera yari yuzuye abafana b’amakipe yombi ariko abafana ba […]Irambuye
Mu kiganiro yagiranye n’abitabiriye umuganda mu murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro kuri uyu wa 27 Kamena, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye abaturage bari muri uwo muganda ko bimwe mu byo ashimirwa ari bo baba babikoze. Nk’uko bisanzwe nyuma y’umuganda abawitabiriye bagirana ikiganiro bakungurana ibitekerezo ku bintu bitandukanye. Nyuma y’uyu muganda, Umukuru w’Igihugu […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu ubwo Perezida Kagame yatangaga ipeti rya Sous lieutenant ku basirikare 517 barangije amasomo ya gisirikare i Gako yavuze ko abatatira u Rwanda amategeko azabageraho aho bari hose. Ngo ni ikibazo cy’umunsi. Perezida Kagame yabwiye aba basirikare ko baje mu ngabo kugira ngo barinde amahoro y’igihugu cyabo, bagiheshe agaciro kandi nabo ngo […]Irambuye
26/6/2015: Imbere y’abadepite bagize Komisiyo yo gukurikirana ikoreshwa ry’imari ya Leta, abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere umusaruro w’ibyoherezwa hanze mu buhinzi (NAEB), bavuze ko umushinga wo guhinga indabo i Gishari watangiye ukageraho ugahagarara kubera ibibazo by’ubumenyi buke bwa bamwe mu bawize, gusa ngo uzaba watanze umusaruro mu gihembwe cya mbere cya 2016. Uyu mushinga […]Irambuye
Mu muhango wo gutangiza Ikigo gishinzwe kwita ku bahohotewe (Isange One stop Center) Umukuru wa Polisi mu Karere ka Muhanga, Senior Superitendant Muheto Francis yatangaje ko hari ibihano bagiye gufatira bamwe mu bagitifu b’imirenge bitwaza umwanya bafite bagasambanya abo bakoresha ku rwego rw’Akagari. Uyu muhango wo gutangiza ikigo gishinzwe kwita ku bantu bakorewe ihohoterwa wahuje […]Irambuye