Mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 30/06/2015 aganira n’abavuga rikijyana bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke Perezida Kagame yavuze ko asaba ko igiciro cy’ingendo mu ndege ku Banyarwanda bava cyangwa bajya Kamembe gikwiye kugabanywa. Rwandair yatangaje kuri uyu wa kane ko bishimiye ko tariki 29/06/2015 batwaye Perezida Kagame ava anerekeza i Kamembe, nubwo […]Irambuye
Kuva tariki 30/06/2015 Mandat y’imyaka itanu y’Abunzi bo mu gihugu hose yararangiye. Bahise bahagarika imirimo yabo. Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko bari gutegura amatora y’izindi komite nshya z’Abunzi kugira ngo imirimo yabo ikomeze. Hagati aha ngo nta mpungenge z’uko akazi bakoraga kari bupfe. Mu gihugu hose hari Abunzi 30 768 bari muri Komite ziri ku rwego […]Irambuye
Urukiko rw’ahitwa Poitiers mu burengerazuba bw’Ubufaransa rwatanze umwanzuro ushyigikira ko Innocent Bagabo ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yoherezwa kuburanira mu Rwanda. Uyu yamaze guhabwa ubwenegihugu bw’Ubufaransa ndetse Amnesty International imufasha mu kugira ngo atoherezwa. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Le Parisien, mu gihe kinini gishize Ubufaransa bwinangiye kohereza abakekwaho gukora Jenoside ngo baburanire mu Rwanda, […]Irambuye
Intare za nyuma mu Rwanda zabonywe muri 2006; Intare zacitse mu Rwanda kubera guturana n’abantu; Urugendo rwo kuzana izi mu Rwanda rwatwaye 300 000$; Kubera intege nke nyuma y’urugendo zakanguwe, ziroota, ziragaburirwa Mu myaka itanu izazanywe zirabaza zabyaye izindi; Ubu zashyizwe mu majyaruguru ya Pariki y’Akagera; Intare ndwi zagejejwe muri Pariki y’Akagera zivuye muri Africa […]Irambuye
Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kugarura amahoro muri Congo (MONUSCO) batangaje ko kuwa mbere w’iki cyumweru bagejeje mu nkambi ya Nyagatare (Rusizi) abanyarwanda 40 bahoze bari mu mutwe wa FDLR. Uyu mutwe wo mu mpera z’icyumweru gishize wari wasohoye itangazo ushinja MONUSCO ko yashimuse aba bantu. Aba 40 bagizwe n’abari abarwanyi barindwi ba FDLR, abagore barindwi […]Irambuye
Mu karere ka Rubavu umwana w’umuhungu wigaga mu mwaka wa mbere ku kigo cy’amashuri abanza cya Gacuba II mu murenge wa Gisenyi yitabye Imana aguye mu cyobo cy’umusarane kidatwikiriye aho yaguye kuwa gatanu bikamenyekana kuwa mbere w’iki cyumweru. Umwe mu banyeshuri biga aha yabwiye Umuseke ko kuwa gatanu nimugoroba abana batashye uyu mwana ngo yavaga […]Irambuye
Rwanda National Union of Deaf (RNUD) ihuriwemo n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga batangarije abanyamakuru ko kubera imbogamizi bahura nazo mu buzima basaba Leta ko yakongera ururimi rwabo rw’amarenga mu zikoreshwa mu Rwanda kugira ngo nabo ntibasigare inyuma mu iterambere abandi bari kugeraho. Samuel Munana umunyamabanga nshingwabikorwa w’iri huriro yavuze ko abafite ubu bumuga mu […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri Perezida Kagame yakiriwe n’abaturage b’i Mushaka mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi, mu butumwa yabagejejeho yababwiye ko Politiki y’u Rwanda igomba gushingira ku kutarobanura, guha amahirwe angana buri wese, uburinganire bw’ibitsina byombi, gukora cyane ngo biteze imbere ndetse cyane cyane umutekano wo byose byubakiraho. Aha i Mushaka (Paroisse Mushaka) […]Irambuye
“Namubajije ikigaragaza Abatutsi, ambwira ko baba ari barebare bafite n’amazuru maremare”; “Mubajije uwo abona ndiwe; ambwira ko ndi Umuhutu”; “Ubwo abo nsumba bose ni Abahutu”; “Kuba umuntu ari muremure afite n’izuru rirerire sibyo bigaragaza Umututsi.” Aha Mugesera ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda gutegura no kunoza umugambi wa Jenoside yasubiragamo ibyatangajwe n’umutangabuhamya PMD (); aho kuri uyu […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere ubwo Perezida Paul Kagame yahuraga n’abavuga rikijyana mu turere twa Rusizi na Nyamasheke aho ari mu ruzinduko, yasabye abayobozi gufatanya guhindura imyumvire, irimo n’iyo kuba abatuye aha barahoze bafatwa nk’inshuti z’u Rwanda kuko ngo ari kure. Muri iki kiganiro Perezida Kagame yasabye ko igiciro cyo gutega indege ya […]Irambuye