Digiqole ad

Abashinzwe Radio-Rwanda bazansobanurira impamvu itagera Nyamasheke-Kagame

 Abashinzwe Radio-Rwanda bazansobanurira impamvu itagera Nyamasheke-Kagame

Mu baturage hagati Perezida Kagame abasuhuza

Mu ijambo Umukuru w’igihugu yagejeje ku batuye Nyamasheke kuri uyu mbere, yashimiye ibyo bagezeho birimo ibikorwaremezo nk’ibitaro, imihanda, amasoko n’ibindi gusa anenga kuba aha hatagera amajwi ya radio y’igihugu avuga ko ababishinze bazamusobanurira niba biterwa n’uko bidashoboka cyangwa niba ari indi mpamvu.

Perezida wa Repubulika yasabye abaturage kutishinga 'ibigambo' by'abafite inyungu
Perezida wa Repubulika yasabye abaturage kutishinga ‘ibigambo’ by’abafite inyungu

Mu kiganiro Umukuru w’igihugu yagiranye n’abatuye Nyamasheke yagarutse ku uruhare abaturage bagize mu gusana no kubaka ibikorwa remezo birimo ibitaro bya Bushenge ubu bifite ibitanda 250 byo kwakira abarwayi. Ibi bitaro akaba ari nabyo yabenje gusura mu gitondo.

Perezida Kagame nyuma yo kumenya ko abaturage ba Nyamasheke abenshi batagerwaho na Radio y’igihugu yavuze ko ibi ari bubibaze ababishinzwe.

Ati: “Hari ikintu ndibupfe n’abashinzwe radio y’igihugu. Baraza kunsobanurira niba kuba itumvikana inaha biterwa n’uko mu buryo bwa technique bidashoboka cyangwa niba hari mpamvu”

Umukuru w’igihugu yaburiye abatuye Nyamasheke kwirinda kwivanga mu bibazo bireba abaturanyi babo batuye muri Congo Kinshasa.

Yabasabye gukomeza guhahirana nabo ariko bakirinda kwivanga mu bibazo byabo ndetse no kuba batuma byinjira mu Rwanda kuko ngo u Rwanda rufite ibibazo byaryo rugomba kubanza kwitaho mbere ya byose.

Ati: “Twe tubana n’abatubaniye neza kandi natwe tukababanira neza. Tujye twita ku bitureba. Mukorere imari mu mahoro ariko mwirinde kwivanga mu bireba abandi.”

Perezida Kagame yashimye urwego rw’imyumvire abanyarwanda bamaze kugeraho, avuga ko basigaye bazi kubaza impamvu z’ibintu runaka bigomba gukorwa n’abantu batandukanye.

Ku mukuru w’igihugu, iyi myumvire ni imwe  mu nkingi zatumye abanyarwanda biyubaka binyuze mu kwanga gutega amatwi no kumvira buhumyi uwo ariwe wese ubabwira ibyo yishakiye.

 

Perezida Kagame yavuze ko ubukerarugendo bwo ku rwego rw’amahoteli nabwo bugomba kugezwa muri Nyamasheke kandi ngo ibi bizakorwa mu gihe kitarambiranye.

Yasezeranyije abaganga bo mu bitaro bya Bushenge ko bagiye kuzahabwa ikoranabuhanga rwa Interineti vuba aha ndetse n’abakora bataha kure bakazubakirwa amacumbi hafi y’ivuriro kugira ngo babone uko batanga service zihuse.

Muri ijambo rye umukuru w’igihugu yasabye abatuye Nyamasheke kugira uruhare mu ukubaka no kurinda ibikorwa bibakorerwa bigamije iterambere ryabo kuko ngo aribo bizagirira akamaro karambye.

Mu cyumweru gishize Perezida Kagame yasuye uturere twa Rutsiro na Karongi naho mu Burengerazuba aganira n’abaturage ibijyanye n’umutekano ndetse no kwiyubakira ubukungu binyuze ku buhinzi n’ubworozi bya kijyambere.

Uyu munsi gahunda ye yo gusura uturere tumwe na tumwe tw’u Rwanda yakomereje mu karere ka Nyamasheke aho azava yerekeza Rusizi.

Mu baturage hagati Perezida Kagame abasuhuza
Mu baturage hagati Perezida Kagame abasuhuza
Perezida agenda asuhuza abaturage
Perezida agenda asuhuza abaturage
Perezida asuhuza abaturage ba Nyamasheke
Perezida asuhuza abaturage ba Nyamasheke
Abakecuru batoranyije barazumurira icyarimwe amabendera yabo
Abakecuru batoranyije barazumurira icyarimwe amabendera yabo
Umwe mu bakecuru batoranyijwe yizihiwe no kuzamura ibendera asigasiye n'igisabo
Umwe mu bakecuru batoranyijwe yizihiwe no kuzamura ibendera asigasiye n’igisabo
Uyu mukecuru yari aberewe
Uyu mukecuru yari aberewe
Bari bajyanishije
Bari bajyanishije
Uyu munyeshuri yari ategereje kwirebera n'amaso ye Perezida wa Repubulika
Uyu munyeshuri yari ategereje kwirebera n’amaso ye Perezida wa Repubulika
Uyu musaza na we yazindukanye n'abandi aza kureba Perezida
Uyu musaza na we yazindukanye n’abandi aza kureba Perezida
Abenshi bari bafite ibyapa by'aho baturutse
Abenshi bari bafite ibyapa by’aho baturutse
Bahizi Charles Visi Mayor ushinzwe Ubukungu muri Nyamasheke
Bahizi Charles Visi Mayor ushinzwe Ubukungu muri Nyamasheke
Bari baberewe no gutega urugori
Bari baberewe no gutega urugori
Bose amabendera hejuru
Bose amabendera hejuru
Senderi Hit na Tuyisenge bashyushya abaturage na morale
Senderi Hit na Tuyisenge bashyushya abaturage na morale
Ibi byerekana gukunda igihugu no kucyishimira
Ibi byerekana gukunda igihugu no kucyishimira
Byageze aho Intore zitumura akavumbi kubera gucinya umudiho
Byageze aho Intore zitumura akavumbi kubera gucinya umudiho
Maj Gen Mubaraka Muganga aganira na Brig Gen Eric Murokore mu banyacyubahiro
Maj Gen Mubaraka Muganga aganira na Brig Gen Eric Murokore mu banyacyubahiro
Musenyeri Bimenyimana Jean Damascene
Musenyeri Bimenyimana Jean Damascene w’i Cyangugu
Ntiyabonye amahirwe yo gucuranga umuduri we ariko buriya iwabo ni umu star
Ntiyabonye amahirwe yo gucuranga umuduri we ariko buriya iwabo ni umu star
Intore yahisemo gushinga amabendera mu musatsi kugira ngo abibangikanye no kubyina
Intore yahisemo gushinga amabendera mu musatsi kugira ngo abibangikanye no kubyina
Ibyo ni ibyishimo bari bafite
Ibyo ni ibyishimo bari bafite
Bazunguza amabendera kubera ibyishimo
Bazunguza amabendera kubera ibyishimo
Abenshi batangariye ubuhanga bw'uyu mwana witwa Uwababyeyi Viviane kubera umuvugo ukomeye yavugiye imbere ya Perezida
Abenshi batangariye ubuhanga bw’uyu mwana witwa Uwababyeyi Viviane kubera umuvugo ukomeye yavugiye imbere ya Perezida
Ibi yakoze byerekana ko yari yanyuzwe
Ibi yakoze byerekana ko yari yanyuzwe
Mukantwari yatangiriye ku mafaranga 50 000 ubu yinjiza miliyoni 20 ku mwaka ashaka ko nyuma ya 2017 Kagame azakomeza iterambere
Mukantwari yatangiriye ku mafaranga 50 000 ubu yinjiza miliyoni 20 ku mwaka ashaka ko nyuma ya 2017 Kagame azakomeza iterambere

Photos/ A E Hatangimana/UM– USEKE

Amafoto HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Siho honyine itageza amajwi afande !!!

    Ubaka uture nibatibdiganya ubakande bakore bave muri blabla bla zitazamura igihugu cyacu.

  • Ababaturage barerekana akanyamuneza di!

  • N.i Rusizi mumurenge wa Gikundamvura ntabwo igerayo rwose abo babishinzwe mubatubwirire ko radio ari iyabanyarwanda bose,ko igomba kugera kuri bose.

  • Nyamasheke twumva BBC gahuzamijyango.

  • Si ho honyine. Uduce tumwe na tumwe tw’umurenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera Radio Rwanda ntiyumvikana kandi. Yewega na RTV na yo ni uko.

  • KO YATANGIYE KWIYAMAMAZA HAKIRI KARE

    • Ari kwiyamamaza kandi itegekonshinga ritabimwemerera nagato.

  • Iryo niryo terambere dufite murwanda twe abo muri akagace ho tutumva Radio ngo turebe na Rw Tv ngo ntitubikiye turi Abakongomani baratwibutse kubera manda 3

  • Ntuzibagirwe kugera ku Nkombo ngo natwe uzasige utwubakiye ikiraro kiduhuza n’utundi turere tw’u Rwanda.Abanyenkombo dukeneye ikiraro rwose nyakubahwa!!!!!!!!!

  • ntuye I Ngozi ntayo numva.nyamara numva iya kampala.

  • Se-Kanyarwanda na John Kabayiza: ibyiza Kagame akora abikorera n’indashima nkamwe kandi atitaye ku mitima yanyu yuzuye ubutindi. Imitima yanyu Kagame ayiha amata ikanga ikaruka amaraso ariko nimwe bivuna si Kagame! Hanyuma, niyiyamamaza ntimuzamutore abazamutora barahari, sibyo?

  • Aba Francais birigwa bauvuga ngo Géneral DEGAUL nka refrence natwe tuzavuga Géneral KAGAME nka reference kera muzabibona

    Vraiment KAGAME tu es fort deh

  • yewe sinarinziko hari abantu nka john nuriya mugenziwe bagihumwe erega ibikorwabye birivugira nushaka urebere ko nutamutora abandi bazamutora kdi arabikwiye pee

Comments are closed.

en_USEnglish