Gicumbi – Mbere gato yo kujya ahari hakoraniye abaturage n’abayobozi b’inzego zitangukanye ngo bizihize umunsi wo kwibohora, Perezida Kagame ari kumwe kandi n’abagize umuryango we, yabanje gusura hafi aho mu murenge wa Rubaya ishuri ribanza rya Gishambashayo rybatswe n’ingabo, kimwe n’ibindi bikorwa birimo isoko, ivuriro n’umuhanda wa Gatuna-Rubaya. Asura iri shuri ribanza Perezida Kagame yagaragaje […]Irambuye
Mu ijambo ry’umunsi wo kwibohora Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda no ku batuye Umurenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi by’ubwihariko, yavuze ko intambara y’amasasru yarangiye ariko intambara yo kwihesha agaciro no kubaka igihugu igikomeje. Aha muri aka gace niho ingabo za APR zamaze igihe ziba mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika […]Irambuye
Jean Bosco Siboyintore ushinzwe gukurikirana abakekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Bushinjacyaha bukuru bwa Repubulika yabwiye abanyamakuru mu nama yabahuje ko hari kurebwa uburyo Abarundi bakekwaho gukora Jenoside bakurikiranwa. Ubu ngo hari gukusanywa imyirondoro yabo n’ibihamya bifatika byatuma iperereza ritangizwa neza. Siboyintore yasobanuraga icyo Ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika bukora ku byerekeranye no gukurikirana […]Irambuye
Imiryango 34 yiganjemo iri mu mudugudu wa Bwuzure mu kagari ka Cyabararika mu murenge wa Muhoza i Musanze bamwe mu bayigize babwiye Umuseke ko inzu zabo zangijwe n’intambi zaturitswaga bashaka amabuye yo gusana umuhanda Ruhengeri – Gisenyi zitishyuwe, ahubwo ngo hishyuwe inzu z’abifashije kuko ngo bashoboraga kubajyana mu nkiko. Ubuyobozi bwo buhakana ibi bukavuga ko […]Irambuye
Mu kiganiro Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika Richard Muhumuza yahaye abanyamakuru kuri uyu wa gatanu yavuze ko igituma bigora gukurikirana abantu bagize uruhare mu kunyereza cyangwa gucunga nabi umutungo wa Leta basohowe muri raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta biterwa n’uko ababivuga akenshi baba nta bimenyetso bafite ubushinjacyaha bwaheraho mu kazi kabwo. Richard Muhumuza yabwiye abanyamakuru ko mu […]Irambuye
Ubwo abadepite bagize Komisiyo yo gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) bakiraga ikigo gishinzwe kubaka imihanda no guteza imbere ubwikorezi (RTDA) na Minisiteri y’ibikorwa remezo (MININFRA), bavuze ko RUSWA ishobora kuba iri mu bituma imirimo yo kubaka imihanda ikarangirira igihe idindira. Abadepite babazaga ibibazo bagendeye ku makosa yo kudacunga neza ibya Leta yagaragajwe na raporo […]Irambuye
Abanyarwanda benshi bumvise ijambo MDGs. Ni gahunda umunani (8) z’iterambere mu mwaka wa 2000 ibihugu by’isi byihaye intego yo kugeraho kugeza mu 2015, izi ntego zashyizwemo akayabo ka za miliyari z’Amadollari n’Umuryango Mpuzamahanga ngo zigerweho kuri buri gihugu. Raporo y’ibyagezweho izatangwa inasobanurwe na Ban Ki-moon tariki 06/07/2015. Nyuma ya MDGs ubu haje gahunda ya SDGs…iyi […]Irambuye
Prof Shyaka Anastase wari uyoboye abakozi b’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere ubwo kuri uyu wa kane basuraga urwibutso rwa genocide rw’akarere ka Kamonyi mu murenge wa Busasamana, yatangaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ikimenyetso kirenze ibindi cy’imiyoborere mibi yaranze u Rwanda mu myaka myinshi yari ishize mbere ya 1994. Aba bakozi b’ikigo RGB usibye gusura urwibutso banatanze […]Irambuye
Pariki y’Akagera iherereye mu Ntara y’Uburasirazuba bushyira Amajyaruguru. Izina Akagera irikomora ku ruzi rw’Akagera ruyicamo hagati. Iyi pariki yashinzwe muri 1934 hagamijwe guha inyamaswa icyanya cyo kubamo zituje zidatinya kwicwa naba rushimusi cyangwa abandi. Iyi pariki ifite ubuso bwa kilometero kare1200( 1,200 km²). Iherereye mu gace k’umurambi n’utununga karimo ubwatsi bw’umukenke bufasha inyamaswa zirisha kubona ubwatsi. Umwihariko […]Irambuye
“Mubajije Ubwoko bwe yambwiye ko yari Umuhutu ariko ubu ari Umunyarwanda”; Ni mu iburanisha ryo kuri uyu wa 02 Nyakanga 2015 ubwo Mugesera uburana n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ku byaha birimo ibya Jenoside akurikiranyweho yabwiraga Urukiko ko kuba Umutangabuhamya yariyambuye isura y’ubuhutu akaza kumushinja bishobora gutuma abogama. Ni iburanisha ritamaze umwanya risanzwe rimara kuko uregwa yabwiye […]Irambuye