Imbere ya PAC; RBC yisobanuye ku gihombo cya za MILIYARI cyavuzwe mu miti
Ubwo ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) cyitabaga abadepite ba Komisiyo ikurikirana imicungire y’imikorehsereze y’imari ya Leta(PAC), abayobora iki kigo bavuze ko bikwiye ko batandukanwa n’ibigo nka CAMERWA na Labophar. Aha bisobanuraga ku bibazo byagaragajwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta birimo kugura imiti yarengeje igihe y’agaciro ka miliyari 1,2 ,imiti yaguzwe itujuje ubuziranenge n’iyagiye ibura mu bubiko.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2015, Umuyobozi w’agateganyo wa RBC, James Kamanzi na Dr Usta Kaitesi umuyobozi wungirije w’Inama y’Ubutegetsi muri RBC, n’abayobozi b’amashami atandakanye batanze ibisobanuro ku bibazo byagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
Iyi raporo igaragaza ko muri RBC hari imiti yarengeje igihe cyo gukoreshwa ifite agaciro ka miliyari 1,2 z’amafaranga y’u Rwanda, imiti yatwawe n’umwuzure, iyaguzwe itujuje ubuziranenge, n’imiti yagiye ibura muri bubiko.
Muri iki kigo kandi Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yasanze amabwiriza y’uko Umuyobozi atanga raporo ku Nama y’Ubutegetsi atubahirizwa, aho we atanga raporo kwa Minisitiri, ikindi ni uko iki kigo gifitiye umwenda wa miliyoni 400 z’Amanyarwanda ikigo gicuruza imiti Royal Group, gusa biracyari mu manza.
Mu gihe cy’amasaha agera kuri ane n’igice bamaze imbere y’abagize PAC, umuyobozi w’agateganyo wa RBC yavuze ko inama y’Ubutegetsi ihari ariko ngo irimo abantu bake bigatuma gushyiraho komisiyo zihariye zikurikirana ikibazo runaka bigorana.
Yavuze ko kuba irimo abantu bataboneka nabyo bituma umuyobozi wa RBC atanga raporo muri Minisiteri, dore ko yanabwiye abanyamakuru ko umwe mu bari bagize iyi nama y’ubutegetsi we atagihari, bityo ngo hakaba hakenewe abantu icyenda aho kuba barindwi.
Ku kibazo kijyanye n’imiti itaboneka mu bubiko, indi igata igihe, Umuyobozi w’agateganyo wa RBC, yavuze ko mbere harimo amakosa menshi mu buryo bw’imicungire y’imiti, n’igihe kinini (amezi atatu) byafataga kugira ngo imiti yandikwe mu bitabo.
Ikindi ngo ni uko byari bigoye kumenya imiti yataye igihe, ariko ubu ngo hashyizweho uburyo bwo kubara muri muti kuva winjiye muri stock, n’uburyo bwo kuyipanga neza hakoreshwa ikoranabuhanga rya EMIS (rizafasha kumenya imiti yakoreshejwe kwa muganga hose mu gihugu, n’ikenewe).
James Kamanzi yavuze ko ubusanzwe igihombo cy’imiti yarangije igihe kuva mu 2009 -12 cyemewe ku rwego mpuzamahanga ariko avuga ko mu Rwanda bitari bikwiye kuko ifaranga ryose rya Leta riba rigomba gucungwa.
Haguzwe imiti itujuje ubuziranenge ariko ngo si amakosa ya RBC
Ku bijyanye n’imiti itujuje ubuziranenge, Umuyobozi wa CAMERWA, Celsa Muzayire yabwiye abadepite ko hakurikizwa amabwiriza y’Umuryango wita ku Buzima OMS mu gutanga amasoko, bityo ngo kuba ikigo nka Royal Group, RDI na Bonne Santé byaratanze imiti itujuje ubuziranenge mu Rwanda, atari amakosa ya RBC kuko ngo kugira ngo hamenyekane ko iyo miti itujuje ubuziranenge ari uko yajyanywe gupimirwa i Burayi.
Muzayire yavuze ko byakabaye byiza imiti yose ikorewe irindi suzuma, ariko ngo bisaba amafaranga menshi cyane, ndetse ngo hari igihe imiti idapimwa kabiri bitewe n’uko ikenewe n’abarwayi benshi nk’igihe indwara yabaye icyorezo nka Malaria yazamutse.
Umuyobozi w’agateganyo wa RBC yavuze ko ibibazo byose byagaragaye hashyizwho ingamba zo kubikemura ku buryo muri raporo z’ubutaha nta makosa nk’ayabonetse azaba arimo.
Nyuma yo kumva ibisobanuro, abadepite bavuze ko bagiye gukora ubuvugize ku bibazo byagarajwe, birimo kuba RBC yatandukanywa n’ibigo nka CAMERWA, ndetse na LABOPHAR, kuko bifite ishusho y’ubucuruzi bikagira imiyoborere yihariye.
Ibi bisa n’ibyakiriwe neza n’umuyobozi w’agateganyo wa RBC, wavuze ko bitahita bikorwa ariko ngo hari ikizere ngo kuko n’ibitaro bya CHUK na King Faysal byari byashyizwe muri RBC ariko nyuma bizagutandukana.
Amafoto/HATANGIMANA/Umuseke
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
14 Comments
Nkusi na bagenzi bawe mukomeze mutitize aba bakora nabi cyane nko ku miti ishobora kugira ingaruka ku banyarwanda muri rusange
Dr Kayitesi ntabwo ubwinshi bw’abantu ari ngombwa, ngombwa n’ubwenge n’umutima ushaka. urifuza se ko jyewe na papa wanjye twiyongera kuri njyanama ?
byose ntacyo bimaze ni umuhango gusa kubabaza se bimaze iki ni irihe herezo
Iyo ni imikino murimo, mugamije kubeshya abasora…urebye salaire abakozi bo muri kiriya kigo bahembwa n’uburyo appointments zabo zikorwa, nibwo wakumva neza iyi mikino bo na PAC barimo…ngo, ngo, ngongoooo…!! Tuzakomeza gusora nta kubatenguha kuko mubuze ayo murya mwaturya…twarabibonye 21 years ago !
Ariko se aba bayobozi basigaye bafatwa nk,abanyishuri nako nk,abana binkubaganyi byo turabivuga dute?uno munsi ngo umutegetsi runaka yagiye kwisobanura,….ejo ngo na runakwa yagiye guhatwa ibibazo,ese abo bayoborwa bo barabubaha ra?
PAC nikomeze akazi kayo kuko urugendo ni rurerure!
Erega byose byishwe na Binagwaho Agnes (Minisante),
Igiehe cyose akiyoborera ibigo byose under minisante kuri telecommande ntareke inama z’ubutegetsi zisanzura ngo zikore ibibazo bizakomeza kuba byinshi!
Baratinze gutandukanya RBC na CAMERWA. Urebye mission ya camerwa ntiyagerwaho mu gihe igerwa n’amategeko y’amasoko ya leta. Aho ayo mategeko afata kugura ikaramu , ikaye nko kugura umuti nka amoxicillin kandi amabwiriza agenga ubuziranenge bw’ibyo bintu atari amwe. Nanjye nshyigikiye ko CAMERWA yagira imicungire yihariye
PAC nibyo irakora akazi kayo neza ariko ibaze amafranga anyerezwa arenga Miliyari? ibaze nawe ibicupuri bya Supanet batanze muri za hopital kubera icyacumi basabye compay yatsiniye isoko? birabaje cyane. Division ya HIV/AIDS na Malaria abayishinzwe muzabaze neza ibyo birirwamo nibwo muzamneya icyo RBC ishinzwe? Ngaho da muzarebe icyo bizahindura umwaka utaha? bizaguma uko biri. Ntabwo arijye wavuze ngo : Uhagarariwe ningwe aravoma. genda Rwanda waragowe.
reka PAC ikore akazi kayo
jye nkorana na RBC ndayizi neza nkuko mwese mwabivuze kandi numuyobozi wagateganyo yabivuze ntahandi harumuti usibye Gutandukanya CAMERWA/MPPD na RBC kuko nibigo bitagira aho bihurira kaandi uwize umushinga wo kubihuza niwe ugomba kubazwa ibihombo biriya bigo byagize
CAMERWA nikigo kitagiye kivangirwa nabayobozi bohejuru muri MOH cyakora neza kandi cyakunguka cyane ariko byose byicwa nuko ntajambo abakiyo bora bagira
URUGERO RWOROSHYE (RBC) IVANGWA NA CAMERWA UBUYOBOZI BWAYO BWAGABANYIJE IMISHAHARA YABAKOZI BOSE HARIMWO NABA MPPD ISHYIRAHO AMA GRADE UTAMENYA UKO ATEYE USHYINZWE GUHANAGURA IBIRAHURE MURI RBC AKAJYA KURI GRADE IMWE NUMUNTU UFITE LICENSE MURI CAMERWA NGO NUKO BIMEZE UKIBAZA UMUNTU UTARAKANDAGIYE MWISHYURI NUWIZE BANGANYA GRADE , IGIKOMEYE RISQUE NTIZINGANA UMUNTU WIRIRWA MUMITI NUHANAGURA AMADIRISHYA MURI RBC NTIBAFITE RISQUE ZINGANA VRAIMENT BABIGIRE VUBA ABAKOZI BA CAMERWA BARAHARENGANIRA CYANE KUKO BABOSE BO MURI RBC BATAZI NEZA UBWITANGE BAGIRA MUKAZI NIMVUNE BAHURA NAZO AHUBWO IMANA IBARINDE ABA BANYARWANDA BACU.
MOH niho hari ikibazo gikomeye kigomba gukemurwa ibibazo byubuzima byose bikabonerwa igisubizo kirambye
inama kuri PAC muzashyireho ishami ryaba maneko banyu bizabafasha kumenya ukuri kurenze ibyo mubona mumpapuro zumugenzuzi wimari ya Letat
Comments are closed.