Abafite ubumuga barashaka ko ururimi rw’amarenga rwemerwa mu Itegeko Nshinga
Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga bukomatanyije (abatumva ndetse batavuga) kuri uyu wa 15 Nyakanga 2015 i Kigali, Umudepite uhagaraririye abafite ubumuga muri rusange mu Nteko Nshingamategeko yavuze ko bagomba gufatirana Itegeko Nshinga ubwo rizaba rigiye kuvugururwa, bagatanga ibitekerezo by’uko ururimi rw’amarenga rwigishwa mu mashuri yose kandi rukaba rumwe mu ndimi zemewe mu Rwanda.
Hon. Rusiha Gaston wari waje kwifatanya n’abantu bafite ubumuga bukomatanyije yavuze ko Inteko yemeje ishingiro ry’ubusabe bw’abaturage bifuzaga ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ihindurwa kandi n’izindi ngingo zikavugururwa.
Rusiha yagize ati: “Ejo (tariki 14 Nyakanga) twemeje ibyemezo bitatu birimo n’uko n’izindi ngingo zikenewe kuvugururwa zizavugururwa, tuzasaba kandi dushyizeho umwete ko ururimi rw’amarenga rwemerwa mu Rwanda.”
Yavuze ko bagomba gufatanya bose kugira ngo ingorane bahura na zo mu gutanga ibitekerezo byabo ziveho, babinyujije ku kwigira uru rurimi mu mashuri bityo bakabona uko na bo bahatanira imirimo itandukanye.
Ibi byavuzwe nyuma y’uko Donathile Kanimba umuyobozi w’Ihuriro ry’abantu bafite ubumuga bwo kutabona asobanuye ko ku nkunga ya ‘My Right’ babashije kugenda hirya no hino bashaka abantu bafite ubwo bumuga maze bagasanga bamwe nta buryo bavugana n’imiryango yabo ku buryo ibo abwira abandi batabasha kubyumva.
Kanimba yagize ati: “Hari abantu twasanze babayeho nabi cyane kuko bamwe ntibava mu nzu, ibyo bakeneye byose babikorera aho bari.”
Gusa yavuze ko bagerageje guhugura imiryango yabo babifashijwemo na Sense International, umuryango wo mu gihugu cy’Ubwongereza, ariko ukaba ufite icyicaro muri Uganda bityo ngo bakaba bagerageza mu masomo bahawe.
Hon.Rusiha yavuze ko ari ibintu batakagombye gusaba kuko ari uburenganzira bwabo, ariko ngo byose bibaho kubera ko abantu hari igihe abashinzwe kubibaha batubahiriza ubwo burenganzira. Ibi ngo bizaza bishyira mu bikorwa amategeko mpuzamahanga u Rwanda rwasinye mu mwaka wa 2006.
Kuri uyu munsi umwana ufite ubumuga bwo kutumva, kutabona ndetse n’ubumuga bw’ingingo yahawe akagare ko kumutwara.
Mu Rwanda hari ibyiciro bitanu by’abantu bafite ubumuga birimo abafite ubumuga bwo kutabona, abatumva ntibavuge, ubumuga bwo mu mutwe, ubumuga bw’ingingo n’ubundi bumuga.
Iki gikorwa ngaruka mwaka cyabaye ku nshuro ya gatatu mu Rwanda kugeza ubu imibare ikaba igaragaza ko abafite ubumuga bwo kutabona no kutavuga ari 102.
Photos/T Ntezirizaza/UM– USEKE
Théodomir Ntezirizaza
UM– USEKE.RW
2 Comments
buri munyarwanda wese afite uburenganzira bwo gusaba ibyo atekereza ko yemerewe n’ amategeko ubwo abashinzwe kureba nimba ari ngomba ko ururimi rw’ abatumva rukwiriye kujya mu itegeko nshinga
ababishinzwe ngira ngo babyumvise nibasanga bikwiye bazabikora kuko jye ntacyo bintwaye
Comments are closed.