Digiqole ad

Inyubako nshya y’Umujyi wa Kigali yubatswe bitanyuze mu ipiganwa

 Inyubako nshya y’Umujyi wa Kigali yubatswe bitanyuze mu ipiganwa

Abayobozi b’Umujyi wa Kigali ubwo bari imbere ya PAC bisobanura

Umujyi wa Kigali ni wo wari utahiwe kwisobanura imbere y’abadepite bagize Komisiyo yo gukurikirana ikoreshwa ry’ingengo y’imari ya Leta (PAC), kimwe mu bibazo byagarutsweho ni icyo kuba inyubako nsha ikoreramo ibiro by’Umujyi wa Kigali yaratwaye miliyoni 12 z’amadolari ariko yubakwa bitanyuze mu ipiganwa.

Abayobozi b'Umujyi wa Kigali ubwo bari imbere ya PAC bisobanura
Abayobozi b’Umujyi wa Kigali ubwo bari imbere ya PAC bisobanura

Ibyo ni ibikubiye muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2012-13, igaragaza ko Umujyi wa Kigali utubahirije amabwiriza y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta, haba mu gushora Leta mu manza, mu ‘kurenganya’ abaturage ndetse no kudakurikiza amategeko agenga amasoko.

Kimwe mu bibazo byatinzweho cyane ni inyubako nshya ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukoreramo, abadepite bakaba bari bayifiteho ibibazo by’uko yatinze kuzura hakurikijwe igihe umushinga wayo wavuzwe no kuba yarubatswe hatabayeho ipiganwa.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wari kumwe na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi, Dr Sebashongore Dieudonné ndetse na Matabaro Jean Marie ushinzwe iby’Imari, yasobanuye ko habayeho gukererwa ku bw’impamvu zumvikana, ndetse ngo no kuba nta soko ryatanzwe birumvikana.

Fidel Ndayisaba yabwiye abadepite ko iriya nyubako yatangiye gutekerezwa mu 2005, ariko ngo icyo gihe habuze umuntu wayubaka bitewe n’uko nta mafaranga Umujyi wari ufite, habura na rwiyemezamirimo wapiganira kuyubaka, bisa n’ibihagaze.

Nyuma ngo haje kuza umushoramari yumvikana n’Umujyi ko azubaka iriya nzu ku nguzanyo, Umujyi ukazamwishyura nyuma, ariko Umujyi na wo ngo wiyemeje kumufasha mu ishoramari rye.

Umujyi wa Kigali kandi wavuze ko impamvu yatinze kubakwa, ugereranyije n’icyangombwa cy’imyaka ibiri cyari gihari, ngo ni uko ari amategeko y’itangwa ry’ibyemezo ngo nta kundi byari kugenda, ndetse ngo nta nyubako nkiriya mu Mujyi wa Kigali yuzuye muri icyo gihe ngo wenda ubwo bukererwe bugaragare.

Ibyo bisobanuro bisa n’ibyanyuze abadepite, bakomereza ku bindi bibazo birimo iby’uko Umujyi wa Kigali watanze indishyi ya miliyoni 240 kuri rwiyemezamirimo wiyemeje gushora imari ahari ORINFOR, no kuba inyubako nshya y’iki kigo cy’itangamakuru yaratinze kuzura.

Kuri iyi ngingo, Fidel Ndayisaba yavuze ko gushumbusha rwiyemezamirimo byagaragaraga ko yakererejwe kandi akihangana, ndetse ngo kuba yarahawe miliyoni 240, si igihombo cyane kuko ngo yari yasabye agera kuri miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta yanasanze mu Mujyi wa Kigali hari abakozi bari ab’Umujyi barenganyijwe, abaturage bareze Umujyi mu nkiko n’imyenda uyu Mujyi ufitiye ba rwiyemezamirimo n’amahoteli ariko na n’uyu munsi bikaba bigihari nyuma y’igihe kirekire.

Kuri ibi, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi yabwiye abadepite bagize PAC ko kuva bagera mu buyobozi mu 2011, bagerageje gukemura ibibazo byinshi byari bihari, aho bagabanyije ku buryo bugaragara umwenda wa miliyoni 900 Umujyi wa Kigali wari ubereyemo abantu.

Yagize ati “Twatanze amatangazo dusaba ko umuntu Umujyi ufitiye umwenda yazana ibiwusobanura akishyurwa, ubu nta bantu baje, twasabye ko iyo myenda idafite beneyo bazwi yavanwa mu bitabo by’ibaruramari.”

Hanavuzwe ku kibazo cy’abantu bagonga ibikorwa remezo byo mu Mujyi nk’imikindo n’ibyuma by’amatara, imodoka zabo zigafatwa ariko nyuma bajya mu rukiko abenshi bagatsinda Umujyi wa Kigali, ukaba warishyuye arenga miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umujyi wa Kigali uvuga ko wazamutse mu bipimo byo gukora raporo y’ikoreshwa ry’imari ya Leta ukaba waravuye kuri 52% ugera kuri 67%, ariko biracyari hasi cyane ugereranyije no mu zindi nzego.

Ibiro bishya by'Umujyi wa Kigali byubatswe kuri miliyoni 12 z'amadolari ariko bitanyuze mu ipiganwa (Net foto)
Ibiro bishya by’Umujyi wa Kigali byubatswe kuri miliyoni 12 z’amadolari ariko bitanyuze mu ipiganwa (Photo/Internet)
Hon Nkusi ati 'mundebere icyo amategeko agenga itangwa ry'amasoko ya Leta ateganya'
Hon Nkusi ati ‘mundebere icyo amategeko agenga itangwa ry’amasoko ya Leta ateganya’
Fidel Ndayisaba agerageza gutanga ibisobanuro bijyanye n'amakosa yagaragajwe n'Umujyenzuzi w'Imari ya Leta
Fidel Ndayisaba agerageza gutanga ibisobanuro bijyanye n’amakosa yagaragajwe n’Umujyenzuzi w’Imari ya Leta
Dr Sebashongore Dieudonné Perezida w'Inama y'Ubutegetsi mu Mujyi wa Kigali
Dr Sebashongore Dieudonné Perezida w’Inama y’Ubutegetsi mu Mujyi wa Kigali
Abayobozi b'Umujyi bari imbere ya PAC
Abayobozi b’Umujyi bari imbere ya PAC


Photos/A E Hatangimana/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

26 Comments

  • Na rwigara azishyurwe.

  • Hahahh ariko Rwanda we!njye iyo numvise aya mafrw aba yagiye muri ibi bintu ngatekereza ngo ni ukuntu u Rwanda ari igihugu gikennye , numva ikiniga kije.ngo 240 million zindishyi zakababaro? Hahahaha cyakoze akabi gasekwa nkakeza bagenzi.naho ibyisoko se …ibyo nibisanzwe nubundi batanga amasoko kubo bashaka(giti).African cuss!

    • TEKINIKI:

      Bayashyire mu Manyarwanda wumve!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! WAKUMIRWA: Miliyari zingahe???????????????????????????????.

      YAKUBAKA KABULIMBO KUVA GITIKINYONI KUGERA I RULI(RUSHASHI). Yakubaka kandi imiyoboro y’amazi nk’imishinga 13 ya km 100 umwe umwe ugiye utwara Miliyari 1 y’amanyarwanda.

      GUSA NI UKO IYO ARI IBYEREKEYE IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE NK’AMAZI USANGA BIBA BIMEZE NK’IBIDAFITE AKAMARO cyangwa ISHINGIRO.

      ARIKO NTACYO NI UMUSHINGA URAMBA. GUSA NI UKO MU MYAKA NKA 15 IYO NYUBAKO IZABA IMAZE GUTWARA ANDI NK’AYO YO KUYITAHO. Ndabeshya??????????????????????????????

      KOMERA AFRIKA.

  • Ngo 240 millions si menshi ukurikije ayo yari yasabye? Ko mperuka bavuga ko uzajya ushora leta mu manza azajya yishyura, ayo azishyuzwa nde? Cyane ko bose banayafite bariye menshi bishyure, iyo ni imisoro y’abaturage ntabwo ari ayanyu mucunga uko mushatse. Twizere ko ibi PAC iri gukora bitazarangirira hano, sinon ntacyo baba bari gukora byaruta ko bakomeza bakirira ntihagire ubyumva uburyo yariwe.

  • IYO BITANYUZE MU IPIGANWA BYAMEZWA NA NJYANAMA. NIKO BIRI?????????????????????????????????????????????????????????????.

    IFITE IBYUMBA BINGAHE???????????????????????????????????????????

    HAGATI Y’IBYUMBA TRIPLEXES???????????????????????????????????????????.

  • 12,000,000 usd? Iriya nzu yuzuyemo za fissures?

  • Bayashyire mu manyarwanda!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!. Ariya n’ubwo waryamo miliyoni100 ntibyagaragara mu KAYABO KANGANA KURIYA!!!!!!!!!!!!!!.

  • Ngaho da! U Rwanda rufite ibibazo byinshi. Gusa musebya Kagame gusa kubera kurisha igitiyo mudahaga ngo mureke utuvungukira tugere kubaturage.

  • abantu bakore akazi

  • 12000000×720=8,640,000,000 Miliyari 8 na miliyoni 640 z’amanyarwanda

    Nguko ngayo ngaho na mwe abayizi iriya nzu muyihe agaciro turebe ko iyakwiye.

  • tuzayishyura nyine twe banyakuruha
    ibifi binini.com

  • Mwaduhaye iryo zina ryuwo mushoramari muhishira kubundi umushoramari wanyawe atihishira kuko ahubwo aba ashaka kumenyekana nibikorwa bye bikamenyekana? Ahontabwo biza gusa na za ndege basanze muri South Africa abagasanga zanditse kuri..Hanyuma HE akivugirako uwo muntu adashobora gurunga nindege nimwe?

  • Leta (umugi wa Kigali) itegura kwubaka, nta faranga? ikumvikana n’umuntu? birateganyijwe mu mategeko se? bibaye biteganyijwe ntibyashyirwa ku mugaragaro n’abandi bashobaye kwemera iyo arrangement nabo bakayipiganirwa?.

    Kugonga umukindo kuki bifunga imodoka ifite assurance? kuki umugi utemera kwishyurwa na assurance? kandi imhanuka bitavuga ubushake

  • EWE NDUMUWE KOKO. NDAYISABA WEEEE UBUGOME BWAWE SE NAWE WAKOSAAAA,

    • ubugome bwe se yagutwaye iki?

  • Abayobozi b’Umujyi bararengana nta bushobozi bagira mu gufata ibyemezo nka biriya birimo agatubutse, nimushaka kumenya uko byagenze muzakurikirane neza iyo société uzasanga na Ndayisaba atazi ba nyirayo ba nyabo kuko ni sosiyete za RPF ariko zihagarariwe na za baringa niyo mpamvu wumva asiga amavuta amakosa yose yakozwe Nkusi wa PAC nawe akigira nyoni nyinshi nkaho atabaza ibo azi nka mwarimu. Mwibuke icyafunze Mutsindashyaka mu burasirazuba, Bahame wa Rubavu, Zéphani wa Bugesera n’abandi, aba bose bashatse kugabanya nka warupyisi maze intare/RPF ibakuramo ijisho/ kubafunga ubwo rero Ndayisaba we yize kugabanya neza nka bakame kuko byose yabihariye intare/RPF nayo ikiyamira cyane iti sha Ndayisaba ko uzi kubaganya cyane wabyigiye he, ati nabyigishijwe nariya maso ya/abafunze bose …..anagana.

  • ariko se nawe wabona abntu bari mu nama bibereye ku ma telephones (uriya mugore mu ifoto ya gatatu.buriya ari kuri watsap).lol ngo ibyo bigaho byo nibyo bizatungana! hahaha ibyo mu Rwanda ni comedy cyakoze

  • badepite twitoreye nimuturenganure umujyi wa kigali waduteje ubukene tutazigera dushira mubuzima bwacu bwose . umujyi wa kigali wadukoreye expropriation murugarama nyamirambo batwizeza amafaranga turanayasinyira none MEYA aherutse kuza kudukoresha inama atubwira ko ibyamafaranga tubyibagirwa ko bazatwubakira amazu none se koko badepite mwaba mumaze iki niba amategeko mushyiraho inzego zumujyi ziyaca hejuru. nukuri abaturage twararushye .ariko nzaba ndeba aho meya azavana indishyi mugihe hazaba hitabajwe inkiko.

  • Tumaze guhumuka; ibikorwa bya PAC ni ikinamico, ari PAC ari na bariya bayobozi bicaye hariya, bose bazi impamvu nta mapiganwa abaho. UWO MUSHORAMARI BAHORA BAHISHIRA NI WE UBASHYIRA MU MYANYA.

  • ahhaa ariko aka kanama karansetsa kabisa iyo kari kubahata ibibazo mba mbona kari serieux ariko output yako yaranyobeye pe.kerekana amakosa yose ndetse nabanyirubwite bakayemera ariko ntihagire inkurikize ubwo c kaba gata umwanya wiki niba arikwerekana amakosa ntakosorwe cyangwa ngo abayakoze babihanirwe.

  • NIBA BYOSE BIBA NTIHAGIRE IBYEMEZO BIFATWA UBWO EJO HAZAZA PAC YAZITWA

    PARLIAMENTARY AUDIT COMEDY

  • Ndumiwe rwose. PAC nayo ubanza yagize intege nke kandi ubundi tuyishima ubushishozi bwayo . None se nyine kuki niba iyo arrangement yari yemewe n’amategeko , kuki batabishyize ahagaragara maze hakaboneka benshi bapiganirwa iryo soko kuri ubwo buryo.

    Niba ari inguzanyo kuki igipande kireba BK na KCB batakigize commercial maze cyigakodeshwa hakazajya havamo ayo kwishyura iyo nguzanyo. Ko nahandi ku isi bibaho .

    Iriya dosiye yatangiye kera koko. Muzabaze amafaranga CENTENERIE yatwaye mu kuyubaka , mugereranye n’uwo murundo w’amafaranga mushyize kuri iyo nzu ya akaruri . BARAHEMUTSE ABAFASHE IBYEMEZO BIREBA HAFI.

  • Ngira ngo Nyakubahwa yongere afate umunyafu cg atabarire hafi naho abanyepolitiki bamwe ntibazi ko ayo mafaranga ari imisoro ya rubanda yakabaye ikoreshwa neza mu nyungu zibazamura.
    Nka Ndayisaba Fidele iyo avuga ngo miliyoni 240 si igihombo gikabije aba ashaka kuvuga iki?Noneho amafaranga arenga miliyari umunani ahabwa rwiyemezamirimo utapiganwe ibyo ni ibiki?Uretse ko n’amapiganwa hazamo kata nyinshi ariko uko biri. Si aho gusa hakenewe ko Perezida Kagame yongera kureba ibifi binini nahubundi udufi duto turaza kunigwa nabi pe!

  • Ese mugira ngo ayo bariya birasi b’abazungu baducurira bakanayaduha badusuzugura banadutoteza ndetse banadutuka mwagize ngo ni angahe? Akenshi ari munsi y’ariya Ndayisaba avuga ko atari igihombo gikabije.
    Fata ngizo za EWASA, umujyi wa Kigali, Nyarugenge, MINISANTE, hehe na hehe? Nimutekereze neza mumbwire ko ayo mafaranga yose yangizwa n’abayobozi badashoboye cyangwa bashoboye kwikoreramo adashobora gukoreshwa bityo tugaca ukubiri n’abashinyaguzi. Abo bayobozi nibibuke ko Ishema ryacu rireberwa henshi kandi si ku mazu meza yabo n’imodoka nziza birirwamo. Ahubwo no gucunga neza ibya rubanda ni urugero rwiza rwo kwihesha agaciro n’ishema rikwiriye abanyarwanda.
    Murakoze.

  • ntacyo navuga kuribyo gusa muzagenzure naruswa iri mumugi wakigali muitagwa rya servise

  • Hahaaaaa 12,000,000 US$ yo kubaka office umujyi wa Kigali ukoreramo! ndabona ari menshi cyane ugereranyije n’ibikorwa remezo bindi bikenewe mu mujyi wa Kigali, buriya se ziriya office zose zizakorerwamo?!

Comments are closed.

en_USEnglish