Digiqole ad

Ruswa no kunyereza ibya rubanda, ababikora ngo amaherezo bazatsindwa

 Ruswa no kunyereza ibya rubanda, ababikora ngo amaherezo bazatsindwa

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, Minisitiri w’ubutabera n’umuyobozi wa Police y’u Rwanda muri iki gitondo ubwo baganiraga kuri iyi nama yo kurwanya ruswa no kunyereza ibya Leta

*Police yashyizeho ‘unity’ yihariye yo kurwanya ruswa no kunyereza ibya rubanda
*Mu mezi 6 ashize police yakurikiranywe ibyaha 252 bya ruswa na 126 byo kunyereza
*Intambara yo kurwanya ibi byaha mu Rwanda ngo byanze bikunze bazayitsinda
* Iyi ntambara ngo igamije guhindura imitekerereze y’abanyarwanda kuri ibi byaha

Kuri uyu wa kane ku kicaro cya Police y’u Rwanda hakoraniye inama idasanzwe yiga ku kunoza ibikorwa bigamije kurwanya ruswa no kunyereza ibya rubanda. Minisitiri w’ubutabera yatangaje ko byanze bikunze intambara u Rwanda rurimo n’abarya ruswa n’abanyereza ibya rubanda izarangira ari bo bayitsinzwe. Ikigamijwe ngo ni uguhindura imitekerereze y’abanyarwanda kuri ibi byaha byombi.

Umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta, Minisitiri w'ubutabera n'umuyobozi wa Police y'u Rwanda muri iki gitondo ubwo baganiraga kuri iyi nama yo kurwanya ruswa no kunyereza ibya Leta
Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, Minisitiri w’ubutabera n’umuyobozi wa Police y’u Rwanda muri iki gitondo ubwo baganiraga kuri iyi nama yo kurwanya ruswa no kunyereza ibya Leta

Umuyobozi wa Police y’u Rwanda IGP Emmanuel Gasana yatangaje ko nubwo u Rwanda rugaragara mu myanya myiza mu miyoborere no kurwanya ruswa ku isi, ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo wa rubanda bigihari.

Yavuze ko hakunze kugaragara abanyereza umutungo wa Leta muri gahunda za muri Girinka, ubwisungane mu kwivuza, guteza imbere ubuhinzi, gutanga serivisi mu kazi, n’indi mishinga ikomeye y’iterambere.

Nk’urwego rushinzwe kurwanya ibi byaha, IGP Gasana yavuze ko ubwabo muri Police bahagurukiye ibi byaha, avuga ko kuva mu 2010 kugeza ubu bamaze kwirukana abapolisi barenga 400 kubera ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo.

Ati “Ndetse mu gihe cy’amezi atandatu ashize kuva mu kwa mbere kugeza ubu, ibyaha bya ruswa byakurikiranywe na police byari 252 naho ibijyanye no kunyereza umutungo byari 126.”

Yatangaje ko Police y’u Rwanda yashyizeho itsinda ryihariye ryo kurwanya ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo wa Leta. Ndetse hashyizeho urwego rwihariye rwo kurwanya rushwa muri Police gusa.

Gasana yavuze ko Police izakomeza gufatanya n’inzego zose zigamije kurwanya ibi byaha ndetse no gukomeza gukangurira abaturage ibibi byo gutanga ruswa no kunyereza ibya rubanda.

Inzego zishinzwe ibyo kurwanya ibi byaha zakoraniye hamwe muri iyi nama ku kicaro cya Police
Inzego zishinzwe ibyo kurwanya ibi byaha zakoraniye hamwe muri iyi nama ku kicaro cya Police

Busingye yavuze ko iyi ari intambara u Rwanda rugomba gutsinda

Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye avuga ko ikigereranyo kuri ruswa muri aka karere cya 2013-2014 cyerekanye ko ibyaha bya ruswa n’inyerezwa ry’umutungo biri mu bishobora gutuma aka karere kadatera imbere.

Ati “Ibi ni ibyaha bibi bituma igihugu kidatera imbere, bikora nka cancer kuko amaherezo birica bikica igihugu.

Ntabwo twavuga kwibohora n’ubwigenge by’igihugu igihe cyose tukibana na ruswa no kunyereza ibya rubanda. Ntabwo ibi byabana mu gihugu kimwe.”

Busingye yashimye ko mu Rwanda nibura hari politiki n’ubushake bukomeye bwo kurwanya biriya byaha byombi.

Ati “Ndagirango tubwizanye ukuri, ruswa no kunyereza ibya rubanda ntabwo byashoboka hatabayeho ubushake bwa politiki ku nzego zose z’igihugu no hejuru cyane, ndagira ngo mvuge ko icyerekezo, ingufu, ubushake, gushira amanga no gushaka gukomeza iteka kubirwanya,  tuvugishije ukuri tubikesha Perezida wa republika kubera aho ahagaze kuri ibi byaha.”

Min Busingye yavuze ko niba hari abiteguye gukomeza gutanga ruswa no kunyereza ibya rubanda yababwira ko no kubahana hakoreshejwe amategeko nabyo ngo bizakomeza kurushaho.

Gusa ati “Intambara yo kurwanya ruswa no kunyereza ibya Leta igamije kwangisha abaturage gutanga ruswa no kuyaka kurusha kubatinyisha ibihano   

Ruswa no kunyereza ibya rubanda turashaka kubigira ibintu bitera akaga gakomeye ababikora. Iyi ntambara tuzayirwanya tuyitsinde byanze bikunze igihe cyose bizafata.”

Umuyobozi w’urwego rw’ubugenzacyaha muri Police ACP Theos Badege yavuze ko iyi nama ya none ikomeye kuko ihurije hamwe inzego zose zirwanya ibi byaha zitajyaga zifatanya byihuse mu kubirwanya.

Avuga ko Umugenzuzi mukuru w’mari ya Leta n’uwo mu kigo cya Leta gishinzwe gutanga amasoko baza kwereka abagenzacyaha bose bo mu gihugu ibyuho bikunda kugaragara mu kunyereza umutungo wa Leta.

Nyuma ngo Umuvunyi wungirije n’umuyobozi muri Transparency International Rwanda hamwe n’aba bose barerekana ibikunda kunaniza inzego zishinzwe gutahura abarya ruswa.

Umugenzuzi mukuru mu bushinjacyaha hamwe n’umuyobozi wa ‘unity’ yo kurwanya biriya byaha muri Police nabo nyuma yo kumva ibyuho bigaragara n’amayeri akoreshwa n’abarya ruswa n’abanyereza ibya rubanda barareba uko bakomeza dosiye z’ibi byaha bashyireho n’uburyo bw’imikoranire n’ubufatanye bw’izi nzego mu buryo bwihuse mu kurwanya ruswa no kunyereza ibya rubanda.

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Iyi nama ni nziza cyane ariko ndibaza niba ibifi binini bizakorwaho bikanyobera uko muzabigenza? Ikibabaje dutanga imisoro, TPR muri RRSB ariko ukumva ngo miliyari 2 yaburiwe irengero. wajya muri pension ukicwa ninzara

    • Nkicyo gifi cyatanze isoko ryo kubaka inyubako yumugi wa Kigali bitubahirije amategeko ubwo bazakigenza gute?

    • TPR bayitanga muri RSSB ?. kandi wasanga warize nawe ukaba udatandukanya ibyo wishyura.??

  • Inama ziraba, imyanzuro igafatwa ariko ntihagira na kimwe kijya mu bikorwa.

  • Iyi nama ni nzima kuko ruswa bagomba kuyirandurana nimizi yayo yose kandi abapolisi bagomba kubigiramo uruhare kuko nibo bakekwaho kurya ruswa cyane abakorera mu mihanda.

  • mbega inama y’ingirakamaro! Ruswa igomba gucika burundu kandi iyi ntambara tuzayitsinda

Comments are closed.

en_USEnglish