Digiqole ad

Bafatanywe imodoka yuzuye Urumogi ruvuye muri Tanzania

 Bafatanywe imodoka yuzuye Urumogi ruvuye muri Tanzania

Aba basore batatu bafashwe kuwa kabiri bazanye uru rumogi mu Rwanda

Police y’u Rwanda ishami rya Kirehe ryataye muri yombi abasore batatu bemera ko imifuka umunani y’Urumogi bafatanywe yuzuye imodoka ya Rav4 ari urwo bari bavanye muri Tanzania baruzanye ku isoko ryo mu Rwanda. Aba bagabo Police y’u Rwanda yaberekanye i Kigali kuri uyu wa kane nimugoroba kuri station yayo ku Kicukiro.

Aba basore batatu bafashwe kuwa kabiri bazanye uru rumogi mu Rwanda
Aba basore batatu bafashwe kuwa kabiri bazanye uru rumogi mu Rwanda

Aba bafashwe kuwa kabiri nyuma y’uko bambukije uru rumogi rukinjira mu Rwanda bakaruhisha ku muturage,  iyi modoka yari ivuye i Kigali ije kurupakira isanga Police yamaze kumenya aya makuru iryamiye amajanja.

Emmanuel Havugimana umwe mu bafashwe avuga ko uru rumogi yarutumwe n’uwitwa Jonas w’i Gitarama ngo akarumugereza ku witwa Shirimpaka ubundi imodoka ivuye i Kigali ikaza kurutwara.

Ati “Police yadufatiye muri uwo mugambi njye namaze kubahereza ibyabo(urumogi)”

Havugimana avuga ko uwabatumye yari yohereje umuntu uza kurutwara aruvana Kirehe arujyana i Kigali, naho we kurwambutsa akarugeza mu Rwanda ngo yari yemerewe kwishyurwa 200 000Rwf akigendera.

Ati “Nari mbizi ko ari urumogi ariko ntabwo nducuruza nari nahawe akazi ko kuruzana gusa. Nemera icyo cyaha nkanagisabira imbabazi.”

Pacifique Nkuriyingoma wari wavuye i Kigali aje gupakira imari atazi nawe avuga ko yari yahawe akazi n’uwitwa Jonas maze ngo ageze aho yagombaga kurufata agubwa gitumo na Police arafatwa.

Ati “Jonas yari yampaye ibihumbi 50 ya essence na 30 000Rwf yo kumuzanira imizigo ye. Mpageze rero nanjye police ihita imfata.”

Avuga ko ahageze yasanze ari urumogi maze ngo agerageje guhunga Police iramufata.

Undi witwa Emmanuel Ngendahimana nawe wafashwe we ngo yari yahawe ibihumbi 100 000, niwe wari uzi aho urumogi ruri (i Kirehe) ndetse niwe waje i Kigali kuzana n’uyu mu shoferi wa Toyota Rav4 ngo barupakire baruzane i Kigali.

Ati “Nakoze ibi kuko nari maze iminsi mfite ubukene. Njye ndasaba imbabazi abanyarwanda muri rusange kuko icyaha nagikoze mbizi ko gihanirwa n’amategeko. Nkaba nshishikariza urundi rubyiruko gushaka ibindi bakora bitari ibi.

Iyi modoka yari yaje kurupakira iruvanye Kirehe ikarugeza i Kigali mu nzira ijoro ryose
Iyi modoka yari yaje kurupakira iruvanye Kirehe ikarugeza i Kigali mu nzira ijoro ryose

CSP Celestin Twahirwa umuvugizi wa Police y’u Rwanda yongeye kwibutsa ko ibiyobyabwenge ari ikibazo cyugarije urubyiruko rw’u Rwanda hirya no hino ko police ariko yahagurukiye kurwanya ababizana mu Rwanda nk’aba.

Ati “Twabonye amakuru y’aba bantu ko bavanye urumogi muri Tanzania kubera imikoranire yacu n’abaturage ya buri munsi barafashwe kandi n’abandi nkaba ntabwo tuzabihanganira tuzakomeza kubafata kuko babangamiye umuryango nyarwanda.”

Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’ u Rwanda ivuga ko umuntu wese unywa, ucuruza cyangwa ukwirakwiza ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu cyangwa ihazabu y’ amafaranga kuva kuri 500 000 kugeza kuri 5 000 000Rwf.

Bahuriza ku witwa Jonas (utarafatwa) ngo niwe nyirarwo wari warutumijeho
Bahuriza ku witwa Jonas (utarafatwa) ngo niwe nyirarwo wari warutumijeho
Umuvugizi wa Police y'u Rwanda yongeye kwibutsa ko Police iri maso ku byaha nk'ibi byica cyane ahazaza h'u Rwanda biciye mu rubyiruko
Umuvugizi wa Police y’u Rwanda yongeye kwibutsa ko Police iri maso ku byaha nk’ibi byica cyane ahazaza h’u Rwanda biciye mu rubyiruko
Imifuka umunani y'urumogi bari bazanye kwicisha urubyiruko (cyane cyane) rw'u Rwanda
Imifuka umunani y’urumogi bari bazanye kwicisha urubyiruko (cyane cyane) rw’u Rwanda

Photos/D S Rubangura/UM– USEKE

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW   

23 Comments

  • Hanyuma se nyuma yo gufatwa uru rumogi police irushyirahe?kimwe na za cocaine birirwa bafata

    • bararunywa nabo , none kotutumbaho babitwikiye !!!

  • ibi bihomora mubikubite iyo myaka 5 kabisa

  • Bivuye Tanzania? ko muduhisha puraki y’imodoka, ntiwasanga ari montage na propagande?

  • Police y’igihugu cyacu ikomeje guhashya ibiyobyabwenge kandi twizeye ko ibi byafashwe nabyo bitwikwa nkuko tujya tubibona.

  • rukurikiranwe kuko nabamwe mubaporisi bararukoresha

  • sinzi icyakorwa kbs ese korunyobwa nomuriburigade aho baba bafungiwe kd polisi ihari

  • Muransestya koko ubwose murarushyirahehe jugunya cg mujyemureka ikimoji ntacyogitwara simbonaho arikiyobyabwenge nimboga nkizindi Kandi numutipe esekintu kimeza

  • Biratwikwa ntujya se ubibona !!!

  • Mu Rwanda amategeko agomba guhinduka , nukururi riririya tabi riraza kutumara kurubyiruko natwe tutiretse . munteko muzabyigeho mukore nko muri amerika kuko imyaka itanu nimike bakagombye kumaramo nibura 20 BURUNDU kubusubira cyaha. niba bitabaye ibyo ntaho tujya .

  • Barabitwika ofcourse @ summer

  • Ehhhhhh
    Ubwose iyo mifuka 8 yarifite agaciro kamafranga angahe?

    None mubiyobyabwenge uvuga inzogazo ntizibamo,
    Cg zo si ibiyobyabwenge ahubwo nibiyoborabwenge?

  • Umva mbese icyo kigarasha/Igihone!!! Urwo birirwa batwika se ntujya urwumva!? Wasanga nawe uri muri propaganda ya Aduyi yo kumarisha urubyiruko rw’ u Rwanda ibiyobyabwenge! RNP na RDF bari maso we!

  • Bari bihangiye umurimo

  • Bravo Police ! Shoot the idiots, but before you do that, take them to Niboye and Ndera for them to witness what havoc their business cause to the youth !

  • Bararutwika.@Summer Breeze.

  • ntimukatubeshye ntirunyobwa nurubyirukogusa nomumahoteli akomeye ngobarurya nomubiryo

  • Barutwikire ahabona bose babireba kugirango impaka zizshire, hari abapolisi bajyaga baranguza za kanyanga bafatiye mu giturage. Rudatwitswe ikigambiriwe cy’urumogi cyo gusaza imitwe y’abana bacu cyaba kigezweho.

  • URUMOJI RUKORESHWA NABENSHYI MU RWANDA, NDETSE NOKWISI YOSE.MWATANGARA MUBONYE ABANTU BIYUBASHYE, BINGERI ZOSE BARUKORESHA MURI MUNSI KANDI NTIBAGIRE ICYO BANGIZA MUKAZI KABO KABURIMUNSI. DOCTORS,LAWYERS,INGENIORA, AMACUZI BAZI TWUBAHA, ABA STARI BO RERO NI NKAHO ARIBOSE. NDUMVA DUKWIYE GUKORA NKUKO IBINDI BIHUGU BYATEYE IMBERE NKA AMERICA, HOLLAND, CANADA E.T.C TUKABISHYIRA MURI ZA BOUTIQUE CG FARUMASI BIKAGURISHWA. IGIHUGU CYIKABONA IMISORO URUVUYEMO. ABANTU BAKABONA AKAZI. RUGAHIGWA MUBURYO BWEMEWE. AKAVUYO KOSE KASHIRA. INTEKO IKWIYE KUBYIGAHO IGIHE KIRAGEZE. NB. ABAKERARUGENDO BASURA URWANDA BAKUBA IJANA. HARI NINDWARA NGO RUVURA BURYA.

  • birashoboka pe ahubwo nge mbona bo batipe murabarenganya erega nuko nyirikosa arufshwe nahobundi ibyareta byo ni amabanga

  • Ariko Kio, uba muzima? Ubwo ubura gukora ibigufitiye akamaro ugafata umwanya wo gutekereza ko iyi ari montage??? Aba bantu se ? Amazina yabo n’aho bafungiye se ? Kuba baberekanye se ? Ibi byose ubishyize hehe????

  • Aah namwee rwose murebe ukuntu barufotoye rupakiye muri Rav urambwirako barikurutwara kuriha biriya se bibaho murwanda..rav se yabaye camionette kuva ryaei…ahubwo pol e yagirango hifatire amafoto murwego rwo kwigaragqza neza..agakino.com.urumogi bararutwika ariko abarunywa ntawujya arubura..

  • Wa mugani ko n’iyo modoka ipakiye gutyo n’iyo yaba ari imikati bizwi ko ihagarikwa ni gute abo bantu numva banajijutse batinyutse gutwara urumojyi nkaho barujyanye muri expo. Keretse niba hari uwo bari babetinze ko bishoboka.

Comments are closed.

en_USEnglish