Digiqole ad

i Ngoma: Umucuruzi udafite ‘attestation médicale’ yafungiwe 

 i Ngoma: Umucuruzi udafite ‘attestation médicale’ yafungiwe 

Iyi nzu yogosherwamo iri m’umugi rwagati wa Kibungo nayo irafunzwe

Bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi mu mujyi wa Kibungo birimo utubari, resitora (restaurants), n’inzu zogosherwamo kuri uyu wa kane zafuzwe n’ubuyobozi bw’akarare ka Ngoma, abafungiwe baritotombera iki gikorwa bavuga ko batanazi icyatumye bafungirwa ibikorwa ariko ubuyobozi bw’akarere bwo bukavuga ko aba bacuruzi basabwa kujya kwa muganga gushaka icyemezo hagamijwe kurinda ikwirakwizwa ry’indwara.

Iyi nzu yogosherwamo iri m'umugi rwagati wa Kibungo nayo irafunzwe
Iyi nzu yogosherwamo iri m’umugi rwagati wa Kibungo nayo irafunzwe

Ku nzugi z’inzu zifunzwe handitseho “Uyu muryango urafunze kubera kutubahiriza amabwiriza y’isuku”, hariho umukono w’umuyobozi w’Akarere, Nambaje Aphrodise.

Abafungiwe baritotombera iki gikorwa bavuga ko kigayitse ngo kuko batunguwe nacyo, bamwe ngo ntibazi n’icyatumye bafungirwa.

Umwe mu bafite umuryango ufunze yatangarije Umuseke ko yogoshera mu Mujyi wa Kibungo, ati “Niba batubwira kujya kwipimisha ibiro? Niba ari iki? Njye nabonye baza ngo ninsohoke bafunge kandi ubu ukwezi dore kurashize ubu bazaza bavuga ngo ni dutange umusoro.”

Undi ucuruza muri ‘Alimentation’ yagize ati “Nkubu bamfungiye mfite amata muri firigo, ubu se ntiyamaze gupfa koko? Ubu se iyi si imikorere mibi?”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kirenga Providence aravuga ko inzu z’ubucuruzi zafunzwe kubera ko bene gukoreramo badafite icyangombwa cyo kwa muganga (Atestation médiacale) cyerekana ko bafite ubuzima buzira umuze ngo kuko bahurira henshi n’ubuzima bw’abantu.

Iki gikorwa cyo kwipimisha kwa muganga, buri mucuruzi ngo agomba kwishyura 100% by’ikiguzi. Kuri iki kibazo  umuyobozi wungirije w’Akarere yabyemeje avuga ko kwipimisha bisaba kwiyishyurira amafaranga 100% ngo kuko ikarita y’ubwishingizi mu kwivuza, ibiciro byayo bikoreshwa ku muntu ugiye kwivuza.

Kirenga Providence yavuze ko kuba akarere katunguye abacuruzi byari byo kugira ngo badasanga hari ibyo bahinduye batari basanzwe bakora.

Ati “Ntabwo twagombye kubateguza kuko iyo uteguje ushobora kubona ibyo utagombye kubona kugenzura isuku nta mpamvu yo kubateguza.”

Gusa nubwo ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga ko abacuruzi bose batujuje ibisabwa bagomba gufungirwa, abacuruza muri butike (boutique) bo ntibafungiwe, kandi ngo iki gikorwa kirakomeza mu karere hose.

Nyiri iki gipapuro banze kugisinya kubera ko yagiye yitwaje mutuelle bazi ko ikora
Nyiri iki gipapuro banze kugisinya kubera ko yagiye yitwaje mutuelle bazi ko ikora

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Uyu mucuruzi ashobora kuba yaranze gusinya ibarwa isaba guhindura itegekonshinga.Biranyibutsa wa muturage dasso yaziritse kugiti kugirango bamusenyere.Ibisahiranda bikomeje kuba byinshi.Wagirango bari gucuranwa sinzi icyo bose bikanga.

    • ugira amatiku ibyp uvuze bihuriye hehe uba wabuze ibyo uvuga

  • Muyinga reka amateshwa…, iyi nkuru ihuriye hehe n’itegeko nshinga ???

    Umusaza ati abanyifuza nzabananiza namwe ngo bla bla blaaaa

    HE PAUL KAGAME ni grand patron urenze urigeroooooo si mugenzi wawe kuburyo afite inyota yo kuyobora u Rwanda rumusaza rwuzuye ba mwebweee agize chance mwatora undi akikorera business ze dore ko azibashije mukamuvana ho imiborogo yanyu mwandashima mwe ese nibde uzabanoza ???

  • @ Muyinga

    Ngo… arota icyo ababaye! Ubu se niba iyi nkuru ariyo ihuriye he n’ibyo wanditse? None se nta bantu bakora nabi badafite aho bahuriye na manda uvuga? Kuki se bataba bayirwanya nka we?
    Gusa muri kwivunira ubusa kuko Abanyarwanda bazi icyo bashaka nibabishaka Itegeko Nshinga rizahinduka!

  • This is not the rwanda the btfl country i use to know? Monese abo bacuruzi babasaba attestation medical harubwo bitegura kuryamana cg gusomana avec les clients ngo nineho tuvuge ko les maladies transmissibles zibafata? Nubwo yaba igituntu des que tu commence a prendre les meds ca ne px pas etre transmissible… si je comprends bien ubwo uwo bazasanga arwaye ntago azaba yemerewe gukora business rero….

  • Ako nta gashya karimo ahubwo ndumva bafite indi ntego bashaka kugeraho. Ubwo se abantu bize bayobewe ko attestation medicale uyibona nta kizamini na kimwe utanze. Keretse niba ari ukubatangisha amafaranga bishakira. Ako ni akarengane.

  • amanda ndabanza ngusubize medical check up ntabwo umuntu ayikora kubera ko hari uwo bagiye kuryamana cyangwa gusomana ahubwo nukugira ngo hatagira izindi ndwara zubuhumekero zanduza aba bagana mu ma hotel na ma Restaurent ho ningwombwa kurenza ahandi hose nabonye wanditse indimi za mahanga ngira ngo uri interectuel kumbe nukududubiza francais nkaba Congoman baba batazi nibyo bavuza icyo busobanuye ariko na none akarere kashize imbaraga zumurengera muri ki gikorwa bagombye kubateguza ibintu vs mayor asobanura byo nta sense bifite kdi medical check up ikorwa buri mezi atandatu murakoze

    • ariko theoneste attestation medicale umuntu akora check up ku bushake si itegeko riva mu buyobozi kuko deja 6000frw cg 300000frw si makeya ku muntu en plus bitanajyanye n’akazi nanone kdi iyo ari igikorwa cya leta cyo gukora urugero ikizamini tuzi nezako habaho kubimenyesha bakanavuga aho bipimishiriza kdi ku buntu sibyo rero wishigikira ikidahari

  • Bariya bacuruzi wamugani wasanga nabo “barasinye ko itegeko rihinduka” kubera ko bayobowe neza!!ahhhaaa nzabambarirwa. Twabonye umuturage uhambirwa kugiti nkihene ngo bamusenyere, mwunvise harubyamagana se?? umwera uturutse ibukuru…..

  • Ikibazo kiba mu Turere ni uko mu gihe cyo gufungura Alimentation cyangwa se Resitora, nyiri ukuyifungura adahabwa amakuru yose ahagije yerekeranye n’isuku n’ubuzima. Ubundi ku ikubitiro umuntu yagombye kumenyesha ibyo asabwa byose harimo n’icyo cyemezo cyo kwa muganga kandi hagasobanurwa indwara yagombye gupimwa! Kuko icyemezo ubwacyo ushobora kujya kucyishyura amafaranga bakakikuzuriza kandi mu by’ukuri utigeze upimwa!
    Uturere natwo ntitugahubuke dufingira abantu kuko iyo umuturage ahombye n’igihugu kirahomba-umusoro uzava he?

  • Ariko ibyo ni ibiki? niba ari uko bimeze umuntu wese ugiye kwinjira muri BUS bajye babanza bamubaze icyo cyemezo cya mugaga naho ubundi ibyo byaba ari ubujiji burenze urugero niba atari ukwibasira abantu bamwe na bamwe.

Comments are closed.

en_USEnglish