Kirehe: Abatuye ‘Musaza’ ngo badindizwa mu iterambere n’umuhanda udatunganyije
Abatuye umurenge wa Musaza muri Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba bavuga ko kimwe mubidindiza iterambere harimo ikibazo cyo kuba nta muhanda mwiza bagira ubafasha kugeza imyaka yabo ku masoko.
Abaturage bavuga ko mu murenge wa Musaza bahinga kandi bakeza neza ariko bakabangamirwa nuko batabasha kugeza umusaruro wabo ku masoko meza bityo bikabaviramo kugurisha ku giciro gito n’abamamyi nk’uko bamwe muribo babivuga.
Habimana ati: “Nk’ubu neza ibigori byinshi ariko ngahomba kuko nta modoka zigera hano ngo zingurire ku giciro cyiza. Usanga bigurwa nabazanye ingemeri.Ubu ntituzi kugurisha ku kilo kuko nta muguzi wemewe ubasha kugera hano”
Umusaza witwa Rwagasore Christopher nawe aganira n’umuseke yagize ati: “Uyu muhanda wahanzwe cyera ntabwo warukwiye kuba umeze utya kuko unyurwamo n’abantu benshi. Iyo bigeze mu gihe cy’imvura rero ho biba bikabije cyane. Imodoka ntiyarenga hariya haruguru hitwa Gasarabwayi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerard avuga ko iki kibazo cy’umuhanda kigiye gukemuka ngo ndetse cyikazanakemukira rimwe n’icy’amashanyarazi agera ku gice kimwe cy’umurenge wa Musaza
Aragira ati” Mu kwezi kwa mbere k’umwaka utaha, uyu muhanda uzaba watangiye kubakwa kuko hari umushinga twumvikanye ko uzazana amashanyarazi hano bazatangira muri Nzeri mumasezerano dufitanye harimo n’uyu muhanda kuburyo bitazarenga ukwa mbere k’umwaka utaha”
Mayor Muzungu yasabye abaturage kutazafata nabi uruya muhanda numara kubakwa.
Uyu muhanda w’igitaka aba baturage basaba ko wakorwa neza wahanzwe mu 1977 ukaba uhuza uturere dutatu two mu Ntara y’Uburasirazuba ni ukuvuga Kirehe, Ngoma na Bugesera aho wambukiranya werekeza mu Ntara y’amajyeepfo ariko ngo igice kizatunganwa n’icyo mu karere ka Kirehe.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
1 Comment
mu byukuri aka karere ndabona kameze nkatwe muri kamonyi kuko umuhanda Ruyenzi-Gihara-Runda Nkoto ubangamira iterambere ry’aka karere ndetse no kugenda kwaburi Mwanya ku muriro w’ amashanyarazi, muzaze mwihere ijisho
Comments are closed.