Yanditse igitabo kizigisha abato uko kera bakoraga siporo
Kuri uyu wa kane muri Hotel SportView, Emmanuel Bugingo umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco na Siporo, yamuritse igitabo cye yise Gusimbuka Urukiramende(High Jumping/ Saut en hauteur) gikubiyemo umuco na siporo Abanyarwanda bo hambere bakoraga.
Avuga ko yacyanditse agamije kwerekana ko mu Rwanda rwo hambere abato bacaga mu itorero bakigishwa kurwanirira igihugu, kubyina, kandi bagakora imyitozo yo gusimbuka urukiramende bityo bikabagira intwali aho kuba ibigwari.
Iyi myitozo ngororamubiri yatumaga imibiri yabo ikomera. Ngo iyo ingabo zageraga ahantu zigasanga umwanzi yaciye iteme, zashoboraga gusimbuka uwo mugezi cyangwa se urugo mu rwego rwo kwihuta no kwirwanaho.
Bugingo yavuze ko mu rwego mpuzamahanga gusimbuka ari Siporo izwi kandi ababasha kuyikina neza babihemberwa imidali.
Ati: “Uyu munsi hari ibiri mu muco wacu twaha agaciro bikagirira Abanyarwanda akamaro haba mu mafaranga ndetse no kugira ubuzima buzira umuze.”
Kera ngo iyo umuntu yagaragazaga ko azi gusimbuka umwami yaramugororeraga. N’ubu rero ngo abantu bakunze uyu mukino byabafasha.
Ubu intore zacu nizo zisigaranye akamenyero ko guhamiriza zisimbuka kandi binezeza abazireba.
Igitabo cye yacyanditse mu gihe kingana n’umwaka n’igice. Kubera ko iki gitabo cyanditse mu Gifaransa n’Icyongereza, ngo hari gahunda yo kuzagishyira mu Kinyarwanda.
Gusa ngo afite icyizere ko abana b’Abanyarwanda bazagisoma bakacyumva na mbere y’uko gishyirwa mu Kinyarwanda.
Abashaka gusoma iki gitabo ngo bagisanga muri Rwanda Library Services, Librairie Ikirezi na Librairie Caritas. Gifite paje 166 kandi ngo kigura ibihumbi 20.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
2 Comments
Bwana Bugingo, wagize neza kwandika iki gitabo kidukumbuza ibyiza by’ahahise buriya abazagisoma bazashaka uko uyu mukino wagaruka kandi nawe biri mu nshingano zawe dore ko uri kibamba muri minispoc
nimba hari ikintu dukeneye mu rwanda n’ uko abanyarwanda benshi barushaho kwandika ku mateka yacu, ku ndangagiciro zacu, ku mibereho y’ abanyarwanda, imyemerere n’ ibindi kuko nta wundi uzabidukorera. Emmanuel Bugingo rero akoze igikorwa kiza kandi iki gitabo kizafasha benshi cyane
Comments are closed.