Digiqole ad

Expo ikeneye ahantu hagutse kandi hagezweho ho gukorera – Murekezi

 Expo ikeneye ahantu hagutse kandi hagezweho ho gukorera – Murekezi

Min Murekezi asanga aho Expo ikorera hagomba wagurwa kandi hagatunganywa

Kuri uyu wa kane tariki  30 Nyakanga 2015, ubwo i Gikondo hafungurwaga ku mugaragaro Imurikagurisha mpuzamahanga ku nshuro  yaryo ya 18 (Expo 2015), Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, warifunguye  ku mugaragaro yasabye ko ubutaha iri murikagurisha ryazabera ahantu hanini kandi hajyanye n’igihe kubera ko aho ribera hamaze kuba hato.

Min Murekezi asanga aho Expo ikorera  hagomba wagurwa kandi hagatunganywa
Min Murekezi asanga aho Expo ikorera hagomba wagurwa kandi hagatunganywa

Min Murekezi yagize ati:  “Ibintu bimurikwa bimaze kuba byinshi, bityo birasaba ko haboneka ahantu hagutse kandi hagezweho ho kumurikira no kugurira ibicuruzwa.”

Yavuze ko muri gahunda, Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera (PSF) ngo ubu  ruri mu bikorwa byo kugira ngo hubakwe ahandi hantu hazajya habera EXPO bitarenze mu kwezi kwa Kamena 2016, kandi ngo ikibanza cyamaze kuboneka mu karere ka Kicukiro.

Murekezi yongeye gusaba abikorera gukora cyane, gukunda ibikorerwa iwabo, ariko n’ibyo hanze ntibyibagirane. Yasabye abitabiriye imurikagurisha gukundisha abanyamahanga ibikorerwa mu Rwanda.

Yongeyeho ko Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje koroshya urujya n’uruza ku mipaka biciye mu kwishyira hamwe n’ibindi bihugu byo mu karere kandi ngo guteza imbere abikorera, ni kimwe mu bizabafasha kuzamura imibereho y’abaturage  nubwo ngo hakiri imbogamizi ku bijyanye n’ibyo u Rwanda rwohereza hanze.

Iri murikagurisha mpuzamahanga rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro  ya 18 biteganyijwe ko rizamara iminsi 15 aho ryatangiye kuri uyu wa gatatu tariki 29 Nyakanga,  rikazasozwa tariki 12 Kanama 2015.

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ndizera ko ubwo ababishinzwe babyumvise maze bazashake ahandi habasha kwakira imbaga y’abacuruzi n’abahaha benshi cyane dore ko bigira ingaruka nyinshi ku gihugu kandi nziza

Comments are closed.

en_USEnglish