Nk’uko byari biteganyijwe kuri uyu wa gatanu, Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rwaburanishije Francois Twahirwa, mu bujurire, wari warahamijwe ibyaha bya Jenoside ndetse agakatirwa urwo gupfa mu 1999. Mu cyumba cy’Urukiko rwisumbuye rwa Sake niho abamushinja n’abamushinjura bari basigaye bahawe umwanya. Abantu bari benshi cyane. Abaturage benshi baturutse mu mirenge ya […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, Urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi rwakatiye Sheikh Bahame Hassan wari umuyobozi w’Akarere ka Rubavu hamwe na Christopher Kalisa wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere igifungo cy’amezi atandatu undi umwaka umwe (Kalisa), bahamijwe n’ibyaha bishingiye ku gutanga isoko binyuranyije n’amategeko inyubako y’isoko rya kijyambere ry’Akarere ka Rubavu. Sheikh Bahame Hassan n’uwari Noteri […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu minisiteri y’ubutabera yasohoye itangazo rihagarika abahesha b’inkiko b’umwuga 15 kubera gukora amakosa, arimo gukoresha ububasha bahabwa bakarenganya abaturage. Iki cyemezo cyafashwe hakurijwe ingingo ya 44 mu gika cya 5 mw’itegeko No 12 /2013 rigenga umurimo w’abahesha b’inkiko b’umwuga. Iri tegeko riha ububasha minisitiri w’ubutera bwo guhagarika umuhesha w’inkiko w’umwuga mu gihe […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 15 Ukwakira 2015, ubwo Minisitiri y’Uburezi na Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere (BRD) basinyanaga amasezerano agamije guhindura uburyo inguzanyo yatangwaga ku banyeshuri ba kaminuza, Minisitiri w’Uburezi Dr Papias Musafiri yavuze ko ‘Bourse’ y’amezi abiri yamaze gutegurwa, ikazatangwa vuba aha mu buryo bwari busanzwe. Aya masezerano aje mu […]Irambuye
*Urukiko rwongeye kumva bundi bushya Abatangabuhamya; *Uwinkindi avuga ko Avoka uri kumuburanira ari kumuroha ahantu habi; *Ngo abagera mu 100 ni bo bashobora kuba barapfiriye kuri ADEPR Kayenzi; *Undi avuga ko yiboneye uwinkindi mu bitero; …hari aho yamubonye afite icumu. Mu rubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buregamo Uwinkindi Jean ibyaha bya Jenoside birimo kuba yaratanze impunzi […]Irambuye
Kuva kuwa kabiri w’iki cyumweru nibwo Jean Munyanganizi Sebikari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama mu karere ka Rubavu yatawe muri yombi hamwe n’abandi bakozi batatu, bakekwaho kunyereza amafaranga y’inyubako y’ibigo by’ishuri ryisumbuye n’iribanza muri uyu murenge. Umuvugizi wa Police y’u Rwanda yatangaje ko aba bafunze kuko bakekwaho kunyereza umutungo wa Leta, ko iperereza rikiri gukorwa […]Irambuye
Babarirwa mu ijana, ni abanyecongo n’abanyecongokazi bafite abana bamaze ibyumweru birenga bibiri mu ishyamba rya Ombole. Birakekwa ko bashimuswe n’abarwanyi ba FDLR babavanye mu duce twa Katirikwaze na Mabuo muri 30Km iburengerazuba bw’i Butembo muri Kivu ya ruguru nk’uko bitangazwa na LePotentiel. umugambi ngo ni ugusambana bakabyarana bakivaanga. Abarwanyi ba FDLR bikekwako bashimuse aba bantu […]Irambuye
Ibi ni ibyamenyeshejwe Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 14 Ukwakira na Minisitiri ufite gucyura impunzi mu nshingano ze ko ari ibyemerejwe mu nama yo ku rwego rw’Abaminisitiri yateraniye i Geneve ku kicaro gikuru cya UNHCR ko gukuraho sitati y’ubuhunzi ku mpunzi z’Abanyarwanda bigomba gushyirwa mu bikorwa bitarenze tariki ya 31 Ukuboza 2017. Iyi nama yaberaga […]Irambuye
Ku matariki 2-5 Ugushyingo 2015, u Rwanda ruzakira Inteko rusange ya 84 y’igipolisi mpuzamahanga ‘INTERPOL’ izagaruka ku mikorere y’uru rwego rufite ibiro bikuru i Lyon mu Bufaransa. Iyi nteko rusange izitabirwa n’abahagarariye ibihugu binuranye binyamuryango bya INTERPOL bigera ku 190, ndetse n’abayobozi bakuru bayo. Buri gihugu kiba gifite ijwi rimwe mu matora akorerwa mu Nteko […]Irambuye
Imbere y’intiti zigize Inteko y’Umuco n’urumi, Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda, abarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi, ndetse n’abanyeshuri benshi, kuri uyu mugoroba wo kuwa gatatu Prof Cyprien Niyomugabo yamuritse inkoranyamagambo (dictionary) ikisanyirijwemo inyunguramagambo y’Ikinyarwanda mu Giswahili ndetse n’Igiswahili mu Kinyarwanda. Prof Niyomugabo yavuze ko ajya kwandika iyi nkoranyamagambo yashakaga gufasha Abanyarwanda kumenya ururimi rw’igiswahili bahereye ku Kinyarwanda basanzwe […]Irambuye