MINIJUST yahagaritse Abahesha b’inkiko 15 kubera amakosa
Kuri uyu wa gatanu minisiteri y’ubutabera yasohoye itangazo rihagarika abahesha b’inkiko b’umwuga 15 kubera gukora amakosa, arimo gukoresha ububasha bahabwa bakarenganya abaturage.
Iki cyemezo cyafashwe hakurijwe ingingo ya 44 mu gika cya 5 mw’itegeko No 12 /2013 rigenga umurimo w’abahesha b’inkiko b’umwuga. Iri tegeko riha ububasha minisitiri w’ubutera bwo guhagarika umuhesha w’inkiko w’umwuga mu gihe habonetse impamvu zihutirwa kugeza igihe umwanzuro ku makosa ye uzaba wamaze gufatwa.
Aba bahesha b’inkiko bahagaritswe by’agateganyo nk’uko biteganywa n’ingingo ya 46 y’amategeko abagena bamwe barashinjwa kurangiza imanza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, abandi bagiye baregwa n’inkiko, guteza cyamunara mu buryo bunyuranye n’amategeko, abandi bashinjwa kurenganya abaturage no kwinangira.
Ayo makosa ngo ashobora gutuma umuhesha w’inkiko ahagarikwa burundu nk’uko byasobanuwe na Odette yankurije umuyobozi ushinzwe ishami ryo kwegereza abaturage ubutabera muri MINIJUST.
Yankurije yavuze ko abahagaritse ari abasanzwe bamenyereye muri uyu mwuga kuko abashya mu mwuga bo ngo bahawe amahirwe yo kwikosora.
Abahesha b’inkiko b’umwuga bagiyeho mu 2013, ubu habarwa abagera kuri 217 mu gihugu hose.
Abahesha b’inkiko bahagaritswe ni;
Kalihangabo Cassius
Buregeya Aristide
Munyangeyo Themistocles
Mugenzi Nathanael
Irakiza Ntagomwa Elie
Nsengiyumva John
Rusunika Jonas
Nkundabirama Aime
Ngororankunda Clement
Rucyahana Rubondo Manase
Semajambe Leon
Sunday Andrew
Kayitare Regis
Kazigaba Andre
Ruganda Crispin
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
3 Comments
nuwitwa gasore jean bamusigiyiki??????
na zacharie wamaze abanyagikondo nawe bamujyane kuko agendera kumabwire ntagendera kubyanditse kandi hari agatsiko kamwoshya na Assoumani yagakomojeho mubikurikirane
Nyabuna buri wese naheshe umwuga akora agaciro gakwiye!
Comments are closed.