Rubavu: Umuyobozi w’Umurenge wa Kanama arafunze
Kuva kuwa kabiri w’iki cyumweru nibwo Jean Munyanganizi Sebikari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama mu karere ka Rubavu yatawe muri yombi hamwe n’abandi bakozi batatu, bakekwaho kunyereza amafaranga y’inyubako y’ibigo by’ishuri ryisumbuye n’iribanza muri uyu murenge.
Umuvugizi wa Police y’u Rwanda yatangaje ko aba bafunze kuko bakekwaho kunyereza umutungo wa Leta, ko iperereza rikiri gukorwa ndetse ko bishoboka ko hari n’abandi byafata nabo bagashyikirizwa ubutabera.
Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko umuyobozi w’Umurenge wa Kanama afunganye na Denis Ntakirutimana ushinzwe imari k’umurenge wa Kanama n’abakozi babiri b’abatekinisiye b’Akarere bitwa Alexis Bigirimana na Prince Bizimana bose bakekwaho uruhare mu kunyereza amafaranga abarirwa muri za miliyoni yari agenewe kubaka ibyumba by’amashuri.
Umuseke uvugana n’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ntiyahakanye aya makuru, gusa avuga ko atiteguye kuyatanga ubwo twavuganaga kuko ngo yari mu nama.
Ikibazo cyo kunyereza amafaranga yo kubaka ibyumba by’amashuri ku ishuri ryisumbuye rya Rusongati n’ishuri ribanza rya Karambo cyatangiye kuvugwa mu cyumweru gishize , ndetse abayobozi b’ibi bigo bafunzwe iminsi micye ariko baza kurekurwa ku bw’iperereza ry’ibanze.
Hategerejwe raporo y’igenzura ku byagombaga kubakwa kuri ibi bigo by’amashuri kugira ngo hamenyekane umubare w’ibyanyerejwe.
Abakekwa bo bakomeje gufungirwa kuri station ya police ya Kanzenze mu gihe iperereza rikomeje nk’uko amakuru agera k’Umuseke abyemeza.
Turacyakurikirana iyi nkuru….
UM– USEKE.RW
8 Comments
Huuuum kurya nyine nukwihsyura nibakore ipererza icyaha nikumuhama azayishyura
Uyu mugabo biragaragara ko yariye imigeri.
Botine nazo ndabona yazihutseho gatoya.
Inshyi n’ingumi rugeretse.
Uyu mugabo arareba nabi kweli! amaso yatukuye pe! Anywa itabi rihe re?
kuyo mike tango sierra yaganiriyeho ndaco ngogeraho.
lool.
Sierra Tangu Mike mike, Uyu mugabo bamaze kumutera ingumi n;imfunira nyinshi ahagarara hagati y’amadarapo abiri ya Leta.
Ayo mafaranga yayagaruye se bakamurekura akajya guhinga ko natwe tumaze gukira amabavu? Aratinya kandi azava mu gihome ashaje Wallah Rwanyonga
Comments are closed.